Burera: Ikigo cy’amashuri kitazatsindisha umwana n’umwe ukiyobora azabyirengera

Umuyobozi w’akarere ka Burera aburira abayobozi b’ibigo by’amashuri bo muri ako karere ko ikigo kitazatsindisha umwana n’umwe mu byiciro by’amashuri abanza, ikiciro rusange ndetse n’ay’ibisoza amashuri yisumbuye, uyobora icyo kigo azahagarikwa kukiyobora abandi babishoboye bakiyobora.

Sembagare Samuel yatangaje ibi ku wa kane tariki ya 08/01/2014, ubwo bakoraga inama y’uburezi kugira ngo barusheho kunoza ireme ry’uburezi.

Sembagare yatangaje ibi mu gihe hari bamwe mu bana bashobora kurangiza amashuri abanza batazi gusoma, kubara cyangwa kwandika nyamara barabyigishijwe. Aho ahamya ko byaba biterwa no kuba hari abanyeshuri bimurwa kandi batabikwiriye.

Agira ati “…mwagiye mumuhererekanya nkaho ari ukumwikiza. Mu wa mbere (amashuri abanza) ntazi gusoma no kwandika ngo najye mu wa kabiri, arajya gukoramo iki? Ngo najye mu wa gatatu, mu wa mbere byaramunaniye, mu wa kabiri byaramunaniye, arajya gukoramo iki?”

Nubwo umuntu yacyeka ko hari ikibazo gikomeye mu burezi, umwaka ushize nta kigo na kimwe kitatshindishije abana ndetse muri rusange mu karere ikigereranyo cy’abatsinze kiri hejuru kuko mu mashuri abanza hatsinze 83%, mu kiciro rusange hatsinda 86% naho abarangije amashuri yisumbuye batsinze ku kigero cya 98%.

Umuyobozi w'akarere ka Burera abwira abayobozi b'ibigo by'amashuri ko utazatsindisha umwana n'umwe azabyirengera.
Umuyobozi w’akarere ka Burera abwira abayobozi b’ibigo by’amashuri ko utazatsindisha umwana n’umwe azabyirengera.

Ahereye kuri ibyo, umuyobozi w’akarere ka Burera abwira abayobozi b’ibigo by’amashuri ko amanota y’ibizamini bya leta, byo mu mwaka w’amashuri 2014, nasohoka, ku bigo byabo ntihagire umunyeshuri numwe utsinda, bazabyirengera.

Agira ati “Abantu batazatsindisha, tugasanga ku ishuri nta muntu watsinze, nawe uzibwirize (kuva ku buyobozi bw’iryo shuri)! Kuko ntabwo nakwirata ku ishuri nta mwana numwe watsinze! Ntabwo bishoboka! Naretse se nawe ukayobora! Nanjye ahubwo nkajya guhugurwa, nkazaba umurezi bitwaye iki!”

Umuyobozi w’akarere ka Burera akomeza avuga ko kudatsindisha umwana numwe ku kigo nta bisobanuro byatangwa, ngo kuko mu karere ka Burera nta byorezo cyangwa se ibiza byateye byatumye abana batabasha kujya kwiga nk’uko bikwiye.

Akomeza asaba abayobozi b’ibigo by’amashuri kwikubita agashyi kandi “mugire n’isoni n’ikimwaro! Ni gute abana 50 bakoze ikizamini nta n’umwe wagize 50%, ukambwira ngo uri umuyobozi w’ishuri…ni ukuyobora nabi, higama!”

Kitwa ku banyeshuri bo mu wa mbere

Sembagae Samuel agira inama abo bayobozi b’ibigo by’amashuri cyane cyane abanza kwita ku barezi ndetse n’abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere. Bityo umwana akajya ava mu wa mbere azi neza ibyo yahigiye kuko ariho hari urufunguzo rwo kwiga.

Agira ati “Umwarimu wo mu wa mbere niwe rufunguzo! Ntabwo uzajya kurenganya uwo mu wa gatandatu…abana nibamenya inyuguti, bakamenya kubara, kwandika bikajyenda, azagera mu wa gatandatu avuga icyongereza! Nonese azakivuga atazi kucyandika byo bimaze iki?”

Abayobozi b'ibigo by'amashuri basabwe kujya bagenzura abanyeshuri barera.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri basabwe kujya bagenzura abanyeshuri barera.

Akomeza asaba abayobozi b’ibigo by’amashuri muri rusange gukorera hamwe n’abarimu kandi bakajya bakurikirana abanyeshuri babo ngo kuko kuba abana batsindwa si abanyeshuri bashyirwaho ikosa, ngo ahubwo ni abarezi.

Sembagare kandi abwira abo bayobozi b’ibigo ko uburezi bugomba kubamo igitsure kugira ngo abanyeshuri bagire imyitwarire myiza. Abasaba kandi kwimakaza isuku mu bigo byabo. Aho abasaba kujya bagenzura abanyeshuri buri munsi iminota 10 mbere y’uko bajya mu ishuri.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka