Musanze: Umunyeshuri aravugwaho kwiyahura nyuma yo guhanwa

Mu Kagari ka Rubindi mu Murenge wa Gataraga Akarere ka Musanze, hari umwana w’umuhungu w’imyaka 17 wiga ku kigo cy’Amashuri cya Nyarubara uvugwaho kunywa umuti witwa Tiyoda, bamutabara agihumeka, ajyanwa kwitabwaho mu bitaro bya Ruhengeri.

Ayo makuru yamenyekanye saa moya z’umugoroba tariki 15 Kamena 2023, atanzwe n’Umuyobozi w’Umudugudu wa Gacondo uwo mwana atuyemo nyuma yo gutabazwa n’abasanze uwo mwana anukaho uwo muti wa tiyoda ataka cyane.

Ngo ni nyuma yo kuva ku ishuri, ubwo yari amaze guhanwa na se wari wahamagawe ku ishuri gusobanurirwa amakosa umwana we yari amaze gukora yo gutuka abarimu, se amukubitira ku ishuri imbere y’abanyeshuri n’abarimu be.

Ngo nyuma yo guhanwa, uwo mwana yaba yaragize ipfunwe ryo guhanwa na se imbere y’abo bigana, atahana umugambi wo kwiyahura, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gataraga, Micomyiza Herman yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Umubyeyi we yagiye ku ishuri asanga yakoze amakosa yo gutuka abarimu be amuhanira imbere y’abanyeshuri. Ibyo ni byo byamuteye ipfunwe n’umutima mubi wo kwiyambura ubuzima. Nyuma yo kunywa tiyoda yatabawe ahita agezwa kwa muganga.”

Uwo muyobozi yavuze ko uwo mwana namara gukira azegerwa akagirwa inama, akigishwa kubaha ababyeyi n’abarezi.

Ati “Nyuma yo gukurikiranwa n’abaganga ni ukumuganiriza, akerekwa ko ayo mahitamo yari yagize atari yo. Icya mbere kwiyahura si byo ariko n’impamvu yabimuteye ubwayo si nziza n’ubwo nta mpamvu n’imwe yemerera umuntu kwiyambura ubuzima”.

Arongera ati “Tuzanamubwira kwiga kubaha ababyeyi, kubaha abarezi. Iyo umubyeyi aguhannye ntabwo aba akwanga, aba agira ngo akumenyereze inzira nziza ukwiye kunyuramo.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ariko musanze Hari icyorezo cyo kwiyahura mu bakuru n’abato.

Maze kumva inkuru zo kwiyahura inshuro nyinshi.
Habeho ubukangurambaga bareke guhubuka isi iravuna kuyibamo si ukwigira nk’igitambambuga,agakomye kose ngo ni ukwiyahura

Wapi yanditse ku itariki ya: 19-06-2023  →  Musubize

Ngizo ingaruka zo kureka abana bakaba ibyigenge n’ibyigomeke ngo ntibahanwa. Ingaruka z’imico abanyarwanda bagenda binjizwamo n’ibiyita abaharanira uburenganzira bwa muntu n’ubw’umwana ngo udakwiye guhanwa bazazifatisha yombi abana bamaze kuba ibirara nta garuriro rigihari.

Mparambo yanditse ku itariki ya: 19-06-2023  →  Musubize

Ndumva uwomuyobozi yakurikirana neza uko uwamwana abanye nababyeyi be kko guhanirwa amakosa yakoze ndumva ataribyo byamutera kwiyahura,kko harigihe ashobora kuba harikindi cyabimuteye murakoze.

Clementine yanditse ku itariki ya: 19-06-2023  →  Musubize

Uwo mwana ninkunguzi ahubwo ngo yagize ipfunwe ryo guhanirwa imbere yabandi banyeshuli ko atagize iryo gutukira abalimu imbere yabana ngo ntawe ugifata akanyafu abana ubu bigize ibyigenge ngo umukozeho urabizira ko yashakaga gupfa yatakiraga iki!

Lg yanditse ku itariki ya: 18-06-2023  →  Musubize

arikoaba bana bari kwigira amaki koko

franco yanditse ku itariki ya: 18-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka