Minisiteri y’Uburezi yahembye imishinga 11 y’abashakashatsi amafaranga asaga miliyoni 550

Minisiteri y’Uburezi ibinyujije mu ishami rya Siyansi n’Ikorabuhanga (National Council for Science and Technology), kuri uyu wa kane tariki 19 Nzeri 2019 bahembye imishinga 11 y’abashakashatsi mu buzima, ubuhinzi, umutungo kamere ndetse no mu bushakashatsi bukorerwa mu nganda. Buri mushinga wahawe miliyoni 50 yose hamwe ikazatwara asaga miliyoni 550 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Mu mishinga 97 yahatanaga, hatsinze imishinga 11 y’abashakashatsi baturutse mu bigo bitandukanye haba ibya Leta ndetse n’ibyigenga. Imishinga y’abashakashatsi yatsinze yaturutse muri Kaminuza y’u Rwanda(UR), INES-Ruhengeri, Mount Kenya University Rwanda(MKU), Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye inganda (NIRDA), Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) ndetse na Christian University of Rwanda(CHUR).

Iyo mishinga uko ari 11 yatsinze mu bice bine. Mu buzima harimo imishinga irindwi, mu kwihaza mu biribwa harimo ibiri, mu bushakashatsi mu nganda harimo umwe ndetse no mu byerekeranye n’umutungo kamere harimo umushinga umwe.

Minisitiri w’Uburezi Dr. Eugene Mutimura yashimiye abo imishinga yabo yatsinze. Yagize ati “Guverinoma yiteguye gukomeza gushyigikira imishinga itandukanye iteza imbere Siyansi n’Ikoranabuhanga haba mu bigo bya Leta n’ibyigenga. Mu rwego gukomeza kubaka no gukomeza kwagura ikoranabuhanga na siyansi .”

Minisitiri Mutimura yakomeje agira ati “Mukwiye kubyaza umusaruro ibihembo mwabonye uyu munsi kugira ngo turusheho guteza imbere igihugu biciye no mu burezi.”

Umuyobozi wungirije wa INES Ruhengeri ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi , Dr. Niyonzima Niyongabo François, ndetse akaba n’umwe mu bafite umushinga watsinze, yagize ati “Twakiriye neza ibihembo twahawe ndetse no kuba Leta y’u Rwanda ikomeza gushyigikira ikoranabuhanga na siyansi ibinyujije mu nkunga idutera nkatwe dufitemo imishinga igera kuri itatu.”

Amafoto: MINEDUC

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka