Kirehe: Urubyiruko rutuye mu bice by’icyaro rurasaba kwegerezwa amashuri y’imyuga

Bamwe mu rubyiruko rutuye umurenge wa Mpanga ho mu karere ka Kirehe ruvuga ko rufite ubushake bwinshi bwo kwiga imyuga ariko rugahura n’imbogamizi zuko amashuri yigisha imyuga atarabageraho aho batuye mu cyaro.

Bamwe muri uru rubyiruko bemeza ko batazi neza aho ayo mashuri ari uretse kumva ngo aba mu mijyi kure yaho batuye bikababera imbogamizi zo kuba bakiga iyo myuga.

Umurenge wa Mpanga ni umurenge uri mugace k’icyaro kitaruye umujyi wa Kirehe ari naho bavuga ko hari amashuri nkayo yigisha imyuga gusa. Uru rubyiruko rusaba ko amashuri nkayo yabageraho maze nabo bakiteza imbere binyuze mu myuga.

Ngomituje Silas avuga ko kuba amashuri y’imyuga ari kure yaho batuye bituma abashaka kuyiga babura uko bayiga bitewe nuko kuyiga ari kure bisaba ubushobozi bwo kubayo no kuriha amafaranga menshi. Kubwe ngo amashuri y’imyuga aramutse abegereye bayagana ari benshi kuko bajya biga baba iwabo.

Yagize ati “Imyuga barayumva ariko ntiyitabirwa cyane inaha bitewe nuko amashuri aba ari kure kandi akaba anahenda. Hari abarangiza ntibayihitemo kuko iba ari kure.”

Iyakaremye Martin nawe avuga ko uretse kuba bumva imyuga bakumva ibyiza byayo, ngo nta makuru baba bafite y’ahantu bakigira imyuga uretse kumva ngo mu mijyi niho aba.

Yagize ati “Hano dukeneye imyuga nk’ububaji, ubusuderi, ubukanishi n’iyindi kuko urebye inaha nta mashuri y’imyuga ahaba kandi ni mu cyaro. Uretse amashuri ya za E.S nta yandi ahari ajyanye n’imyuga ndetse no mu murenge dururanye wa Nasho.”

Tiyabyona Jean de Dieu, umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe ubukungu avuga ko amashuri nk’ayo y’imyuga yatangiye kugenda agezwa hose no mu byaro ariko ko imirimo ikomeje ko naho hateganijwe kuzahashyira amashuri nkayo.

Yabisobanuye agira ati “Iyo duteganya ibikorwa nk’ibi by’iterambere tubijyanisha no kubegereza ibikorwa remezo nk’amashanyarazi kuburyo bakwiga imashini zibaza n’ibindi. Turasaba ko aya mashuri bayitabira aho ari kuko azabafasha kwiteza imbere vuba.”

Amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ni kimwe mu byakwihutisha iterambere kuko ibihugu byinshi byagiye biteza imbere amashuri nkayo yagiye abifasha kwihuta mu iterambere kuko usanga uyize adategereza guhabwa akazi na Leta ahubwo ahita yihangira umurimo ukamuteza imbere.

Hari amakuru avuga ko mu gihe kidatinze buri murenge byibuze uzaba ufite ishuri ryigisha imyuga mu rwego rwo gushyigikira no guteza imbere imyuga mu Rwanda.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka