Ababyeyi barasabwa gushakira abana umwanya bagasabana

Mu gihe habura igihe gito ngo abana batangire ibiruhuko bisoza umwaka w’amashuri 2022-2023, abayobozi b’amashuri barasaba ababyeyi gushakira abana umwanya wo kuganira no gusabana, mu rwego rwo kumenya gahunda zabo no kubasha gukurikirana imyitwarire yabo.

Abana, ababyeyi n'abarezi bahurira mu mikino mu rwego rwo gusabana
Abana, ababyeyi n’abarezi bahurira mu mikino mu rwego rwo gusabana

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho ubwo ababyeyi barerera mu ishuri Stella Matutina riherereye i Shyorongi, abana babo ndetse n’ubuyobozi bw’ishuri, bagiraga ubusabane ku munsi wahariwe Siporo ‘Sports Day’, wabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko uyu ari umunsi ugamije guhuza abanyeshuri, abarimu ndetse n’ababyeyi babo, bakaganira kandi bakarushaho gusabana.

Umuyobozi w’Ishuri Stella Matutina, Soeur Christine Kankindi, avuga ko n’ubwo ubuzima bwahenze muri iki gihe, aho ababyeyi batakibonera abana umwanya ukwiye ngo baganire, iyi gahunda igamije kongera kwibutsa ababyeyi ko bafite inshingano zo gushakira abana umwanya bakaganira kandi bagasabana.

Soeur Christine Kankindi, Umuyobozi wa Stella Matutina, asaba ababyeyi gushakira abana umwanya wo kuganira no gusabana
Soeur Christine Kankindi, Umuyobozi wa Stella Matutina, asaba ababyeyi gushakira abana umwanya wo kuganira no gusabana

Ati “Ndasaba ababyeyi gushakira abana umwanya, n’iyo yaba iminota 15 ku munsi! Ntabwo bisaba byinshi ni ukumabaza uti wiriwe ute, umunsi wawe wagenze ute, … hanyuma bagakurikirana n’imyitwarire y’abana ya buri munsi, kuko ubu hasigaye hariho byinshi birangaza abana”.

Muri iki gihe abana bagiye kwinjira mu biruhuko, uyu muyobozi asaba ababyeyi kurinda abana kuzerera, abana bakajya bajya aho ababyeyi babo bazi neza, babahereye uruhushya kandi ababyeyi bakirinda koroshya igitsure bagirira abana babo.

Maniraguha Impano Nicole, umunyeshuri wiga mu mwaka wa mbere, ni umwe mu banyeshuri babashije kwitwara neza mu mikino yahuzaga abanyeshuri, abarimu ndetse n’ababyeyi.

Maniraguha Impano Nicole (Hagati), n'ababyeyi be bombi batwaye ibihembo mu mikino yahuje abanyeshuri, ababyeyi n'abarimu
Maniraguha Impano Nicole (Hagati), n’ababyeyi be bombi batwaye ibihembo mu mikino yahuje abanyeshuri, ababyeyi n’abarimu

By’umwihariko, uyu munyeshuri yitwaye ndetse n’ababyeyi be (Se na Nyina), na bo bakaba bari mu bitwaye neza ndetse banahabwa ibihembwo.

Uyu munyeshuri avuga ko uku kwitwara neza mu mikino itandukanye ku muryango we, babikesha guhuriza hamwe, ababyeyi bakabonera abana umwanya wo kuganira ndetse no gukorera byose hamwe.

Agira ati “Ni ukuvuga ngo iyo ari siporo ubwo twese tuyijyamo, yaba papa, mama ndetse n’abana twese tukabikorera hamwe. Ikindi, mu muryango dufite intego ivuga ko icyo twiyemeje tugomba kugikora kandi tukakigeraho”.

Umubyeyi uhagarariye abandi barerera muri Stella Matutina, Jean ClaudeKaremera, avuga ko kuva uyu munsi wahariwe Siporo watangira muri iri shuri, byagaragaye ko byatanze umusaruro wo kongera ubusabane hagati y’abana n’ababyeyi.

Uyu mubyeyi avuga umusaruro wavuyemo ari uko ubu hari benshi mu bana abanyuze muri iri shuri, bagiye bagaragaza ko mu miryango yabo ubusabane hagati y’abagize umuryango bwarushijeho kwiyongera.

Karemera ariko avuga ko kugira ngo iyi gahunda irusheho gutanga umusaruro ufatika, ari uko yajya iba buri gihembwe aho kuba inshuro imwe mu mwaka.

Jean Claude Karemera, Uhagarariye ababyeyi barerera kuri Stella Matutina
Jean Claude Karemera, Uhagarariye ababyeyi barerera kuri Stella Matutina

Ati “Turifuza ko iyi gahunda yaba ngarukagihembwe, aho kuba ngarukamwaka. Ibi byarushaho gutuma abana bagira umwanya uhagije wo gusabana n’ababyeyi bityo n’imyigire yabo ikarushaho kuba myiza”.

Kuri uyu munsi, ababyeyi, abana ndetse n’abarezi bahurira mu mikono itandukanye, harimo agati, gukina agapira, gusimbuka urukiramende, gutwara biye ku kiyiko, umupira w’amaguru ndetse n’indi.

Abahize abandi muri buri mukino, bahabwa ibihembo, mu rwgo rwo gutera n’abandi ishyaka ryo guhatana mu mikino izakurikira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muli iki gihe,ingo nyinshi (couples) usanga umugabo n’umugore batabana.Ibyo bigatuma ingo zisenyuka.Ahani usanga biterwa n’imiterere y’akazi.Cyangwa benshi bajyana abana babo kwiga hanze.Imana yaturemye idusaba kubana iteka n’uwo twashakanye.Iyo urenze ku mategeko yaduhaye,nta kabuza bikugiraho ingaruka mbi.

gisagara yanditse ku itariki ya: 10-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka