Gisagara: Minisitiri Fazil arasaba abari mu itorero kudapfusha ubusa inyigisho bahaherwa

Ubwo yatangizaga itorero ry’igihugu ku banyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu Karere ka Gisagara, Minisitiri Mussa Fazil Harerimana, yatangaje ko itorero ari amahirwe menshi ku barijyamo kuko higirwa inzira y’ubuzima bw’Umunyarwanda nyawe bityo bakaba bakwiye kubyaza umusaruro inyigisho barihererwamo.

Muri uyu muhango wabereye mu kigo kitiriwe mutagatifu François d’Assise kiri mu murenge wa Kansi kuwa 3/12/2013, Minisitiri Fazil yabwiye abari gutozwa ko bafite amahirwe menshi kuko bo bari kwigishwa kubana neza binyuze muri gahunda ya Leta nziza itekerereza abaturage hagamijwe ko bamenya ibyabagirira akamaro mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Yagize ati “Mufite amahirwe kuko mubyirutse ku buyobozi bwiza, kuko u Rwanda rwahuye n’akaga mu gihe cyashize aho abayobozi bashyiraga imbere inyungu za bamwe, abandi bagakandamizwa, hagahemberwa inzangano hashingiwe ku bwoko, ariko ubu mukaba mwe mwerekwa ukuri nyako, mwigishwa kubana muri bamwe”.

Minisitiri Fazil arasaba intore za Gisagara kubakira ku bunyarwanda buzira amoko.
Minisitiri Fazil arasaba intore za Gisagara kubakira ku bunyarwanda buzira amoko.

Minisitiri ushinzwe umutekano mu gihugu yakomeje abwira abanyeshuri ko ibyakozwe n’ubuyobozi bubi byagize ingaruka ku muryango nyarwanda wose ariko akavuga ko haje gahunda nziza ya “Ndi umunyarwanda”, aho Abanyarwanda baganira bakabwizanya ukuri hagamijwe ubwiyunge buzira imbereka n’inzika. Ibi bikazatuma nta Munyarwanda wo mu gihe kizaza uzibona mu ndorerwamo y’amoko.

Ibi ni nabyo ashingiraho ahamagarira uru rubyiruko kutumva ibyo bigishwa ngo babipfushe ubusa, ahubwo abasaba ko byababera inyigisho izajya iherekeza imibereho yabo ya buri gihe ndetse nabo bakarwana urugamba rwo kurandura amoko mu banyarwanda bakiyagenderamo.

Intore zishimiye ko zigishwa amateka nyayo y'igihugu.
Intore zishimiye ko zigishwa amateka nyayo y’igihugu.

Abari gutozwa kuba intore bashima gahunda y’itorero kuko ngo bituma bamenya amateka y’igihugu, bakahakura gukorera ku ntego, gukunda igihugu no gukorera ku ntego hagamijwe ko biteza imbere nk’uko Alice Uwimana umwe muri izi ntore abivuga.

Muri aka karere ka Gisagara urugerero rwitabiriwe n’intore 915, abakobwa 466 n’abasore 449, bari kuri site ebyiri imwe mu murenge wa Ndora indi mu murenge wa Kansi.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka