Minisitiri Biruta arahamya ko ku bufatanye bw’ababyeyi kugaburira abana ku ishuri bishoboka

Ubwo yatangizaga gahunda yo kugaburira abana biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12, mu bigo 42 byo mu karere ka Kamonyi, Minisitiri w’Uburezi Dr Vincent Biruta, yavuze ko kuba iyi gahunda yarashobotse ku Kamonyi, ari igihamya cy’uko n’ahandi izashoboka.

Ubwo muri Minisiteri batekerezaga ku mushinga wo kugaburira abana, babanje guteganya ko bizakorwa n’abaterankunga ariko mu gihe inkunga zari zitaraboneka, umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu wabaye muri Werurwe 2014, wemeje ko gahunda ishyirwa mu bikorwa kandi ababyeyi bakabigiramo uruhare; nk’uko Minisitiri Biruta yabisobanuye muri uwo muhango wabaye tariki 17/6/2014.

Akarere ka Kamonyi kabaye aka mbere mu kugeza mu bigo byose iyi gahunda, babigezeho nta muterankunga ubigizemo uruhare, ahubwo ni ubufatanye bw’ababyeyi bemeye gutanga umusanzu. Ibi Minisitiri akaba avuga ko uru ari urugero rwiza rwo kwigira.

Abayobozi bifatanyije n'abanyeshuri bo kuri ES Musambira gufata amafunguro ya saa sita.
Abayobozi bifatanyije n’abanyeshuri bo kuri ES Musambira gufata amafunguro ya saa sita.

Ngo abaterankunga bashakwaga, bazajyanwa mu bindi kuko ibyo kugaburira abana basanze ababyeyi babyishoboreye. Aributsa ababyeyi n’abarezi ko aribo bafite ibisubizo by’ibibazo bafite kuko bamaze kugera kuri gahunda nyinshi harimo n’iyo kubaka ibyumba by’amashuri.

Kugaburira abana ku ishuri ngo byitezweho byinshi, haba ku ireme ry’uburezi no ku buzima bw’abana, nk’uko Ndahimana Pierre Celestin, wiga ku Ishuri ryisumbuye rya Musambira, ahatangirijwe iyi gahunda abitangaza.

Uyu munyeshuri avuga ko bataratangira iyi gahunda wasangaga amasomo ya nyuma ya saa sita bayakurikiraga basinzira kubera inzara, mwarimu agasa n’urimo kwigisha intebe; ariko aho batangiye kugaburirwa bizeye ko umubare w’abatsinda uziyongera ukava kuri 93% ukagera ku 100%.

Gahunda yo kugaburira abana yashobotse bitewe n’umusanzu ababyeyi basabwa amafaranga ibihumbi bine bya buri kwezi, abatayafite boroherezwa gutanga ku myaka bejeje cyangwa undi musanzu ujyanye n’ubushobozi bwa bo. Abana b’imfubyi badafite aho bakura bo basangira n’abandi nta musanzu batanze.

Minisitiri Biruta yasuye ES Musambira.
Minisitiri Biruta yasuye ES Musambira.

Ku bw’iyi gahunda amasaha y’amasomo yariyongereye, nk’uko Uwamahoro Fidele, ushinzwe uburezi mu karere ka Kamonyi abitangaza, ngo mbere amasomo yasozwaga saa munani n’igice none kuri ubu asigaye asozwa saa kumi n’igice.

Ibyo bituma abana babona umwanya wo kwiga amwe mu masomo bataboneraga umwanya cyane cyane ajyanye n’impano za bo. Ubu rero ngo basigaye bafite n’umwanya wo gusubira mu masomo kandi n’abarimu babari hafi.

Mu gihe gahunda yo kugaburira abana ikomeje kwitabwaho, Minisitiri w’uburezi ahamya ko bizakomeza kongerera agaciro amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12, kuko hatangirwamo amasomo n’ubumenyi bumeze nk’ubwo mu bigo bicumbikira abanyeshuri.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka