Huye: Bigisha kwandika, gusoma no kubara hifashishijwe telefone zigendanwa

Itorero ADEPR, ribifashijwemo n’umushinga USAID Ejo heza, ryatangije igikorwa cyo kwigisha abantu bakuru kwandika, gusoma no kubara hifashishijwe telephone zigendanwa. Iki gikorwa cyatangijwe tariki 6/5/2014 nyuma y’amezi atatu kigeragejwe bagasanga bitanga umusaruro ufatika.

Kuba igihe turimo ari icyo abantu benshi bifashisha ikoranabuhanga, ni yo mpamvu yatumye itorero ADEPR n’ubundi ryari risanzwe ryigisha abantu bakuze gusoma no kwandika, ryongera mu byo ryigisha kwifashisha telephone.

Bataratangira kwifashisha telephone, ngo umwarimu yigishaga imvugwarimwe (inyuguti cyangwa umubare), umunyeshuri agataha azi kuyandika no kuyisoma. Kuri ubu bongeraho no kuyandika muri telephone.

Ananias Nyabyenda, umwe mu bakoze igerageza ryo kwigisha muri ubu buryo avuga ko ku bijyanye na telephone nyir’izina bigisha uko bayatsa n’uko bayizimya, uko bakira ubutumwa n’uko babwohereza, uko bayibarisha (guteranya, gukuba, kugabanya, ...) ndetse n’uko bacana cyangwa bazimya itoroshi yo muri telephone.

Abahagarariye amasomero uko ari 50 yo mu Karere ka huye bahawe ibikoresho byo kwifashisha ari byo telefone 3 na sharijeri yifashisha imirasire y'izuba.
Abahagarariye amasomero uko ari 50 yo mu Karere ka huye bahawe ibikoresho byo kwifashisha ari byo telefone 3 na sharijeri yifashisha imirasire y’izuba.

Ibi rero ngo bituma uwigishijwe muri ubu buryo arangiza amasomo ubundi amara amezi atandatu abantu biga amasaha abiri gatatu mu cyumweru, azi kwandika, kubara no gusoma yifashishije ikaramu ndetse na terefone.

Uburyo bwatumye kwiga byitabirwa cyane

Ananias Nyabyenda, avuga ko ubu buryo bwo kwigisha bwatumye abitabira kwiga biyongera ndetse ntibanasibe cyane agereranyije n’ubusanzwe.

Ati “bibatera amatsiko ndetse n’ishema kubasha gukoresha telephone, ku buryo n’abo twajyaga tuzana kwiga banga bagera aho bakava ku izima kuko baba babona bagenzi babo twigisha batangiye kubasiga.”
Ubu buryo ngo bwatumye hari abari bafite ubushobozi bwo kugura telephone nyamara ntibazigure kubera gutinya ko batabasha kuzikoresha, na bo basigaye bazigura.

Ikindi, ngo hari abo byafashije mu kazi k’ubucuruzi. Ananias ati “uzi ko akenshi mu giturage abantu bapima ibigage. Abo twigishije muri ubu buryo ntibakivunika bajya gushaka aho barangura: bahamagara abanyonzi bakabazanira ibyo bakeneye hanyuma bakabishyura cyangwa bakaboherereza amafaranga kuri mobile money cyangwa kuri tigo cash.”

ADEPR yatagiye kwigisha abakuze mu mwaka w’1999

Pasiteri Jean Kayijamahe, umushumba wa ADEPR mu rurembo rwa Butare, avuga ko batangiye kwigisha abakuze mu mwaka w’1999, bamaze kubona ko abapfakazi bafashishaga amafaranga yo kwiteza imbere batabigeragaho bitewe no kutamenya gusoma no kwandika.

Buri shaperi ya ADEPR yigishirizwamo abakuze gusoma no kwandika. Babifashijwejwemo n’umushinga USAID ejo heza guhera mu mwaka wa 2012, ubu bari gukorera cyane mu turere 5 two mu Ntara y’Amajyepfo, ndetse na 3 two mu burengerazuba ari two Gisagara, Nyaruguru, Nyamagabe, Nyanza, Huye, Rutsiro, Karongi na Ngororero.

Pasiteri Jean Kayijamahe, umushumba wa ADEPR mu rurembo rwa Butare.
Pasiteri Jean Kayijamahe, umushumba wa ADEPR mu rurembo rwa Butare.

Impamvu y’utu turere ngo ni uko ari two twagaragaye nk’udukennye cyane mu bushakashatsi buherutse gushyirwa ahagaragara, imwe mu mpamvu z’ubukene ikaba ari ukutamenya gusoma, kwandika no kubara kw’abaturage benshi bo muri utu turere.

Mu Karere ka Huye bahafite amasomero 50 angana na za paruwasi hamwe na shaperi za ADEPR. Muri aka karere, abarangije kwiga bakanabiherwa ibyemezo ni 1604, kandi hari abagera kuri 809 bari kwiga.

Mu gikorwa cyo gutangiza kwigisha gusoma no kwandika hifashishijwe telefone, abahagarariye amasomero uko ari 50 yo mu Karere ka Huye bahawe ibikoresho byo kwifashisha: telefone eshatu na sharijeri yifashisha imirasire y’izuba.

Kwigisha neza abakuze kwa ADEPR kwazaniye u Rwanda ibikombe

Pasiteri Jean Kayijamahe avuga ko u Rwanda rumaze kubona igihembo cya mbere mu kwigisha abantu bakuze inshuro ebyiri zose rubikesha uko ADEPR ibyitwaramo. Icya mbere rwagihawe mu mwaka wa 2001, ikindi na cyo rugihabwa mu mwaka wa 2012. Mu mwaka wa 2005 na bwo ngo u Rwanda rwabonye umwanya wa 2.

Ibi byose ngo bituma u Rwanda rusigaye rusurwa n’ibihugu bindi harimo Koreya bije kureba uko ADEPR ibyitwaramo.

Icyo uyu mushumba ashima kurusha, ni ubwitange bw’abarimu bo muri iyi gahunda: ni bo bishakira abantu batazi gusoma, hanyuma bakabigisha, ibi byose babikorera ubushake kuko nta gihembo (ngo bashobora kubona ishimwe ritarenze ibihumbi 25 mu mezi 6) kuko baba bavuga ngo “twahawe ku buntu, tuzatanga ku buntu.”

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka