Caritas ya Butare yatanze miliyoni zisaga 40 Frw yo gufasha mu kugaburira abanyeshuri ku ishuri

Caritas ya Butare yagabanyije umubare w’abana yarihiraga mu mashuri bigamo badataha, ahubwo itangira gutanga ay’ifunguro ryo ku ishuri ku biga bataha, b’abakene.

Kugaburira abanyeshuri ku ishuri bituma biga neza
Kugaburira abanyeshuri ku ishuri bituma biga neza

Iyi gahunda yayitangiye mu mwaka ushize w’amashuri kandi mu gihembwe cya mbere n’icya kabiri cy’umwaka w’amashuri 2021-2022, imaze gutanga agera kuri miliyoni 42 n’ibihumbi 533, ku banyeshuri 2,378 b’abakene.

Muri abo banyeshuri harimo 1,120 bo mu bigo by’amashuri 39 byo mu Karere ka Huye, abanyeshuri 253 bo mu bigo by’amashuri 15 byo mu Karere ka Nyanza, abanyeshuri 820 bo mu bigo by’amashuri 36 byo mu Karere ka Gisagara, n’abanyeshuri 185 bo mu bigo by’amashuri bitanu byo mu Karere ka Nyaruguru.

Aba banyeshuri kandi ngo batoranywa ku bufatanye bwa Padiri mukuru wa Paruwasi ibigo by’amashuri biherereyemo hamwe n’inzego z’ubuyobozi z’ibanze.

Padiri Jean de Dieu Habanabashaka ushinzwe gukurikirana imikorere y’amashuri ya Kiliziya Gatolika muri Diyosezi ya Butare, avuga ko hajya gufatwa ingamba zo kugabanya umubare w’abanyeshuri barihirwa mu bigo bigamo badataha, hagafashwa abatabasha kubona ubushobozi bwo gufatira amafunguro ya saa sita ku ishuri ku biga bataha, ari ukubera ko Kiliziya yabonye na Leta yarabishyizemo imbaraga, hanyuma bakwitegereza bagasanga amafaranga yarihiraga umunyeshuri umwe wiga aba mu kigo yafasha benshi biga bataha.

Padiri Jean de Dieu Habanabashaka avuga ko Caritas ya Butare yiyemeje kugira uruhare muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri
Padiri Jean de Dieu Habanabashaka avuga ko Caritas ya Butare yiyemeje kugira uruhare muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri

Agira ati “Niba umwana umwe wiga adataha Caritas imutangiye amafaranga y’ishuri nk’ibihumbi 150, twasanze aya mafaranga yafasha abagera kuri 15 biga bataha baba bakeneye ibyo kurya ku ishuri gusa, kuko usanga abenshi bishyura ibihumbi icyenda, abandi 12,....”

Imibare igaragaza ko mu bihembwe bibiri hamaze gutangwa miliyoni 42.5 ku banyeshuri 2378 biga mu bigo bigamo bataha, naho mu bigo bigamo babibamo Caritas ho ngo imaze kuhatanga miliyoni 75 n’ibihumbi 35 ku banyeshuri 469 gusa.
Padiri Jean de Dieu Habanabashaka anavuga ko n’ubwo hari abana Caritas itangira amafaranga yo kurya ku ishuri, abakeneye gufashwa bagihari kuko usanga abarihirwa n’ababyeyi na Caritas mu bigo bafashamo baba ari nka 60% gusa.

Ni ukuvuga ko 40% basigaye baba batabashije gutanga uruhare rwabo, igihe cyo kurya basaranganya n’abarihiwe, haherewe ku mafaranga Leta ibatangaho. Ibi kandi ngo bituma abana batabona amafunguro ahagije muri rusange.

Aha ni na ho Musenyeri Filipo Rukamba, umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butare, ahera asaba ababyeyi bifite gufasha mu kugaburira abana ku ishuri, kugira ngo bose babashe kubona amafunguro ku ishuri.

Musenyeri Filipo Rukamba
Musenyeri Filipo Rukamba

Agira ati “Ndasaba abakirisitu bose, biturutse mu maparuwasi babarizwamo, kwiyumvamo ko bagomba kugira uruhare mu gutuma abana biga mu bigo by’amaparuwasi yabo babasha kurya ku ishuri uko bakabaye.”

Atanga urugero rw’uko kera bacyiga mu mashuri abanza bajyanaga ibiryo ku ishuri mu bihoho (ibirere), kandi ababyeyi bakabaha byinshi kugira ngo baze kubasha gusangira na bagenzi babo b’abakene, batabifite.

Ati “Wasangaga usangira n’umwana iwanyu baguhaye wenda w’umukene, kandi ntacyo byatwaraga. Ariko kugera ahantu abana bamwe barya abandi ntibarye, bitera akantu kuri abo bana kuko utarya ntaba yishimye.”

Padiri Gilbert Kwitonda uhagarariye Caritas ya Butare avuga ko Caritas imaze gutanga asaga miliyoni 40 muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri muri uyu mwaka wa 2021-2022
Padiri Gilbert Kwitonda uhagarariye Caritas ya Butare avuga ko Caritas imaze gutanga asaga miliyoni 40 muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri muri uyu mwaka wa 2021-2022
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka