Bugesera: Abanyeshuri 55 bataye ishuri nyuma yo guterwa inda zitateganyijwe

Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango Plan Rwanda mu karere ka Bugesera bwagaragaje ko abana 55 mu myaka itatu ishize bacishirije amashuri kubera gutwara inda zitateganyijwe, by’umwihariko mu murenge wa Mayange ni 28 mu mashuri ane.

By’umwihariko ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko mu murenge wa Mayange honyine mu mwaka w’amashuri 2013, abana b’abakobwa 7 batwaye inda maze bata ishuri harimo babiri bo mu mashuri abanza.

Gahamanyi Eugene ashinzwe uburezi mu murenge wa Mayange avuga ko abantu bakuru batungwa agatoki kuba bafatirana abo bangavu bafite imibereho mibi n’ubukene n’ubujiji bakabatera inda aribyo bibaviramo kucikishiriza amashuri yabo.

Yagize ati “twihutiye guhita tubimenyesha inzego zishinzwe umutekano kugirango zibashe gukurukirana abakoze ayo mahano. Ubu ikirimo gukorwa ni ukureba uburyo abo bana basubira mu ishuri mu gihe abana babo baba bavuye ku ibere”.

Hakozwe urugendo rwo kwamagana abagabo batera inda abangavu bakiri bato.
Hakozwe urugendo rwo kwamagana abagabo batera inda abangavu bakiri bato.

Ntabudacyeba Bernadette ni umwe mubahuye n’ingaruka zo gutwara inda itateganyijwe bimuviramo guta ishuri.

Asobanura uko byamugendekeye muri aya magambo: “nabyaye mfite imyaka 21, niga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, irari ryo kudashimishwa n’ibyo iwacu bampaga niryo ryanshoye mu busambanyi. Umuhungu twakundanaga yajyaga aza ku nsura ku ishuri anzaniye umugati n’ibindi maze ngeze aho nanjye ndamwirekurira”.

Uyu mukobwa utuye mu murenge wa Mayange mu murenge wa Mbyo ngo araharanira gusibanganya ayo mateka mabi agerageza kwitwara neza, kandi akaba yitegura gusubira mu ishuri ngo ayarangize.

Grace Kobuhoro Kanamugire ashinzwe uburezi bw’abana mu mushinga Plan Rwanda mu mushinga ushaka gufasha abo bangavu babyaye kwiremamo icyizere cy’ejo heza babashishikariza gusubira mu ishuri.

Ati “hari abana twafashije kujya mu mashuri n’ubwo umushinga ujyanye no kubafasha aribwo ugitangira, ubu ibiganiro byatangiye tubashishikariza ko kubyara bitamuca intege zo gusubira mu mashuri”.

Kuri ubu Plan Rwanda yatangije ibiganiro bihuza abo bakobwa babyaye abakiri bato ndetse n’ababyeyi babo, aho harebwa uburyo basubizwa mu mashuri cyangwa bagashakirwa ibindi bakora.

Ibyo biganiro byahawe insangamatsiko igira iti “ nubwo nabyaye nkiri umwangavu, ndacyafite icyizere cy’ejo hazaza ni mumpe amahirwe”.

Abana b’abakobwa nabo bagirwa inama yo kwirinda ababashuka bagamije kubashora mu mibonano mpuzabitsina, uretse inda zitateganyijwe iyo mibonano mpuzabitsina inabakururira izindi ngaruka zirimo Sida ndetse nzindi ndwara zandurira mu myanya ndangabitsina.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka