Bugesera: Banki ya Kigali irashimirwa gutanga icyumba cy’umukobwa muri Ngeruka

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera hamwe n’ubw’Ishuri ribanza rya Ngeruka, bashimira abafatanyabikorwa barimo Banki ya Kigali kubera inkunga batanze yo kubaka icyumba cy’umukobwa cyatumye abana batongera gusiba ishuri.

Icyumba cy'umukobwa mu Ishuri rya Ngeruka
Icyumba cy’umukobwa mu Ishuri rya Ngeruka

Uwitwa Malaika Dushimimana wiga muri icyo kigo cya Ngeruka (mu Murenge wa Ngeruka), avuga ko ntaho bari bafite bikinga kugira ngo bisukure banambare ’cotex/pad’ zituma batiyanduza mu gihe cy’imihango.

Dushimimana ati "Icyumba (cy’umukobwa) twajyagamo cyari cyaraguye igihande kimwe, twajya kwikinga ahasigaye tukagira isoni ko baza bakaduhengereza, bari basigaye baduha pad tugataha."

Ibi birashimangirwa n’Umuyobozi w’icyo kigo, Uwamukuza Theophile, uvuga ko iyo abana b’abakobwa batahaga kubera imihango, hari n’abatagarukaga.

Uwamukuza avuga ko abana b’abakobwa barenga 238, abarimu 15 ndetse n’abaturanyi b’iryo shuri baza kuhigira ku Isabato, bose bagiye gukurikira amasomo nta kibabangamiye.

Uwamukuza agira ati "Ubu tuzababaza imitsindire kuko urabona ko icyumba bahawe kirimo ibyangombwa byose, kirimo ubwogero n’ubwiherero", hakaba n’aho kuruhukira mu gihe ubusanzwe ngo barambikaga umufariso hasi ku butaka.

Imbere muri cyo harimo ibitanda abantu baryamaho mu gihe bababara bakaruhuka
Imbere muri cyo harimo ibitanda abantu baryamaho mu gihe bababara bakaruhuka

Inkunga yo kubaka icyo cyumba cy’umukobwa yatanzwe na Banki ya Kigali(BK Plc) hamwe n’Ikigo gicuruza ibikomoka kuri peterori cyitwa Rubis, inyujijwe ku muryango w’Urubyiruko witwa ‘Our Past Initiative’.

Umuyobozi w’uyu muryango, Intwali Christian, avuga ko urubyiruko ruwugize rurenga 700 ruri hirya no hino ku Isi rwigisha abantu Amateka yaranze u Rwanda, runakangurira ababyeyi kuganiriza abato.

Intwali avuga ko barimo gukoresha amafaranga y’u Rwanda miliyoni 30 bahawe na BK hamwe na Rubis mu kubaka icyumba cy’umukobwa mu Ishuri rya Ngeruka.

Avuga ko bazanashyiramo ibikoresho bikenewe bigizwe n’ibiryamirwa mu gihe umuntu ababara, cotex n’amasabune, ndetse hakaba n’umukozi wita kuri icyo cyumba uzahembwa n’uwo muryango mu gihe cy’amezi atandatu.

Intwali Christian uyobora umuryango ‘Our Past Initiative'
Intwali Christian uyobora umuryango ‘Our Past Initiative’

Intwali avuga ko kuri uyu wa Gatandatu batanze amakarito 150 ya cotex azafasha abanyeshuri n’abarimu mu gihe cy’amezi hagati y’abiri n’atatu, kandi ko icyo cyumba kizafasha abagore n’abakobwa barenga 600 b’iryo shuri hamwe n’abaturanyi baryo.

Ati "Nyuma yaho tuzakomeza kwita kuri icyo cyumba twifashishije inkunga ziva ku bafatanyabikorwa bacu mu mezi abarirwa hagati y’atandatu n’umwaka, mu gihe hagikorwa umushinga uzafasha mu kucyitaho mu buryo burambye."

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Bugesera ushinzwe Imibereho myiza, Yvette Imanishimwe, ashima inkunga ya Banki ya Kigali, Rubis n’umuganda wakozwe n’urubyiruko rwa Our Past, byatumye icyumba cy’umukobwa mu Ishuri rya Ngeruka cyuzura mu minsi itarenga 50.

Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Bugesera ushinzwe Imibereho myiza, Yvette Imanishimwe, aganiriza abana b'abakobwa mu Ishuri rya Ngeruka
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Bugesera ushinzwe Imibereho myiza, Yvette Imanishimwe, aganiriza abana b’abakobwa mu Ishuri rya Ngeruka

Imanishimwe avuga ko biri mu mihigo y’Akarere kugira icyumba cy’umukobwa muri buri shuri, ahenshi bakaba ngo bifashisha abatanyabikorwa mu kubyubaka no kubishyiramo ibyangombwa bikenerwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Umva nukuri ikigikorwa ni ndashyikirwa kbs nonese abakobwa Bo mumurenge wa Mareba ko nayobagira ntibajya mumihangobo

NIYOTWIRINGIYE ALOYS yanditse ku itariki ya: 2-12-2022  →  Musubize

Muzasure akarere ka rwamagana umurenge wa munyiginya ku kigo kitwa Gs nyarubuye adventiste ariko mutabamenyesheje, mwirebere ukuntu icyumba cyumukobwa nta cotex zibamo, ntakariso zibamo ari uburiri gusa.
NB:nimubamenyesha bazahita babigura babishyiremo nkumutako.
Murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 14-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka