Burera: Ikibazo cy’abana b’abanyeshuri baterwa inda zitateguwe kirahangayikishije

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko buhangayikishijwe n’abana b’abakobwa b’abanyeshuri batwara inda zitateguwe ngo kuburyo bahagurukiye icyo kibazo kugira ngo gicike burundu muri ako karere.

Kuri ubu nta mubare nyawo uzwi w’abana b’abanyeshuri bo mu karere ka Burera batwaye inda zitateguwe ariko ubuyobozi buvuga ko hamaze kumenyekana abana b’abanyeshuri batatu batwite, kuva aho umwaka w’amashuri 2014 utangiriye.

Ikindi kandi mu mwaka w’amashuri 2013 naho hagaragaye abana b’abakobwa batwaye inda zitateguye harimo umunani bamenyekanye, batewe izo nda n’abarimu babigisha.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko abo barimu batawe muri yombi bashyikirizwa inkiko bakatirwa hakurikijwe amategeko gusa ngo umwe muri bo ntibabashije kumufata ngo kuko yahise ahungira muri Uganda.

Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera, avuga ko gutera umwana w’umunyeshuri inda ari umuco mubi kuko bituma ubuzima bw’uwo mwana bwangirika, akaba umugore imburagihe maze agatakaza ikizere cy’ejo hazaza.

Ngo ni ngombwa guhashya uwo muco mubi. Agira ati “Ni umuco mubi dushaka kurandura burundu! Bikaba kirazira gutera abana inda.”

Umuyobozi w’akarere ka Burera akomeza avuga ko mu kurandura uwo muco mubi hashyizweho ingamba zirimo gupimisha abana b’abakobwa bavuye mu biruhuko kuko ubu n’abamaze kugaragara batwite bazitwariye iwabo.

Agira ati “Iyo abana baje bagomba gutangira tubajyana bose, bajya gupimwa wa muganga, uje atwite tumushyira ababyeyi cyangwa se akicumbikira akiga wenda yicumbikiye…”.

Umuyobozi w'akarere ka Burera avuga ko bashyizeho ingamba kuburyo ikibazo cy'abana b'abanyeshuri batwara inda zitateguwe gicika.
Umuyobozi w’akarere ka Burera avuga ko bashyizeho ingamba kuburyo ikibazo cy’abana b’abanyeshuri batwara inda zitateguwe gicika.

Akomeza avuga ko kandi bakorana n’ababyeyi b’abanyeshuri, inama y’ababyeyi ku bigo by’amashuri, abarezi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri, kugira ngo abana b’abanyeshuri boye kwishora mu busambanyi kuko “iyo yishoye mu busambanyi birumvikana ko aho inda yinjiriye n’ibindi byago byahanyura.”

Kurwanya ubusambanyi mu banyeshuri biragoye

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri mu karere ka Burera bavuga ko guca burundu ubusambanyi mu banyeshuri bigoye bityo no kurwanya inda zitateguwe mu bana b’abanyeshuri bikaba nabyo bigorana.

Bakuramutsa Théophile, umuyobozi wa G.S. Nyamicucu, riri mu murenge wa Butaro, avuga ko bakomeza gushyira ingufu mu gukumira inda zitateguwe mu bana b’abanyeshuri ngo kuburyo abatwara izo nda bagenda bagabanuka buhoro buhoro.

Agira ati “Imibare y’abana batwara inda ubona igenda igabanuka buhoro buhoro ariko ntitwavuga ngo tuzabica burundu…kuvuga ngo nta muntu uzongera gusambana! Kuko Padiri yarabyishije, Musenyeri yarabyishije, Pasiteri yarabyigishije ariko kugeza na n’ubu biracyariho kandi no kuva cyera hose mu mateka y’isi ubusambanyi bwariho!

Ntabwo rero ari umuyobozi w’ikigo ugiye kuvuga ngo ubusambanyi bugiye kuvaho 100% uretse ko tugerageza kugira ngo bugabanuke, binashobotse bube bwanashira.”

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bavuga ko bashyizeho izindi ngamba zitandukanye zirimo gushyiraho abarimu bashinzwe abakobwa by’umwihariko kuburyo bafata umunsi umwe mu cyumweru nk’isaha imwe, bakabaganiriza, bakabaha inyigisho kuburyo byibura babasha kugira uko bitwara, bakitandukanya n’ababashuka.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera busaba ababyeyi bafite abana b’abanyeshuri biga bataha kwita ku burere bw’abana babo, bakajya babagenzura, bakamenya amasaha bagiriye kwiga ndetse n’ayo baviriye yo.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka