Miliyoni zisaga 26 nizo isanwa ry’ishuli ry’urwunge rwa Mulindi ku nkunga y’ishyirahamwe ry’abahinzi b’icyayi

Abahinzi b’icyayi bibumbiye muri koperative “Coopte Mulindi” bashyikirije ku mugaragaro amashuri yasaniye urwunjye rw’amashuri rwa Mulindi ku nkunga ya miliyoni zisaga 26.

Kuri uyu wa gatanu tarki 23/5/2014 nibwo abanyamuryango b’iyo kopretaive ya Coopte Mulindi bashyikirije iryo shuri ryasanwe ku mugaragaro ubuyobozi bw’ishuri ry’urwunjye rya Mulindi, mu rwego rwo kubafasha kuko iryo shuri ryari rimaze gusaza.

Nyuma yo gusanwa aya mashuri yongeye gukomera kandi asa neza.
Nyuma yo gusanwa aya mashuri yongeye gukomera kandi asa neza.

Abana baryigiragamo bashoboraga guhura n’impanuka zo kuba ryabasenyukiraho, no mugihe k’imvura ryabagwaho nk’uko byatangajwe n’uhagarariye abahinzi b’icyayi Ngendabanga Jerome.

Ngo iki gitekerezo cyo gusana aya mashuri cyaturutse ko abana benshi bigaga muri iryo shuri bari bafite imbogamizi zo kutiga neza ugasanga mu gihe k’imvura bigaga banyagirwa, rimwe na rimwe ugasanga bize bahagaritse imitima ko ayo mshuri ari bubagweho.

Rwiyemezamirimo yararimo amurikira ubuybozi ko yarangije ibikorwa byo gusana.
Rwiyemezamirimo yararimo amurikira ubuybozi ko yarangije ibikorwa byo gusana.

Nsengima Jean Damascene, umuyobozi w’ikigo cy’urwunge rw’amashuri ya Mulindi, mu ishimwe rye yagarutse kugikorwa gikomeye koperative y’abahinzi b’icyayi yabafashije, kuko ngo mu bushobozi bwabo nk’ikigo n’ababyeyi barerera muri iryo shuri ngo ntibari kubasha kwisanira ayo mashuri dore ko byasabaga amafaranga menshi cyane.

N’ubwo ariko ngo koperative Coopte Mulindi yabasaniye ayamashu n’ubundi yari yarubatswe ku nkunga y’abanyamuryango b’abahinzi b’icyayi mu mwaka wa 1976.

Abanyeshuri bahise basubukura amasomo yabo.
Abanyeshuri bahise basubukura amasomo yabo.

Umunyeshuri uhagariye abandi muri iryo shuri Mbarere Jean Bernard avuga ko mbere iri shuri ritarasanwa baryigiragamo bafite impungenge zo kuba ryabasenyukiraho ariko ubu bizeye ko bagiye kwiga neza kandi batuje.

Ibyumba by’amashuri yasanwe n’ibyumba 14 harimo n’inzu yo kwakiriramo abashyitsi yo gukoreramo amanama n’ubwiherero bufite imiryango 12.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka