Abanyeshuri bari mu biruhuko basabwe kurangwa n’imyitwarire myiza

Abana n’urubyiruko bo mu Karere ka Musanze, baravuga ko gahunda y’Intore mu biruhuko, bakomeje kuyifashisha nk’umuyoboro bagaragarizamo uruhare rwabo mu myitwarire n’imibanire myiza, mu rwego rwo gukomeza gusigasira ibyiza Igihugu gifite ubu.

Meya Ramuli(uhagaze hagati y'abana n'urubyiruko) yabasabye kubyaza umusaruro igihe cy'ibiruhuko
Meya Ramuli(uhagaze hagati y’abana n’urubyiruko) yabasabye kubyaza umusaruro igihe cy’ibiruhuko

Ibi abana n’urubyiruko bakomeje kubishimangira, binyuze mu biganiro biri kubahuza, muri iki gihe bari mu biruhuko; bibakangurira kurangwa n’indangagaciro zibereye Umunyarwanda nyawe.

Niyonzima Prince, umwe mu banyeshuri bitabiriye iyi gahunda, agira ati: “Nishimiye ko muri iki gihe turi mu biruhuko, ubuyobozi bwacu bwadushyiriyeho gahunda iduhuza na bagenzi bacu, baba abo tungana ndetse n’abaturuta. Bakomeje kudukangurira kujya twitwararika no kwirinda ingeso mbi n’ibishuko, kugira ngo tuzabashe gutegura ahazaza hacu. Ibi biganiro tuzajya tubyitabira kenshi, kugira ngo tugire n’ibindi bintu byinshi tuhamenyera bidufitiye akamaro”.

Gahunda y'Intore mu biruhuko, urubyiruko n'abana biyemeje kuyigira umuyoboro w'imyitwarire ibabereye
Gahunda y’Intore mu biruhuko, urubyiruko n’abana biyemeje kuyigira umuyoboro w’imyitwarire ibabereye

Gahunda y’Intore mu biruhuko, iri kubera mu gihugu hose, aho yatangiye guhera tariki 9 Kanama 2022 ikazageza tariki 8 Nzeri 2022. Iri kwitabirwa n’abana n’urubyiruko harimo abafite hagati y’imyaka 6 na 12 bahawe izina ry’Imbuto, abana bafite imyaka iri hagati ya 13 na 18 bahawe izina ry’Indirirarugamba ndetse n’urubyiruko rufite hagati y’imyaka 19 na 30 bahawe izina ry’Indahangarwa aho bishoboka.

Yabashyiriweho mu rwego rwo kubafasha kubyaza umusaruro ibihe barimo by’ibiruhuko, kugira ngo na bo ubwabo babashe kugira uruhare rufatika mu bikorwa by’iterambere ry’aho batuye.

Ni gahunda kandi igamije gutuma abana n’urubyiruko bafata iya mbere mu kurinda ubuzima bwabo, bakumira ingeso mbi, gusobanukirwa mu buryo bwimbitse umuco nyarwanda, amateka, indangagaciro ndetse n’akamaro bibafitiye; ubwo butumwa bwose bakaba babugezwaho binyuze mu biganiro n’imikino itandukanye ibahuza.

Mu butumwa aherutse kugeza ku bana n’urubyiruko, bari muri iyi gahunda y’Intore mu biruhuko mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, Umuyobozi w’aka Karere Ramuli Janvier, yahereye ku nsanganyamatsiko y’iyi gahunda, igira iti: “Ibiruhuko bifite intego, agaciro kanjye”, abasaba kugira intego mu buzima bwabo bwa buri munsi, kuko ari ingenzi cyane mu gutuma ibyo baharanira kuba byo, babigeraho.

Mu Karere ka Musanze, bazajya baterana inshuro ebyiri mu cyumweru ku rwego rwa buri Kagari
Mu Karere ka Musanze, bazajya baterana inshuro ebyiri mu cyumweru ku rwego rwa buri Kagari

Yagize ati: “Hanze aha tugenda tubona bamwe mu rubyiruko n’abana, barangwa n’imyitwarire idahwitse, nk’ingeso mbi z’ubusambanyi, ubujura cyangwa kwishora mu biyobyabwenge. Mwibuke ko bene nk’abo, igipimo cy’ahazaza habo, kiba kigerwa ku mashyi. Ntitwifuza kubabona mwe bana bacu, mwishora mu bintu nk’ibyo n’ibindi bifitanye isano na byo. Nimuharanire kubaka ahazaza habereye imiryango n’Igihugu, kugira ngo muzigeze ku byiza, munabigeze ku gihugu cyababyaye. Nta handi bizava atari mu kuba mwitwaye neza mugakura mukunda ishuri n’umurimo, ikinyabupfura n’indi myitwarire yose iri mu murongo w’ibyo Igihugu kibakeneyeho”.

Gahunda y’Intore mu biruhuko mu Karere ka Musanze, izajya yitabirwa n’abana n’urubyiruko bo muri buri Kagari bari mu biruhuko, buri wa kabiri na buri wa kane w’icyumweru, aho bazajya bahabwa ibiganiro ndetse banidagadure, bagaragaza impano n’indi mikino itandukanye izajya ibahuza.

Muri iki gihe cy'ibiruhuko abana n'urubyiruko bazajya bahurizwa hamwe mu biganiro n'imyidagaduro bikubiyemo ubutumwa ku ngingo zitandukanye
Muri iki gihe cy’ibiruhuko abana n’urubyiruko bazajya bahurizwa hamwe mu biganiro n’imyidagaduro bikubiyemo ubutumwa ku ngingo zitandukanye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka