Abarimu ntibavuga rumwe na sendika yabo ku kubakata 0.5% by’umushahara wabo

Mu gihe ubuyobozi bwa sendika y’abarimu buvuga ko icyemezo cyo kuzamura umusanzu wa mwarimu muri iyo sendika cyafashwe nk’uburyo bwiza bwo gufasha mwarimu kwiteza imbere adategereje inkunga, bamwe mu barimu baravuga ko batigeze bamenyeshwa iby’uku kuzamura umusanzu wabo.

Bamwe mu barimu barimo bahugurwa mu cyongereza mu mpera za 2018
Bamwe mu barimu barimo bahugurwa mu cyongereza mu mpera za 2018

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’ino Sendika izwi nka Syndicat National des Enseignants au Rwanda (SNER) rivuga ko muri kongere yayo iheruka hemejwe ko umusanzu wa mwarimu uva ku mafaranga 100 ukajya kuri 0.5% by’umushahara, bityo bagasaba abayobozi bose b’uturere gufasha ngo iki cyemezo gishyirwe mu bikorwa.

ni Sendika yagiyeho mu w’1996 igamije gufasha abarimu mu bijyanye n’ubuvugizi mu bibazo bimwe na bimwe bahura nabyo. kugirango iyi sendika ibashe gukora, basabye abanyamuryango ko batanga umusanzu ungana n’amafaranga 100 k’ubishaka.

Faustin Harerimana wari umuyobozi w’iyi sendika, avuga ko kugirango abantu babe abanyamuryango kandi batange umusanzu byasabaga kubegera kandi bakabyumvikanaho.

Ati “twatangiye mu gihugu hose turi abanyamuryango 3000. Mu kubasaba umusanzu byasabye ko dukora urugendo mu gihugu hose dusobanura impamvu y’uwo musanzu w’amafaranga 100 n’icyo azamara, hanyuma ubyemeye agahabwa ifishi akazuza agashyiraho n’umukono akabona gutanga amafaranga”.

Bamwe mu banyamuryanga ba SNER bavuga ko mugihe cyose bayatanze batigeze babasha kumenya icyo yaba yarakoze, cyakora ngo igihe bayatangaga babikoraga ku bushake bwabo nkuko umwarimukazi wo mu karere ka nyarugenge utifuje ko amazina ye atangazwa abivuga.

Yagize ati “mbere twatangaga amafaranga 100, ntacyo byari bidutwaye kuko batubwiraga ko bazatuvuganira. Ikibabaje ariko nuko mu igihe cyase twatanze amafaranga ntakintu na kimwe bigeze batumarira. None hiyongereyeho no kongera gufata ku gashahara kacu gake 0.5%. Uku ni ukutwigirizaho nkana no gukina na mwarimu”.

Mugenzi we wo mu karere ka Nyarugenge nawe yagize ati “ntabwo byumvikana ukuntu umuntu yafata ku mushahara wawe ntacyo akubwiye. Nabo bavuga ko baduhagarariye ntabo tuzi, ni abantu ba baringa bashyiraho gusa. Icyo nasaba rwose ntibazakore k’udufaranga duke rwose mpembwa.”

Mu mwaka w’1996 ubwo hatangizwaga iyi sendika y’abarimu, aya mafaranga ijana yakirwaga mu intoki akajyanwa kuri banki, naho kuva mu 2004 atangira kujya kuri konti akaswe k’umushahara w’umuntu.

Icyo gihe, abanyamuryango bari bageze ku ibihumbi 12, bivuga ko amafaranga yinjiraga yageraga kuri miliyoni 1,200,000 ku kwezi.

Nyuma yuko ubuyobozi bwariho bwashinjwe gokoresha ububasha bwari bufite mu nyungu zabwo bugatera igihombo iyi sendika y’abarimu bo muri leta, byabaye ngombwa ko uwari umuyobozi wayo Faustin Harerimana na bamwe mu bo bafatanyaga mu kuboyora begura nk’uko byemezwa na Mukangango Stephanie ubu uhagarariye iyi sendika.

Ati“nkuko mubibona ku ibaruwa uwari umuyobozi tumaze kumugaragariza ko yasesaguye umutungu mu nyungu ze afashijwe na bamwe mu bandi bayobozi, byabaye ngombwa ko begura, maze inama rusange iraterana ifata ibyemezo byo kubasimbura n’ibindi byagirira akamaro abanyamuryango”.

Mu byemezo byafashe na kongere y’iyi sendika harimo no kongera amafaranga azajya avanwa ku mushahara wa mwarimu akava ku mafaranga 100 akajya kuri 0.5% ,ni ukuvuga nk’umwarimu wo mashuri abanza uhembwa ibihumbi 44, buri kwezi azajya atanga umusanzu ungana n’amafaranga 220.

Abajijwe ku bijyanye n’uko bakata umushahara w’umuntu atabanje kubyemera kandi itegeko rivuga ko umushahara w’umuntu ari ntavogerwa, umuyobozi w’iyi sendika Mukangango Stephanie avuga ko ntacyo bakoze kinyuranyije n’itegeko kuko bayakuye ku bo bari basanzwe bakorana.

Agira ati “iki ni cyemezo cyafatiwe muri kongere, aho inama rusange yari yateranye. Bivuga ko hari abantu bagera kuri 61, kuko buri karere kohereza abantu babiri bagahagararira, hakiyongeraho abandi babiri bo muri biro. Icyo gihe mugenzi wanjye yari yareguye ni njye wari usigaye. Twafashe icyemezo cyo kuzamura umusanzu w’abanyamuryango ngo twikure mu igihombo gikabije twagize”.

Ku bijyanye nuko abagize kongere ari bo bafata ibyemezo, umuyobozi yasobanuye ko ugutora kwabo gukorwa mu buryo buziguye nkuko biteganywa n’itegeko rigenga iyi sendika mu ngingo ya 34, aho abarimu bo mu karere runaka bitoramo babiri babahagarira akaba ari bo bafatira abandi ibyemezo.

Iki kifuzo cya gufata 0.5% ku mushahara wa mwarimu, ubuyobozi bushya bwa SNER bwasabye ko cyatangira gushyirwa mu bikorwa muri Werurwe 2019.

Buri kwezi nibura iyi sendika yakira amafaranga agera kuri miliyoni eshanu n’imisago azajya akoreshwa ku buryo 50% bizakoreshwa mu bikorwa bya sendika, 25% ajye mu bikorwa byo kwigira aho guhanga amaso inkunga naho 25% asigaye akoreshwe mu bikorwa bifasha abanyamuryango kwiteza imbere.

Ubuyobozi bwariho mbere bwahombye amafaranga agera kuri 21,082,150 mu yagenewe imishinga n’andi arenga miliyoni 21 y’imisanzu y’abanyamuryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 31 )

Gutanga umusanzu ni ubushake no kwiyemeza si itegeko.Ngo ba Meya badukate? Hari amasezerano yo kudukata dufitanye nabo cyangwa na sendika?iyo sendika nikurikiranwe kwiba no kunyereza umutungo kuko ni ba rusahurira mu nduru.

k. strat yanditse ku itariki ya: 18-04-2019  →  Musubize

Ni akumiro pe! Iyi SNER iahobora kuba ingenzi. Arikose abo ivuga ikorera ko tutayizi?
Nge maze imyaka 8 mu kazi, nibara nk’umuntu mushyashya, sinzi SNER. Uwo dukorana umaze imyaka 32 ko nawe avuga ko SNER ayumva ivugwa gusa, akaba atazi icyo ikora n’aho ikorera,ubwo SNER ni iki ikora iki?

Iyo SNER ikwiye kumanuka ikaganira n’abarimu mbere yo kubatwara amafaranga mu buryo bw’igitugu benshi turi kwita ubujura.
Iyo SNER ivuga ko ifite intumwa mu bigo by’amashuri, imirenge n’uturere; abo bantu batazwi n’abarimu bakorera bande?
Batumwa nande?

Akarere nikankuraho 0,5% kazaba kampohotera kandi nzagafata nk’umufatanyacyaha mu bujura bukorerwa ku mushahara wange.

SINDIKUBWABO Emmanuel yanditse ku itariki ya: 12-04-2019  →  Musubize

Rwose mwarimu baramubonera maze imyaka icumi mukazi ariko iyo baringa nyumvise ubu.baravuga omishinga ntibasobanura iyo ariyo.ariyo bakpze ariyo bateganya byose ntibigaragara. Maze rero leta yacu niba ishobora kutebera ibontu nkibi bidafite umurongo muzima abantu bavuga ngo twarahombye tu!!!nta nkurikizi byaba ari akaga gakomeye

Mukamwiza constance yanditse ku itariki ya: 12-04-2019  →  Musubize

Uwanyereka abo Bantu bakorera he bakora iki?
Kuki leta ireka ibibi nk’ibi bigakomeza kubaho?
Ubundi ikibazo mwalimu afite ko gishingiye kubushobo bw’igihugu ugira ngo ni ukukirengagiza ! Ntabavugizi nkeneye .
Burya ngo insina ngufi ntawutayicaho urukoma koko.

Alias yanditse ku itariki ya: 12-04-2019  →  Musubize

Kuki birengagije amamirigoni yahombejwe go azagaruzwa gute ko nago ari umutunvo wa sendika ano ejo n,aha Bari gukata bayahomeje ntibaziherera bagahita buriza uko bishakiye?ubu do kuki umusanzu utangana muri buri wese kandi sendika abantu bayinganyaho uruhare kuki batagize amafaranga y,umusanzu ungana?

Alias yanditse ku itariki ya: 11-04-2019  →  Musubize

Ndabatumye njye ntihazagire ukina ankata amafaranga atagira impamvu ntago ibyo bya bindeba na gato

MUBARAKA yanditse ku itariki ya: 29-03-2019  →  Musubize

Ibi byo gukata byamaze gukorwa kandi bikorwa kuri buri wese nubwo umuyobozi wa SNER abeshye ngo byakozwe kubo basanzwe bakorana!
Nko muri Rulindo ni buri wese, nutari uzi iby iyo syndicat.

Abayobozi rero babeshya, bakabeshyera ibihumbi by abantu numva nti nicyo bazabagegezaho.

Mukomeze mutuvuganire munabanyomoze ni biba ngombwa. Ngo iyo bagiye mu bihombo bagomba kuzamura umusanzu ugakatwa abarimu b insina ngufi? nibo bagomba kwirengera igihombo cyatewe n abirira umutungo, ngo abarimu bazatanga andi? ni ikigaragaza ko bishimiye gukata gusa bakayigabanira, ejo ngo bahombye bongeze umusanzu kuri mwarimu wagowe? Ibi bintu birateza ibibazo niba nta gikozwe pe.

Murakoze.

NANO yanditse ku itariki ya: 12-04-2019  →  Musubize

Nibyiza ariko babaze bengere abanyamuryango babiganireho Kandi basobanurire abarimu byimbitse bavunge imigabi n’imigambi bafitiye mwarimu naho baba ari ugusuzugura mwarimu mwarimu bakurikirane barebe ko abaje mu nama ko baje Hari umwarimu babwiye aho bagiye nikibajyanye Abe Atari byabindi perezida wacu yanga kwitwa icyo utaricyo ndavuga kutajya mushingano zawe

Frank mugabo yanditse ku itariki ya: 26-03-2019  →  Musubize

Ahubwo sinibaza uwo weguye ahombeje igihugu bigeze aho n amafaranga y abanyamuryango ubundi akaba adakurikiranwa NGO mu rwego rwo kumushyigikira NGO murashaka kwikura mu gihombo kweli uku n ugukina n imbaraga z igihugu RIB ikurikirane ibyanyu mu biryozwe ibyo mwasesaguye byose!

Elias yanditse ku itariki ya: 26-03-2019  →  Musubize

None se ko mbona syndica tuyifiteho uruhare rungana ko Atari cooperative ngo tuzagabana imizanzu kuki badusaba amafaranga anyuranye niba Ari n’umusanzu nihasabwe umubare untana apana 0.5%.

Nesigire yanditse ku itariki ya: 26-03-2019  →  Musubize

Nanjye nka mwarimu wo muri NYABIHU aba bantu ntibazadukorere ku mushahara kuko ntabyo twasinyiye nizeye ko ba Mayors batazemera kutuvanaho amafaranga nta ma senyature(signature) yacu babonye kandi abarezi benshi ntitwanabisinya kuko tutazi icyo batumariye

Rugamba Rambura yanditse ku itariki ya: 25-03-2019  →  Musubize

ntihagire uzibeshya akata umushahara was mwarimu.Keretse ushaka kujyanwa my butabera.Ubutabera bw’u Rwanda na bwo turabwizeye bukora neza.Attention please

semana Jacques yanditse ku itariki ya: 21-03-2019  →  Musubize

Ubundi impara zavuze ngo niba utaravuzwe si ibicuma bagucaga. Ababantu twabahaye jari bongeraho butamwa na ngenda none bararyohewe mba ndoga uwampayinka. None rero gukuba umusanzu incuro nyinshi nubujura buciye icyuho tu. Ntibarote babikora. Si non, haravuka syndicat yo kwamagana ibyo. Turayishinga warahi.

Joselyne yanditse ku itariki ya: 21-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka