Abakozi ba IPRC EAST bahamagariwe kurushaho gutanga services nziza

Umuyobozi w’agateganyo w’Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’iburasirazuba (IPRC East) Ing. Euphrem Musonera arahamagarira abakozi kurushaho gutanga services nziza kandi ku gihe kugirango iri shuri rirusheho kugera ku ntego zaryo.

Musonera yabisabye abakozi tariki 01 Gicurasi 2014 ubwo bizihizaga umunsi mukuru w’umurimo. Yagize ati: ’’ Tugomba kurushaho kunoza services ku batugana baturutse hanze ndetse n’abo duha services imbere mu kigo nk’abanyeshuri n’abandi”.

Ing. Euphrem Musonera yasabye abakozi guhanga udushya mu gusubiza ibibazo by’abaturage baturanye n’ikigo ndetse n’abanyarwanda muri rusange. Ishuri rya IPRC East ryubatse mu murenge wa Kibungo, akarere ka Ngoma, rifite abakozi 114 bose hamwe.

Abakozi ba IPRC EAST bishimiye ibyo bagezeho mu guteza imbere abaturage harimo kubakira abatishoboye bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kwifatanya n’abaturage mu miganda, n’ibindi.

Nkuko insanganyamatsiko y’umunsi w’umurimo uyu mwaka ari ’’Kora wigire’’, abakozi ba IPRC East basabwe kurushaho kwigira.
Umuyobozi wungirije ushinzwe ubutegetsi n’imari, Kizito Habimana, yasabye abakozi kurushaho kwitabira ibikorwa bituma biteza imbere kugirango bigire, atanga urugero rwo kwitabira ibigo by’imari mu rwego rwo kuzigama no gusaba inguzanyo.

Mu rwego rwo gufasha abakozi kwigira ubuyobozi bwa IPRC EAST bwashyizeho amasanduku abiri ariyo isanduku yo gufashanya hagati yabo (caisse d’entraide) mu bijyanye no kuzigama no kwaka inguzanyo, ndetse n’isanduku yiswe caisse de solidarite izajya ibafasha gutabarana no gushyigikirana hagati yabo cyane cyane gutabara umukozi wagize ibyago cyangwa gushyigikira umukozi wagize ibirori nk’ubukwe n’ibindi.

Ubuyobozi bwa IPRC EAST bwemeza ko ayo masanduku abiri azafasha abakozi kwigira.

Mu bijyanye no gukora umurimo neza, Musonera yibukije abakozi ko IPRC EAST ifite uruhare mu gutuma Leta igera ku cyerecyezo 2020 n’izindi ntego bityo abakozi bakaba bagomba gukora cyane.

Ati: “Igihugu kiduhanze amaso ngo ibyo byose bizagerweho, tugomba kubizirikana mu kazi kacu ka buri munsi. Uruhare rwa buri umwe rurakenewe, icyo dusabwe ni ugutanga services nziza kandi ku gihe”.

Gakwaya Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka