Muhanga: Bamwe mu bahugura abarimu mu cyongereza bamara igihe badakora kandi bagahembwa

Bamwe mu bayobozi b’ibigo mu mashuri yisumbuye mu karere ka Muhanga baragaragaza ikibazo ko hari ababahugura mu cyongereza (mentors) batajya baza kubigisha kandi ntibibabuze guhembwa.

Aba bahugura mu cyongereza bashyizweho na Leta ibinyujije mu kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB), nyuma yo gushyiraho gahunda yo kwigisha mu rurimi ry’icyongereza mu mashuri hose mu Rwanda kuko bari basanzwe bigisha mu gifaransa kandi baranakizemo.

Laurence Nyirabaruta umwe mu bayobozi b’ibigo mu karere ka Muhanga mu murenge wa Rugendabari; umwe mu mirenge iri mu cyaro kandi kure y’umujyi, avuga ko baheruka uwo bahawe ngo ajye abafasha mu cyongereza igihe yari aje gusinyisha ku munsi wa mbere ko yaje kwigisha.

Uyu mu mentor ngo yamaze amezi agera muri atandatu atarongera kugera kuri ibi bigo kandi ikibazo ni uko REB ari nayo yabohereje ntabyo izi kuko nta gikurikiranwa bafite.

Kugirango bimenyekane ko uyu mu mentor atajya aza ngo ni uko ku karere babajije ibye maze bakababwira ko bamuheruka mu mezi atandatu aza gusinyisha ko yahaje.

Aha ngo iyo abayobozi b’ibigo by’amashuri baramutse bahamagaye aba bafasha abarimu mu cyongereza, bababaza aho bari ngo bamwe babasubiza ko ataribo babahaye akazi ko badakwiye kubagenzura. Ibi bigatuma abayobozi b’ibigo bareka kubakurikirana.

Ubundi aba ba mentors bafitanye kontaro na REB iri nayo yemerewe kubakurikrana mu mikorere yabo. Ikindi kibazo aba barimu bagaragaza ni uko aba bahawe ngo babafashe baba bari ku bigo bibiri kuburyo iyo babajije bamwe bavuga ko bari ku kindi kigo bikarangirira aho.

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ka Muhanga, Valerien Hakizimana, avuga ko iki kibazo bamaze igihe bakizi ariko ngo bakigejeje kuri REB maze ifata icyemezo cyo gushaka abantu bazajya bakurikirana aba ba mentors.

Hakizimana avuga ko muri buri karere bagiye bashyiramo umuntu umwe wo gukurikirana aba bashinzwe guhugura abarimu. Nibura akarere kamwe gafite umuntu umwe ariko mu turere duteye nabi nk’aka Muhanga twahawe abantu babiri.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko bizeye ko iki kibazo kitazongera kuboneka ukundi muri aka karere ubwo babonye ababakurikirana.
Ubundi abahugura abarimu mu cyongereza babahugura mu cyumweru hagati, muri minsi y’ikiruhuku nko mu mpera z’icyumweru bitewe n’umwanya bihaye ndetse no mu biruhuko by’abanyeshuri.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

biterwa n’amasezerano bagiranye n’ababahaye akazi ibyo bibaho ariko bareba uko babigenza

seth yanditse ku itariki ya: 9-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka