Rwamagana: Ubuyobozi burahumuriza abiga imyuga ko akazi gahari

Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana burahumuriza urubyiruko rwiga imyuga ko byoroshye kubona akazi kuri bo no kukihangira kandi ko bafite n’amahirwe yo kwishyira hamwe mu makoperative, bakabasha kuronka ku mafaranga yagenewe guteza imbere imishinga y’urubyiruko.

Ibi byongeye kugarukwaho n’Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rwamagana, ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Madame Mutiganda Francisca, ubwo yari mu birori byo gutanga impamyabushobozi ku banyeshuri 96 barangije amasomo y’imyuga mu bwubatsi, ubudozi, gusudira, gutunganya amazi, no gutunganya imisatsi; byabaye tariki ya 6/06/2014, mu Kigo “Center for Champions” cy’Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa (AEE) mu karere ka Rwamagana.

Umuyobozi wungirije w'akarere ka Rwamagana, ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Mutiganda Francisca (uwa 3 iburyo) yitegereza ibikorwa by'abanyeshuri ba 'Center for Campions'.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rwamagana, ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mutiganda Francisca (uwa 3 iburyo) yitegereza ibikorwa by’abanyeshuri ba ’Center for Campions’.

Uyu muyobozi yereka urubyiruko rusoza amasomo y’ubumenyingiro ko hari amahirwe rufite ndetse na leta ikaba ibashyigikira mu kwihangira imirimo, by’umwihariko ashimangira ko mu ngengo y’imari y’akarere ya buri mwaka haba harimo amafaranga yo gutera inkunga imishinga y’urubyiruko rugitangira kwihangira imirimo maze abasaba ko na bo, nk’abize imyuga, bakwirinda kuba nyamwigendaho ahubwo bakibumbira mu makoperative kugira ngo babashe guterwa iyo nkunga.

Ubuyobozi mu nzego zitandukanye burakomeza gukangurira urubyiruko kwiga imyuga kuko ari yo gisubizo cyo gutanga akazi mu buryo bwihuse ndetse bikorohera abize imyuga kwihangira imirimo, bityo bikaba byaba ingamba ikomeye yo guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri cyugarije urubyiruko.

Abanyeshuri barangije imyuga barasabwa kurangwa n'ubunyangamugayo, bakirinda uburiganya mu kazi.
Abanyeshuri barangije imyuga barasabwa kurangwa n’ubunyangamugayo, bakirinda uburiganya mu kazi.

Urubyiruko rwiga imyuga muri iki gihe kandi rusabwa kurangwa n’imyitwarire y’ubunyangamugayo ivanaho isura ihumanye yakunze kurangwa kuri bamwe mu bakora akazi gashingiye ku bumenyingiro, nk’aho usanga abantu bamwe na bamwe bavuga ko “nta mufundi utabeshya”.

Ku bw’ibyo, ngo abiga imyuga barasabwa kuvanaho icyo cyasha basigwa na bamwe batari inyangamugayo ahubwo bakerekana ko bakora kandi ibikorwa byabo bitarimo uburiganya.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka