Niba uri umuyobozi korera igihugu cyawe ugiteze imbere mu bijyanye n’uburezi -Murayire

Kuri uyu wa 03/01/2014 mu karere ka Kirehe hateraniye inama y’uburezi yaguye aho bareberaga hamwe uburyo bafasha abanyeshuri gusubira mu mashuri bashaka uburyo bafata umwanzuro wo kunoza ibitagenda neza kugira ngo uburezi bugende neza.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Murayire Protais, yasabye abitabiriye inama gukomeza kunoza ireme ry’uburezi bita ku burezi bw’umwana abasaba gukosora ibyo baba barasanze bitagenda neza, yakomeje asaba ko byaba byiza iyi nama y’uburezi ishyizeho uburyo bwo guhana ababyeyi batita ku burere bw’abana babo.

Umuyobozi w’Akarere kandi yabibukije ko nta terambere igihugu cyageraho badahagurukiye uburezi, akaba abasaba ko byaba umuhigo igihugu cyacu giteye imbere.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kirehe yasabye abitabiriye inama gushyira hamwe bakaba bashyiraho Anti-Crime club mu bigo by’amashuri mu rwego rwo gukomeza kurwanya ibyaha bishobora kuba byagaragara mu mashuri nko kureba abanyeshuri batwara inda, hamwe no gukora uburara butandukanye.

Umuyobozi w'akarere ka Kirehe, Murayire Protais.
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Murayire Protais.

Umuyobozi w’akarere yagize ati: “Mu myanzuro rero twagiye tuganiraho harimo kwihutisha imyiteguro y’amashuri, abanyeshuri bose bakazaba bari mu ishuri ku itariki esheshatu kandi bagakurikira n’amasomo abarimu bose bahari”.

Muri iyi nama, abayobozi b’ibigo bibukijwe ko abanyeshuri ataribo bakwiye gukora isuku mu kigo baje gutangira amashuri, ahubwo ko bakwiye gusanga imyiteguro yose yararangiye bagahita batangira amasomo.

Abari bitabiriye inama y'uburezi mu karere ka Kirehe.
Abari bitabiriye inama y’uburezi mu karere ka Kirehe.

“Ibijyanye n’isuku bigomba gukorwa mbere, ntabwo isuku ikorwa n’abanyeshuri kuri wa munsi wo gutangira amashuri kuko uba ari uw’amasomo, ibyo byo bizaba byakozwe mbere y’uko abanyeshuri binjira mu mashuri”, Murayire.

Iyi nama yari yitabiriwe n’abayobozi b’ibigo by’amashuri, abakozi bashinzwe uburezi mu mirenge hamwe n’ababyeyi bashinzwe ibijyanye n’uburezi ku bigo by’amashuri.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka