Burera: Bagiye gutangiza ikigo kigisha imyuga cyuzuye gitwaye arenga miliyoni 600

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko bugiye gutangiza ikigo kigisha imyuka (TVET) kizafasha urubyiruko rutandukanye rwo muri ako karere gukora indi mirimo idashingiye ku buhinzi.

Iri shuri ryuzuye mu murenge wa Rusarabuye ritwaye amafaranga miliyoni 610 riracyabura ibikoresho bisabwa kugira ngo ritangire kwakira abanyeshuri. Bateganya ko rizafungura imiryango mu kwezi kwa Kamena 2014; nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Burera.

Abaziga muri icyo kigo baziga imyuga itandukanye irimo ubukanishi, ubwubatsi, ububaji ndetse no gusudira. Ibikoresho bazabihabwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro (WDA).

Imwe mu mazu agize icyo kigo cyigisha imyuga. Aha ni ahazigirwa ibijyanye n'ububaji.
Imwe mu mazu agize icyo kigo cyigisha imyuga. Aha ni ahazigirwa ibijyanye n’ububaji.

Nubwo ariko iryo shuri ryuzuye nta mazi meza ahagera ndetse nta n’amacumbi y’abarimu ndetse n’ay’abanyeshuri ahari. Ikindi kandi n’umuhanda ugera kuri icyo kigo ntabwo utunganyije neza. Sembagare avuga ko mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2014-2015 bateganya kubaka ayo macumbi ndetse n’ibyo bindi bikenewe.

Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, atangaza ko batekereje kubaka icyo kigo mu rwego rwo gufasha urubyiruko rwo muri ako karere kubona indi mirimo, dore ko urwo rubyiruko rubarirwa hafi muri 60% by’abatuye ako karere bose.

Agira ati “Akarere ka Burera ni akarere gahererye mu cyaro ariko gafite urubyiruko rwinshi: urubyiruko rero twifuza ko rutareba ubuhinzi, turumva ko bagomba gukora indi mirimo idashingiye ku ubuhinzi.

Twatekereje kubaka iri shuri ahangaha kugira ngo rizashobore kwakira abana benshi b’urubyiruko: ari abarangiza amashuri abanza, ari abarangiza ayisumbuye…nibura bamenye icyo gukora bityo bibesheho bazabesheho, bazabesheho n’imiryango yabo.”

Abaziga muri icyo kigo kandi baziga n'ibijyanye n'ikoranabuhanga.
Abaziga muri icyo kigo kandi baziga n’ibijyanye n’ikoranabuhanga.

Umuyobozi w’iyo TVET, Bizimana Jean Bosco, avuga ko iryo shuri niritangira rizabanza kwakira gusa urubyiruko rutuye hafi kandi bazi gusoma no kwandika kuko rizaba ritangiye umwaka w’amashuri 2014 ugeze hagati.

Mu mwaka wa mashuri wa 2015 bazatangirana nawo bakira abanyeshuri barangije amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye bashaka kwiga imyuga kandi iryo shuri rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 220; nk’uko Bizimana akomeza abisobanura.

Bashyize ingufu mu mirimo idashingiye ku buhinzi

Ubwo itsinda ryari rikuriwe n’umunyamabanga uhoraho (PS) muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), Vincent Munyeshyaka, ryasuraga akarere ka Burera, tariki ya 15/05/2014, ryashimye ubuyobozi bw’akarere ka Burera kuba baratekereje kubaka icyo kigo ariko babasaba kureba kure kugira ngo icyo kigo kizajye cyakira n’urundi rubyiruko ruturutse mu tundi turere atari urwo muri ako karere gusa.

Abagize itsinda ryasuye akarere ka Burera bari kumwe na bamwe mu bayobozi b'akarere ka Burera bari kuzengruka icyo kigo cyigisha imyuga.
Abagize itsinda ryasuye akarere ka Burera bari kumwe na bamwe mu bayobozi b’akarere ka Burera bari kuzengruka icyo kigo cyigisha imyuga.

Iri tsinda ryasuye akarere ka Burera ryanasuye kandi ibindi bikorwa by’iterambere byo mu karere ka Burera birimo Agakiriro ndetse n’ikogo nderabuzima, byombi biri kubakwa mu murenge wa Rugarama.
Ibyo bikorwa byasuwe byose byubakwa ku bufatanye na Leta binyuze mu kigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA). Amafaranga iki kigo giha inzego z’ibanze akaba aturuka mu baterankunga batandukanye.

Akaba ariyo mpamvu itsinda ryasuye akarere ka Burera ryari ririmo umwe mu bahagarariye abaterankunga ukomoka mu Budage kuko ariho haturutse amafaranga yubatse icyo kigo cyigisha imyuga mu karere ka Burera.

Abagize iri tsinda kandi basabye ubuyobozi bw’akarere ka Burera guhanga indi mirimo idashingiye ku buhinzi gusa. Aho PS Munyeshyaka yasabye ubwo buyobozi gushyira imbaraga mu guteza imbere ibikorwa by’ubukerarugendo babyaza umusaruro ibyiza nyaburanga biri muri ako karere birimo ibiyaga bya Burera na Ruhondo.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka