Musanze: Abana bafite ubumuga hafi 850 bafite ikibazo cyo kwiga

Ibarura ryakozwe n’Umuryango FCYF (Fair Children/Youth Foundation) muri uyu mwaka rigaragaza ko mu Karere ka Musanze hari abana 841 bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bugarijwe n’ikibazo cyo kubona uburyo bwo kwiga.

Nduwayesu Elie, Umuyobozi wa FCYF wita ku burezi bw’abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga n’abana b’imfubyi yabwiye Kigali Today ko mu mwaka wa mbere yakiriye aban 23 gusa kubera ubushobozi buke bw’inyubako, yemeza ko abonye amashuri bigiramo n’aho barara yabafasha kwiga bose.

Umuyobozi w'umuryango FCYF, Nduwayesu Elie.
Umuyobozi w’umuryango FCYF, Nduwayesu Elie.

Uyu mushinga ufite ishuri ryigisha abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ururimi rw’amarenga, gusoma no kwandika, ururimi rw’icyongereza n’imyuga itandukanye nko kudoda, kubaza no gukora amashanyarazi.

Kubera imyumvire y’ababyeyi ikiri hasi, abana bavukanye ubu bumuga ngo bahura n’akato gakomeye iwabo aho badafatwa nk’abandi bana, Umuyobozi wa FCYF atanga urugero rw’umwana bakiriye wabaga kandi akarara hafi y’ingurube, ngo amavunja yuzuye umubiri wose kubera ko ababyeyi be batamwitagaho.

Abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga biga kuri FCYF.
Abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga biga kuri FCYF.

Iyo abana bageze ku ishuri baca ukubiri n’akato babana na ko iwabo, mu masomo bahabwa harimo n’ajyanye n’uburenganzira bwabo nk’uko byagarajwe.

Ngo bahawe inkunga na Leta ibinyujije muri Minisiteri y’Abagore n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) ingana miliyoni imwe yamufashije kugaburira abana mu gihembwe ariko kuva icyo gihe, nta kibazo yari yagira cyo kugaburira abana 57 n’abakozi babo 13.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka