Kibeho: Abanyeshuri bubakiwe inzu yo kuraramo ifite ‘ascenseur’

Abanyeshuri biga muri G.S Mère du Verbe Kibeho bubakiwe inzu yo kuraramo ya etaje, irimo na asanseri (ascenseur), iri rikaba ari ikoranabuhanga rifasha abantu kumanuka cyangwa kuzamuka mu nyubako ifite inzu zigerekeranye. Iyo nyubako yashyizwemo na kamera zifasha mu gucunga umutekano.

Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, Musenyeri Celestin Hakizimana, umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko hamwe na David ndetse na Laurea Stirling bafungura ku mugaragaro inyubako yo kuraramo muri GS Mère du
Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, Musenyeri Celestin Hakizimana, umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko hamwe na David ndetse na Laurea Stirling bafungura ku mugaragaro inyubako yo kuraramo muri GS Mère du

Iyi nzu bayubakiwe n’Abanyamerika David Stirling n’umugore we Laurea Stirling, igitekerezo kivuye ku gitabo Umunyarwandakazi Iribagiza Immaculata yanditse, agaragaza ibyamubayeho muri Jenoside.

Nk’uko Iribagiza abyivugira, muri iki gitabo cye asobanura ukuntu yabonye Imana mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Jenoside yahitanye abe bose, asigara wenyine. Umugiraneza w’umupasiteri bari baturanye yabahishe mu musarane ari abakobwa umunani. Bawumazemo amezi atatu yose.

Ati “Papa yampaye ishapule dutandukana, arambwira ngo jyana iyo. Ni cyo najyanye cyonyine. Iyo shapule narayivugaga, nkahamagara Bikira Mariya, nkumva mufashe ku ikanzu. Naje kwandika igitabo ngira ngo ngaragaze ukuntu nabonye Imana mu gihe ntari nzi ko bishoboka.”

Batembereye muri iyi nyubako
Batembereye muri iyi nyubako

David na Laurea bafite ikompanyi ikora amavuta mu bimera yitwa Doterra ikoresha abakozi barenga ibihumbi mirongo itatu hirya no hino ku isi.

Basomye igitabo cya Iribagiza, bamusaba kuganiriza abakozi babo, akababwira ku isengesho n’urukundo.

Kubera ko yari amaze igihe gitoya asuye ishuri rya Kibeho, yarabonye ukuntu imisarane yaho ndetse n’inyubako zishaje, yabajije aba banyamerika niba batafasha iri shuri, bukeye baza kurisura, nuko biyemeza kuzaritangaho miliyoni esheshatu z’amadolari.

Inyubako ebyiri zo kuraramo zatashywe tariki 8 Kamena 2019 zatwaye amadolari miliyoni imwe n’ibihumbi magana arindwi (asaga miliyari n’igice z’Amafaranga y’u Rwanda). Zirimo ibitanda 338.

Muri GS Kibeho baraza kujya barara muri etaje ifite na asanseri
Muri GS Kibeho baraza kujya barara muri etaje ifite na asanseri

Barateganya kuzubaka n’izindi nyubako zo kuraramo z’abanyeshuri, amashuri akavugururwa ndetse bakubaka n’amacumbi y’abarimu.

Ibi byose ngo biyemeje kubikora kubera ko iri shuri ryakira n’abana b’abakene, rikaba nta n’uwo ribangamira mu myemerere ye. Na bo ubwabo biyemeje gufasha ishuri ry’Abagatolika kandi bo basengera mu Bakurikira Yezu, bigana abantu bakoze ibintu byiza, ari bo batagatifu.

David Stirling agira ati “Imana yampaye umugisha, impa ubukire. Ndashaka kwifashisha kuri ubwo bukire mba igikoresho cy’Imana mu gufasha abatishoboye.”

Soeur Marie Brigitte Uwizeramariya, umuyobozi w’iri shuri, avuga ko ubu bufasha babuhawe babukeneye cyane, kuko inyubako zari zimaze imyaka 50.

Bafite abanyeshuri 673, harimo abakobwa 495 n’abahungu 178, kandi ngo aba bagiraneza nibakomeza kububakira, umubare w’abanyeshuri bakira uziyongera, cyane ko ababyeyi bifuza ko babarerera ari benshi.

Irimo asanseri
Irimo asanseri

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, yabwiye aba banyeshuri bubakiwe aho kurara ko bagomba kwiga neza, kuko iyo ubayeho neza kandi heza, kwiga neza kandi ugatsinda ari byo biba bisigaye.

Ati “Nta rwitwazo rwo kutiga neza. Ubu noneho ntabwo bacucikiranye nk’uko byari bimeze, buri mwana arisanzuye, afite igitanda cye, afite akabati ke, bameze neza. Ibyo byose biratuma bamererwa neza, bagatanga umusaruro.”

Ishuri GS Mère du Verbe riherereye mu Karere ka Nyaruguru, k’icyaro, ariko ni ryo rya mbere ryisumbuye rigize inyubako irimo asanseri mu Ntara y’amajyepfo. Muri iyi Ntara kandi muri rusange, hari izindi nyubako ebyiri gusa zizifite.

Abanyeshuri bagaragaje ko bishimiye iyi nyubako babyinira abashyitsi
Abanyeshuri bagaragaje ko bishimiye iyi nyubako babyinira abashyitsi
David na Laurea hamwe n'ababaherekeje bishimanye n'abanyeshuri
David na Laurea hamwe n’ababaherekeje bishimanye n’abanyeshuri
Immaculata Iribagiza. Igitabo yanditse ni cyo ntandaro yo guhura na David hamwe na Laurea Stirling
Immaculata Iribagiza. Igitabo yanditse ni cyo ntandaro yo guhura na David hamwe na Laurea Stirling
Hejuru y'iyi nyubako na ho hashobora kwifashishwa
Hejuru y’iyi nyubako na ho hashobora kwifashishwa
Musenyeri Célestin yahaye umugisha inzu yose ndetse n'igice cyo hejuru cyayo
Musenyeri Célestin yahaye umugisha inzu yose ndetse n’igice cyo hejuru cyayo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ibyo Bikira Mariya arimo bihorana imigisha

Faustin yanditse ku itariki ya: 9-06-2019  →  Musubize

Tujye ko kwandika bigira akamaro cyane.Iyo ataza kwandika igitabo,ntabwo aba bazungu bali gutaga imfashanyo.Tuge dukunda kwandika no gusoma.Urugero,Imana yaduhaye Bible ngo tuyisome kandi tuyige,kugirango tumenye ibyo idusaba.Birababaje kubona abantu benshi batunze Bible batazi ibyo ivuga.Urugero,ntabwo bazi ko dutegereje Isi nshya n’Ijuru rishya nkuko 2 Petero igice cya 3 umurongo wa 13 havuga.Ntabwo bazi ko ku munsi w’imperuka Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza gusa abantu bayumvira.Ntabwo bazi ko iyo dupfuye nta handi tujya uretse mu gitaka,noneho abapfuye bumvira Imana izabazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko Yohana 6 umurongo wa 40 havuga.

gatare yanditse ku itariki ya: 10-06-2019  →  Musubize

Ese koko Mariya yabonekeye I Kibeho?Reka turebe icyo bible ivuga ku bintu nk’ibi by’amayobera.
Muli 2 Abakorinto 11:14,havuga ko SATAN yigira Umumarayika Mwiza. Urugero,mwibuke Satani akoresha INZOKA muli Eden,Adamu na Eva baketse ko ari Inzoka ivuga,nyamara yari SATANI.Na biriya by’i Kibeho nuko. Ibyo bita kubonekerwa na Maliya,ni amadayimoni aba yigaragaza,kugirango basenge bakoresha ibibumbano kandi Imana ibitubuza (Idolatry).Muli Kuva/Exodus 20:4,Imana itubuza gusenga dukoresha Ibibumbano,niyo yaba ataribyo usenga.Nyamara I Kibeho,ni ibibumbano n’imisaraba gusa baba bapfukama imbere,babyita Maliya kandi nta muntu numwe uzi uko Maliya

sezibera yanditse ku itariki ya: 10-06-2019  →  Musubize

Ibyo Bikira Mariya arimo bihorana imigisha

Faustin yanditse ku itariki ya: 9-06-2019  →  Musubize

Ibyo Bikira Mariya arimo bihorana imigisha

Faustin yanditse ku itariki ya: 9-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka