REB yafashe gahunda yo kumanuka mu turere gukemura ibibazo biri mu burezi
Nyuma y’umwaka n’igice Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi (REB) kimaze gishinzwe, abayobozi bacyo barasanga igihe kigeze cyo kumanuka bakaganira n’abayobozi bashinzwe uburezi mu turere ndetse n’abarezi ubwabo.
Umuyobozi wa REB, John Rutayisire, avuga ko umuntu ushinzwe uburezi adashobora kubukorera mu biro gusa ngo azagire icyo abugezaho; nk’uko yabisobanuriye abayobozi b’uturere bungirije bafite uburezi mu nshingano zabo, abashinzwe uburezi mu turere, abayobozi bibigo by’amashuli ndetse n’abarimu bo mu Ntara y’iBurengerazuba tariki 21/02/2013.
Imwe mu myanzuro yavuye muri iyo nama yabereye mu karere ka Karongi harimo kuba abarimu bose bemeranya na REB ko mu mwaka wa 2017 abarimu bose bo mu mashuli yisumbuye bazaba bafite byibuze impamyabushobozi ya kaminuza (AO). Umuyobozi wa REB avuga ko bihaye imyaka itanu kuko bidashoboka ko abarimu bose bahita bagera kuri urwo rwego mu gihe gito.
Ku birebana n’amadosiye y’ibirarane by’imishahara y’abarimu, REB yemeye ko igiye kuzajya ibagezaho amakuru y’aho bigeze rimwe mu kwezi, bityo bareke guhora mu gihirahiro nk’uko byagaragajwe n’abarimu mu nama. REB nayo ariko yabasabye kuzajya bakora dosiye zuzuye kugira ngo kuziga bitazajya biyigora, akenshi ari nayo ntandaro ituma bitinda.
Ngo kuba REB imaze umwaka n’igice ikora (yashyizweho tariki 20/07/2011) nta wavuga ngo ni ikigo gishya kuko nta muntu umara umwaka ngo afate undi akiyita mushya mu kazi keretse iyo byamunaniye; nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi wa REB, Johyn Rutayisire.
Kugeza ubu amadosiye yamaze kurangira agatangira no kwishyurwa ni ayo mu turere 14 ku turere 30. Ibirarene birimo kwishyurwa ni iby’ukwezi kwa mbere 2013. Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Rusizi yavuze ko iriya nama ari ingirakamaro cyane.
Yagize ati: “Iriya nama ya REB yatumye turushaho kumenyana no kumenya inshingano za REB bityo bikazadufasha kumenya uko tugomba kunganirana kugira ngo turusheho guteza imbere uburezi bw’abana b’abanyarwanda. Imyanzuro yafashwe nayo twizeye ko izashyirwa mu bikorwa kuko icyo Abanyarwanda biyemeje bakigeraho kandi n’abayobozi ba REB babitwijeje”.
Abayobozi ba REB basoje inama batanga nimero za telefone zabo zigendanwa kugira ngo umuntu wese wakenera umuyobozi muri REB ku kibazo kirebana n’uburezi ajye ahita amuhamagara atabanje guca mu nzira ndende rimwe na rimwe zidindiza akazi.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
ibizamini byareta by,umwaka 2014 bizasohoka ryari
abantu twese dukeneye buruse kuko umuntu yiga cyane kubera ko aba azi ko mu rugo ari abakene batashobora kwishyura none twabasabaga ko mwarebera kuri capacite intellectuelle atari kubukire umuntu abone buruse kubera ko abikwiye ataruko arumukire.ibyo byakwaencouragea abana babanyarwanda kwiga babyitayeho aho gusohora abantu batagize icyo bazi.
TURASHIMA IMIKORERE YA REB ARIKO MUKARERE KABURERA NIHASHIRWE NABANYESHURI BASIGAYE KURUTONDE.
First nd foremost,am congratulating the reb and the govt in general for great achievements in education system, eg levels of administration, from the mineduc to the sector level,adequate and improved teaching aids, effort made to improve teachers welfare,to menton but afew. However,there are still 2 levels in education system that need more effort and here are;
-NURSERY EDUCATION
-PARENTS UNDERSTANDING TOWARDS FORMAL EDUCATION,especially in rural areas.For example,so many parents in rural areas don’t care much about hygiene and cleanliness of their children. In general, so many parents in rural areas are irresponsible towards the care of their children. This, among others,leads to high rate of drop outs.
Further,in rural areas, nursery education is still at grass root level, even where it has been established, you find there a single room with a single shift,and worse enough,with out modern teaching aids fit for nursery education.Fhurther more,teachers are semi-illeterate.This is not a good way of teaching nursery kids.
TURAGIRANGO MUZATURENGANURE KUKO JYE NYUYE MUKARERE KA HUYE NINAHO NKORA MURI KUKI BATADUHEMBA TWARATANGIYE AKAZI 09/01/2012 BAJYA KUDUHEMBA BAGAHERA KUKWEZI KWA 2
Turashima gahunda nziza ya reb ariko turibaza impamvu ibirarane byo muri rusizi bitavugwa