Leta irahamagarira abanyeshuri kuyitabaza bakazamuka ari abashoramari

Kambabazi Rita wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye mu kigo cy’i Mukono mu karere ka Gicumbi, ari mu bitabiriye ubutumire bwa Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ku wa gatanu tariki 06/9/2019, ubwo yatangaga ibihembo ku babaye indashyikirwa mu guhanga udushya mu burezi.

Aba bakora intebe n'ameza bakoresheje sima, umucanga n'amabuye
Aba bakora intebe n’ameza bakoresheje sima, umucanga n’amabuye

Kambabazi na bagenzi be biga mu mashuri atandukanye mu gihugu, babanje kumurikira Minisitiri w’uburezi hamwe n’abandi bayobozi batandukanye, ibyo bakora mu gihe baba barangije amasomo yo mu ishuri.

We na Turikumana Jean-Bosco bigana i Mukono berekanye ibintu bitandukanye bakorera mu kigo, birimo amavuta yo kwisiga, ifu y’ibibuto bya avoka ikoreshwa mu mwanya w’icyayi abantu banywa, ibifashi (colle) bikorwa mu bipfunyika bicuruzwamo televiziyo na radio, n’ibindi.

Hari n’amakara akozwe mu mpapuro basekura bakavanga n’ivu ryo mu ziko, umuti w’inkweto (cirage) bakora mu ifu y’amabuye ya radio, ingwa zo kwandikisha mu ishuri bakora mu gitaka cy’ingugu n’ibishishwa by’amagi bivanze n’ifu y’imyumbati.

Kambabazi avuga ko ibyo bintu byose bakora bitababuza kugura ibindi hanze y’ikigo, bitewe n’uko umusaruro batanga udahagije ikigo cyose kigizwe n’abanyeshuri barenga 200.

Ati “Ikigo ni cyo kiduha amafaranga yo kugura ibikenerwa by’ibanze, dufite ikibazo cy’igishoro kidahagije kuko ayo mafaranga aba ari make, tukaba tudashobora gukora ibihagije ikigo no gusagurira isoko ryo hanze yacyo.

“Icyakora jyewe namaze gutekereza kutazarangiza amashuri ndi umushomeri kuko ku mpamba (pocket money) ababyeyi bampa, mbasha gukuraho make make nkayazigama kugira ngo nzakomerezeho uyu mwuga twamenyeye ku ishuri”.

Mu Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro IPRC ry’i Musanze, na ho ibikorwa by’abanyeshuri bibarinda kuzasohoka ari abashomeri ngo bikeneye igishoro.

Itsinda rya Aimé-Jules Simbi rivuga ko rikeneye igishoro cyarifasha kubumbira Abaturarwanda intebe n’ameza hakoreshejwe isima, umucanga n’amabuye y’amakoro, kugira ngo bisimbure ibikozwe mu mbaho, ibyuma na pulasitiki byangiza ibidukikije.

Aba basore bagaragaza intebe n’ameza ngo bishobora kugira uburambe bw’imyaka irenga 300, kandi bikaba bikozwe mu bintu byose bibasha kuboneka mu gihugu imbere.

MINEDUC yatanze ibihembo birimo ibikombe, mudasobwa, telefoni zigendanwa, televiziyo, inka, imodoka na moto ku babyeyi, abarezi, abayobozi mu nzego z’ibanze n’ab’ibigo by’amashuri, ndetse n’abanyeshuri babashije guhanga udushya no guteza imbere ireme ry’uburezi.

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Eugene Mutimura, avuga ko ibi bihembo bidahagije kugira ngo u Rwanda rutezwe imbere n’ubumenyi no guhanga udushya, akaba yizeza ko ubutaha hazabaho ibihembo birushijeho, kandi ko bashyiriweho ikigega gishinzwe kubatera inkunga.

Ni ikigega gicungwa n’Inama y’Igihugu ishinzwe Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (NCST), kikaba kirimo gutegura guha igishoro imishinga izaba iya mbere mu kugaragaza ireme no guhanga ibishya byafasha Abanyarwanda.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa NCST, Kalisa Felly agira ati ”Tumaze kwakira imishinga irenga 600 yo mu buryo bubiri, iy’ubushakashatsi ingana na 97, hamwe n’iy’ubuvumbuzi bw’ibishya ingana na 520, iyo yose izatoranywamo izahabwa igishoro bitarenze uyu mwaka”.

Avuga ko gutanga igishoro ku mishinga yabaye iya mbere mu gusubiza ibibazo by’ingutu biri muri sosiyete Nyarwanda, bizajya bikorwa buri mwaka n’ubwo atifuje kuvuga umubare w’amafaranga iki kigega gifite n’ayo kizatanga muri uyu mwaka wa 2019.

Kalisa akandi saba ibigo n’abanyeshuri kwitegura gutanga imishinga izatoranywamo izahabwa igishoro mu mpera z’umwaka utaha wa 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka