Gasaka: Hatangijwe ubukangurambaga ku kujyana abana ku ishuri

Ku bufatanye n’umurenge wa Gasaka, umushinga World Vision ndetse na koperative “twite ku bana Gasaka” mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe hatangijwe icyumweru cy’ubukangurambaga bugamije gukumira ikibazo cy’abana bata amashuri no gukangurira ababyeyi kubajyana ku ishuri ku gihe.

Ubu bukangurambaga bwatangijwe kuri uyu wa mbere tariki ya 06/01/2014 umunsi wa mbere w’itangira ry’amashuri mu mwaka wa 2014 bwitabiriwe n’abanyeshuri biga mu mashuri y’isumbuye n’abo mu mashuri abanza baherekejwe n’abarezi babo, bakaba bakoze urugendo bafite ibyapa byanditseho amagambo yamagana ihohoterwa rikorerwa abana bakurwa mu ishuri.

Hatangijwe ubukangurambaga ku burezi bw'abana.
Hatangijwe ubukangurambaga ku burezi bw’abana.

Nyirabakunzi Agnès, umurezi muri GS Gikongoro avuga ko ahanini ababyeyi aribo bagira uruhare mu gutuma abana bata amashuri bitewe no kutabakurikiranira hafi, ndetse ngo hari n’igihe umwana agaragaza ibimenyetso byo guta ishuri umwarimu yahamagara umurera ntaze bityo umwana akagenderako.

Ati “Tubona ko akenshi abana bata ishuri ari abana baba batitaweho n’ababyeyi. Kubera ko iyo utangiye kubona umwana asiba ugatumira iyo aje ikibazo kirakemuka, ariko iyo ataje umwana ahera hagati n’umwarimu bikamuyobera”.

Ngirumwami Jean Baptiste, umwe mu banyamuryango ba koperative “twite ku bana Gasaka” ifasha mu gukumira abana bata amashuri avuga ko bajya hirya no hino mu miryango kureba impamvu abana bava mu ishuri ndetse bagafatanya mu gushaka uburyo basubirayo.

Urugendo rwitabiriwe n'abanyeshuri, abarezi n'abagize koperative "Twite ku bana Gasaka".
Urugendo rwitabiriwe n’abanyeshuri, abarezi n’abagize koperative "Twite ku bana Gasaka".

Ngirumwami akomeza avuga ko aho basanze ikibazo gikura abana mu ishuri ari icy’ibikoresho babigeza ku mushinga World Vision usanzwe ubafasha bityo bakabasha kubihabwa bagasubira ku ishuri, byaba ari ibibazo bibarenze bakabigeza ku nzego zinyuranye zibifite mu nshingano.

Aba banyamuryango batangiye aka kazi ko gukurikirana abana ngo badata amashuri bakiri amatsinda yo mu midugudu mu kwezi kwa karindwi mu mwaka wa 2012, baza guhindukamo koperative mu kwezi kwa kane umwaka wa 2013.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gasaka, Bayiringire Jean avuga ko iyi koperative izatanga umusanzu ugaragara kuko yo ibasha kugera mu miryango ikirebera impamvu nyamukuru yo kuva mu ishuri kw’abana.

Ababyeyi batunzwe agatoki mu gutuma abana bava mu ishuri.
Ababyeyi batunzwe agatoki mu gutuma abana bava mu ishuri.

Umwaka w’amashuri wa 2013 washize abana 0,2% aribo bataye amashuri mu murenge wa Gasaka, mu gihe uyu mwaka wahize ko nta mwana n’umwe uzata ishuri. Uyu mwaka wa 2013 kandi washize abana 109 babashije gusubizwa mu ishuri nyuma yo gukurikiranwa na koperative “twite ku bana Gasaka”.

Nubwo abana bakurikiranwa umunsi ku wundi ngo badata ishuri, kuva kuri uyu wa mbere tariki ya 06/01/2014 kugeza kuwa gatanu tariki ya 10/01/2014 hazaba hakorwa ubukangurambaga bwimbitse.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka