Gicumbi: Barishimira ikigo nderabuzima bubakiwe ku busabe bwa Perezida Kagame

Ni kenshi abaturage bavuga ko imvugo ya Perezida Paul Kagame ariyo ngiro, kubera ko ibyo yasabye ko babakorera bidatinda kubageraho, mu batanga ubwo buhamya hakaba harimo n’abatuye Umurenge wa Kaniga, Mukarange na Cyumba yo mu Karere ka Gicumbi, bishimira ikigo nderabuzima buzurijwe.

Ikigo nderabuzima cya Mulindi cyatangiye gukora
Ikigo nderabuzima cya Mulindi cyatangiye gukora

Abo baturage bari mu byishimo bidasanzwe nyuma y’uko bubakiwe Ikigo Nderabuzima cy’icyitegererezo, aho batangiye guhabwa serivisi z’ubuzima bajyaga babona biyushye akuya, aho bagendaga ibilometero byinshi bagana ibitaro bya Byumba, abandi bakajya ku zishakira mu bindi bihugu.

Mu baganiriye na Kigali Today bemeza ko batakirembera mu ngo kubera icyo kigo nderabuzima cya Mulindi cyabegereye, bagashimira Perezida wa Repubulika wabatekerejeho abasabira kubakirwa icyo kigo mu buryo bwihuse.

Hafashimana Jérôme, ati “Twari twarakubititse, hari ahantu bari barafashe icyumba bashyiramo umuforomo niho twajyaga kwivuriza, hari mu manegeka hakakira abantu bake nta n’ibikoresho bihagije, ugasanga ntacyo bidufashije. Serivisi zimwe tukajya kuzishakira mu bitaro dukoze ingendo ndende, ariko ubu ikibazo cyarakemutse kuva muri Gicurasi twatangiye kwivuza, kandi turivuriza ahantu hagari hisanzuye, serivisi ziratangwa neza. Abarwayi barabona aho barara, ababyeyi ntibakibyarira mu nzira, aha iyo serivisi iratanga, ubu tumeze neza”.

Abaturage bavuga ko batakirembera mu rugo
Abaturage bavuga ko batakirembera mu rugo

Arongera ati “Turashimira Perezida Paul Kagame na Leta yatwegereje ibi bikorwaremezo, tukaba twivuriza ahantu heza, ntitukirembera mu ngo cyangwa ngo dukore ingendo dushaka serivisi z’ubuzima. Hongerewemo serivisi y’amaso n’amenyo byaba byiza kurushaho”.

Mugenzi we ati “Ubu urarwara ugahita uza kwivuza, si nka mbere aho umuntu yarwaraga ibyo kujya kwivuza ntabikozwe kubera ko aba atekereza ko yoherezwa mu bitaro, kubera ko ahatangirwaga serivisi mbere nta bushobozi bwari buhari bwo kuba bwavura indwara zinyuranye, kandi ku bitaro kugerayo ntibiba byoroshye, hari urugendo”.

Iryo vuriro ryubatswe ku nkunga ya Imbuto Foundation, rifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi basaga 40 ku munsi rikagira kandi abakozi 18 batanga serivisi zirimo ubuvuzi bw’ibanze, kuboneza urubyaro, ububyaza, serivisi z’urubyiruko, gupima ubwandu bwa virusi itera SIDA no kwita ku bafite ubwo bwandu, servisi z’imirire, amacumbi y’abarwayi, gupima ababyeyi batwite, serivisi yo kuboneza urubyaro n’izindi.

Ni ikigo gitangirwamo zimwe muri serivisi zitangirwa mu bitaro
Ni ikigo gitangirwamo zimwe muri serivisi zitangirwa mu bitaro

Ni ikigo nderabuzima gifite ibyangombwa n’ibyumba bihagije mu gufasha abakigana kwivuza neza, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Donatien Hakizimana, Umuyobozi wacyo.

Yagize ati “Hano dufite umwihariko, cyane cyane ku babyeyi baza kubyara kuko dufite ambulance Leta yaduhaye, iyo umubyeyi ugiye kubyara bibaye ngombwa ko ajyanywa ku bitaro byisumbuye, tumuha ambulance ikamugezayo mu buryo bwihuse”.

Arongera ati “Iki kigo nderabuzima kigizwe n’ibice bine; hari ahakorera Ubuyobozi, aho bakirira abagana ivuriro (Reception), hakabamo n’aho basuzumira abarwayi ndetse na serivisi ya Mituweri. Harimo na serivisi z’urubyiruko, ishinzwe gukurikirana abafite ikibazo cy’imidido, hari maternité, ibyumba by’abarwayi n’ibindi”.

Harimo ibyumba binyuranye bikenerwa
Harimo ibyumba binyuranye bikenerwa

Ni ikigo nderabuzima gifite amavuriro y’ibanze (Poste de santé) ane agishamikiyeho yahawe ubushobozi, aho Hakizimana Donatien yemeza ko byorohera abaturage kwivuza bikanarinda umuvundo kuri icyo kigo nderabuzima.

Ati “Muri iyi minsi ntabwo bitugora, nta n’umuvundo kubera ko dufite poste de santé enye, zidufasha kugira ngo tubashe kwita ku barwayi arizo, Poste de santé ya Nyarwambu, Rukurura, Rukizi na Kaniga, kandi zose zifite abaforomo bahagije ndetse n’ababyaza, kandi bakabaha na serivisi zisumbuyeho zirimo iz’amaso n’uburwayi bwo mu kanwa”.

Uwo muyobozi yagarutse ku kibazo cy’abaturage basaba ko muri icyo kigo nderabuzima cya Mulindi hashyirwamo serivisi z’amaso n’amenyo, abizeza ko ziri mu nzira yo gutangira dore ko hateganyijwe ibyumba byazo.

Abaturage bishimiye ikigo nderabuzima bubakiwe
Abaturage bishimiye ikigo nderabuzima bubakiwe

Nzabonimpa Emmanuel, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, yunze mu ry’abo baturage, ashimira Leta ikomeje kubegereza ibikorwa by’ubuvuzi mu Karere ka Gicumbi, aho abaturage batakirwara ngo barembere mu ngo.

Ati “Muri serivisi z’ubuzima twahawe amavuriro anyuranye, turashimira Perezida wa Repubulika udahwemea gutekereza ku baturage, by’umwihariko barishimira Ikigo nderabuzima cya Mulindi cyaje gikenewe cyane. Ubu nta muturage ukirembera mu rugo, hari urugendo rurerure bajyaga bakora umuntu akava Gashaki akajya kwivuriza Gatuna, ariko ubu byarakemutse”.

Meya Nzabonimpa yavuze ko ikibazo cy’abajyaga kwivuriza mu bihugu bikikije u Rwanda cyamaze gukemuka, aho ku mirenge yegereye umupaka hubatswe Poste de santé 19 hakaba n’izindi zo ku rwego rwisumbuye enye, bituma abaturage batajya kwivuriza hanze y’igihugu.

Ikigo nderabuzima cya Mulindi, muri rusange kiganwa n’abaturage 19,701 bo mu Murenge wa Kaniga giherereyemo n’indi mirenge iwukikije, kikaba kimaze amezi ane gitangirwamo cyakira abarwayi.

Donatien Hakizimana, uyobora ikigo nderabuzima cya Mulindi
Donatien Hakizimana, uyobora ikigo nderabuzima cya Mulindi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka