Rwamagana: Urubyiruko ruributswa ko imyuga ari ryo pfundo amajyambere y’igihugu

Urubyiruko rurakangurirwa kwiga amasomo y’imyuga ngo kuko ni ryo pfundo iterambere ry’igihugu ryubakiyeho, kandi bikaba amahirwe y’umwihariko ku wize imyuga kuko adashobora kubura akazi.

Ibi byatangajwe na Byandaga Livingstone, wari Intumwa y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubumenyingiro (WDA), mu birori byo gutanga impamyabushobozi ku banyeshuri 96 barangije imyuga mu Ishuri “Center for Champions” riri mu karere ka Rwamagana, byabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 6/6/2014.

Abayobozi batandukanye mu ifoto na bamwe mu banyeshuri basoje amasomo y'imyuga muri 'Center for Champions'.
Abayobozi batandukanye mu ifoto na bamwe mu banyeshuri basoje amasomo y’imyuga muri ’Center for Champions’.

Byandaga yasobanuye ko ibigo byinshi n’ibihugu byateye imbere bishimishije ngo ahanini byashingiye ku bumenyingiro, maze asaba abasore n’inkumi kuyonoka amasomo y’imyuga ngo kuko ni yo atanga akazi byoroshye cyangwa se umuntu akaba ashobora kukihangira.

Abasore n’inkumi 96 barangije imyuga irimo kogosha no gutunganya imisatsi, ubudozi, ubwubatsi, gusudira, ndetse no gutunganya amazi, ni bo bahawe impamyabushobozi n’Ikigo “Center for Champions” cy’Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa (AEE) mu karere ka Rwamagana.

Abasore n'inkumi bagera kuri 96 bari baje gufata impamyabushobozi baherekejwe n'imiryango ndetse n'inshuti.
Abasore n’inkumi bagera kuri 96 bari baje gufata impamyabushobozi baherekejwe n’imiryango ndetse n’inshuti.

Uru rubyiruko rwarangije imyuga muri iri shuri mu mwaka wa 2013, rurimo abana bahuye n’ibibazo bikomeye by’ubupfubyi ugasanga barera abavandimwe babo, abakobwa babyariye iwabo, abakozi bo mu ngo n’abana bavuye mu buzererezi, batangaza ko bafite icyizere cyo kubona akazi ndetse no kuzakihangira.

Ngaboyisonga Turatsinze wavuye mu buzererezi mu Mujyi wa Kigali mu mwaka wa 2012, akagana iri shuri, yatangaje ko yakundaga guhura n’ibibazo birimo gutabwa muri yombi mu nzererezi agafungwa ariko ngo yaje kwigira inama agana iri shuri, none ngo abasha kwibeshaho kandi asigaye azi gucunga neza amafaranga akorera.

Aha, abayobozi bari bageze ku biga ubwubatsi, berekwa uko bubaka.
Aha, abayobozi bari bageze ku biga ubwubatsi, berekwa uko bubaka.

Yagize ati “Nk’ubungubu njewe ndakodesha inzu y’ibuhumbi 10, ariko sinayikodeshaga. Nk’ubungubu ndabasha kwigurira umwenda kuko ubungubu iyo ngiye ku kazi, amafaranga bampa make ni ibihumbi 4. Kandi mu masomo twize harimo no guhagaragara neza ku kazi (kuyacunga neza).”

Umuyobozi w’ishuri ry’Imyuga rya “Center for Champions”, Mukamana Verediana yatangaje ko urubyiruko rwize imyuga muri iri shuri rutanga icyizere cyo kubona akazi no kukihangira, maze asaba ko n’urundi rubyiruko rufite ibibazo, rwagana iri shuri kandi nyuma yo kwiga bakajya baharanira guhindura aho baturutse.

Ati “Ubutumwa duha abana ni uko batugana. Dukunda cyane ko atari ukutugana gusa ahubwo ko nyuma y’aha, bakomeza ntibasubire muri bwa buzima. Ntabwo dushaka ko abana baba bize ariko bagasubira muri bwa buzima bw’ibiyobyabwenge, bwa buzima bwo kwiheba.”

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rwamagana, Mutiganda Francisca, yashimiye urubyiruko rusoje amasomo y’ubumenyingiro ngo kuko rutanga icyizere mu iterambere maze abasaba kwibumbira hamwe mu makoperative, bagatangira imishinga yaterwa inkunga ngo kuko mu ngengo y’imari y’akarere ya buri mwaka, haba harimo amafaranga yo gutera inkunga imishinga y’urubyiruko.

Mu gihe cy’amezi 16 bizemo, aba banyeshuri bahawe amasomo atangwa mu burezi rusange, amahugurwa mu myuga ndetse n’amahugurwa ya “Akazi Kanoze”.

Ikigo “Center for Champions” kigisha imyuga ku rubyiruko ni icy’Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa (AEE). Iki kigo cyigisha imyuga ku buntu, muri uyu mwaka wa 2013-2014, gifite abanyeshuri bagera kuri 384 bacyigamo kandi ngo kizakomeza kwigisha ubumenyingiro ku rubyiruko.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka