Umusaraba: Ntibavuga rumwe ku guta amashuli kw’abana

Mu gihe bamwe mu baturage b’umudugudu w’Umusaraba akagali ka Gakoma umurenge wa Mimuli mu karere ka Nyagatare bavuga ko abana babo bacikishiriza amashuli kubera ko biga kure, ubuyobozi bwo buvuga ko amashuli atari kure ahubwo bakwiye kwita ku bana babo bakurikirana imyigire yabo.

Uretse ishuli ry’umudugu ku bana b’incuke nta rindi shuli riri muri uyu mudugudu w’Umusaraba. Muri uyu mudugudu ngo hagaragara abana batiga kandi bari mu gihe cyo kwiga.

Mukakarisa Josephine umwe mu babyeyi avuga ko impamvu ari uko amashuli ari kure yabo abana bakiganyira ingendo ndende bakora bajya kwiga ku ishuli ribanza rya Mahwa na G.S Gakoma. Ibi ngo bituma hari abana banga gusubira ku ishuli kubera urugendo rurerure.

Gusa ariko hari n’abasanga uku guta amashuli bya hato na hato biterwa no kunanirana kwa bamwe mu bana. Karenzi Yohani avuga ko hari abana bata amashuli kubera uburara busanzwe atari uko ababyeyi bananiwe kubigisha cyangwa amashuli ari kure.

Ku rundi ruhande ariko hari n’abavuga ko aya mashuli atari kure yabo kuko ntaho umwana ashobora gukoresha ibirometero birenze 4 ajya cyangwa ava ku ishuli ahubwo ababyeyi nabo bateshutse ku nshingano yo kurera neza abana.

Ubucuruzi bw'ibisheke butungwa agatoki mu gutuma abana bata amashuli.
Ubucuruzi bw’ibisheke butungwa agatoki mu gutuma abana bata amashuli.

Mukayino Annonciata avuga ko ababyeyi bashobora kugira uruhare mu guta ishuli k’umwana kubera kutamukurikirana. Uyu mubyeyi rero akangurira ababyeyi bagenzi be gukurikirana imyigire y’abana babo aho kubaharira abarimu gusa.

Agira ati “Ababyeyi bamwe bararangaye kuko baheruka bohereza abana ku mashuli ahandi bagaterera agati mu ryinyo ntibakurikirane imyigire y’abana babo. Ibi nabyo ngo bishobora kugira uruhare mu guta ishuli ku mwana. Niba umwana agiye gucuruza ibisheke warangiza ukamubwira uti komerezaho mwana wanjye urumva atari wowe uba umukuye mu ishuli!”

Ibi kandi uyu mubyeyi abihuriraho n’ubuyobozi bw’umurenge wa Mimuli. Ruboneka Syliva umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge avuga ko abana bo muri uyu mudugudu badata amashuli kubera kwiga kure ahubwo ari imyumvire micye ya bamwe mu babyeyi. Gusa ngo hari gahunda yo kwegereza aba baturage amashuli y’imyuga kuko ngo usanga abana benshi ariyo bifuza kurusha asanzwe.

Hari n’abavuga ko gucikishiriza amashuli muri uyu mudugudu w’Umusaraba ahanini bishobora kuba biterwa n’ibisheke byinshi bihingwa mu kagali ka Gakoma n’utundi bihana imbibe bityo abana benshi bakajya gukora ubucuruzi bwabyo.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka