Abantu 319 basoje amasomo yo gusoma no kwandika mu nkambi ya Kigeme

Abantu bakuze 319 barimo abagabo 23 bo mu nkambi y’impunzi ya Kigeme bashyikirijwe inyemezabumenyi zabo nyuma yo kwigishwa kubara, gusoma no kwandika n’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda.

Musenyeri Mvunabandi Augustin, umushumba wa Diyosezi ya Kigeme mu itorero Angilikani akaba n’umuvugizi w’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, avuga ko abahungiye mu nkambi ya Kigeme abakuze benshi batazi kwandika, gusoma no kubara, no kuba inshingano zabo zo kugeza bibiliya ku bantu benshi bisaba ko baba bazi gusoma no kwandika, akaba ariyo mpamvu bahisemo kubigisha nk’uko basanzwe babikora hirya no hino mu gihugu.

Ati “umuryango wa Bibiliya mu Rwanda mu nshingano nkuru ufite ni ukugeza Bibiliya ku bantu benshi ariko kugira ngo ibagirire akamaro ni uko baba bazi gusoma no kwandika. Byaje kugaragara ko abahungiye ino abenshi cyane cyane igitsina gore batari bazi gusoma no kwandika. Byabaye ngombwa ko umuryango wa Bibiliya mu Rwanda utanga uwo musanzu”.

Umwe mu barangije kwiga gusoma, kwandika no kubara aganira n'itangazamukuru.
Umwe mu barangije kwiga gusoma, kwandika no kubara aganira n’itangazamukuru.

Abasoje aya mahugurwa kuri uyu wa kane tariki 12/06/2014, batangaza ko kuba batari bazi gusoma byari imbogamizi mu mibereho yabo kuko hari byinshi batabashaga kwimenyera batabanje gusaba ubufasha, ariko ubu iyo mbogamizi ikaba yaravuyeho, nk’uko byemezwa na Uwamaliya Rafiki.

“Nk’iyo babaga bamanitse nk’amarisiti (listes) hariya mu nkambi weho ukagenda ugatumbira cyangwa ukajya kureba nk’umuntu ngo nyamuneka ndebera ko nanjye izina ry’umwana hariya ririmo. Ariko ubu mbasha kwirebera nkamenya niba izina ry’umwana wanjye ririmo cyangwa nta ririmo,” Uwamaliya.

Muziganyi Espérence ushinzwe uburezi bw’abakuze muri minisiteri y’uburezi, yavuze ko Leta y’u Rwanda iharanira ko umuntu wese uri ku butaka bwarwo amenya gusoma, kwandika no kubara, akaba yasabye abandi batabyitabiriye kutazitinya cyangwa se ngo biteshe ayo mahirwe yo kubyiga.

Aba ni bamwe mu bafashije kwigisha abatar bazi gusoma no kwandika.
Aba ni bamwe mu bafashije kwigisha abatar bazi gusoma no kwandika.

Ikibazo kicyanye n’uburezi cyabajijwe gikomeye muri iyi nkambi, ni ukuba abanyeshuri barangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye batarabasha kubona uko bakomeza mu mashami anyuranye, kuba abiga imyuga batasha guhabwa inyemezabumenyi n’ikigo cy’igihugu gushinzwe guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (WDA) no kuba abahunze bararangije amashuri batabasha kubona uburyo impamyabumenyi zabo zajyanishwa n’izo mu Rwanda (equivalence) ngo babe bapiganwa ku isoko ry’umurimo.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka