Nyagatare: Abari ku rugerero basanga bazahungukira byinshi

Intore 1735 ziri ku rugerero ku ma site ya Nyarurena, Rukomo n’iya Nsheke mu murenge wa Nyagatare, mu karere ka Nyagatare ziratangaza ko urugerero ari amahugurwa bazungukiramo byinshi.

Kuri uyu wa Gtanu tariki 6/11/2013, zimwe muri izi ntore zaganiriye na Kigali Today zemeza ko gahunda y’urugerero ari gahunda ityaza ubwenge ikanahindura Abanyarwanda bakiri bato bakagendera kundangagaciro z’umuco wabo.

Izi ntore kandi ngo zinasanga itorero ari nk’indorerwamo bireberamo bakisuzuma ari Abanyarwanda nyabo, bagendera kuri gahunda kandi baharanira iterambere.

Irene Niwemutoni, intore iri kurugerero kuri site ya Nyarurema mumurenge wa Gatunda yagize ati “Hari bakuru bange babaye mu itorero ryo kurugerero umwaka ushize. Bakivayo mubyukuri wabonaga ko hari icyahindutse muribo. Niyo mpamvu nanjye nari narategereje iki gihe ko kigera nkaza mu itorero. Niteguye guhinduka haba mumyumvire ndetse no mumyitwarire.”

Janvier Habonimana, we arakorera itorero ryo kurugerero kuri site ya Rukomo, kuriwe abona itorero ari umusemburo w’ubumwe n’ubwiyunge.

Ati “Benshi muri twe amateka y’igihugu cyacu tuyumva bitandukanye bitewe naho dukomoka ndetse nibyo twigira kubabyeyi bacu. Ariko mu itorero tuhigira byinshi birimo amateka nyakuri y’igihugu cyacu ndetse n’ukuntu twaba intangarugero mukwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.”

Yunga murya mugenzi we, Anoiline Kayitesi yagize ati “Ubu twamaze gusobanukirwa neza n’akamaro ka gahunda ya Leta y’ubumwe n’ubwiyunge. Ntabwo byari byoroshye kuba wamenya ubumwe n’ubwiyunge icyo bugamije, ariko ubu niyemeje kuba ambassaderi w’ubumwe n’ubwiyunge kubatarabusobanukirwa.”

Rwaka Nicolas, umutahira w’intore z’Imparirwakurusha zo mu karere ka Nyagatare, yatangaje ko itorero ryitabiriwe ku kigero gishimishije.

Ashingiye ku bitekerezo izi ntore zitanga n’ubushake bagaragaza, abona bazatanga umusaruro ushimishije.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka