Kuba imfura kwa ULK muri Kmainuza zigenga bigomba kujyana no kugira indangagaciro -Rucagu

Umuyobozi w’itorero ry’igihugu, Rucagu Boniface, atangiza itorero muri Kaminuza yigenga ya ULK ishami rya Gisenyi taliki 02/04/2014 yatangaje ko ULK ishimirwa kuba intangarugero mu gutangiza Kaminuza yigenga mu Rwanda bijyanye n’indangagaciro z’Ubunyarwanda.

Rucagu Boniface avuga ko zimwe mu ndangagaciro ziboneka muri Kmainuz aya ULK harimo kwicisha bugufi n’ubudashyikirwa bigaragaza ko ULK yatangiye iha abantu ubwenge ariko ibaha n’umutima wo gukoresha neza ubwenge itanga.

Umuyobozi w’itorero ry’igihugu ahamagarira abanyeshuri bo mu Rwanda guhaha ubwenge ariko bemera kurerwa no gutozwa indangagaciro na kirazira kugira ngo birinde ivangura, kubiba amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, birinda ko byababaho nkuko byabaye mu bihe byashize aho abigaga bari bafite ubumenyi ariko nta ndangagaciro kugera bakoze Jenoside.

Rucagu Boniface, umuyobozi w'itorero ry'igihugu.
Rucagu Boniface, umuyobozi w’itorero ry’igihugu.

Abadahigwa mu burezi ni zo ntore za Kaminuza yigenga ya Kigali ishami rya Gisenyi zigera kuri 2891, bamwe mu bitabiriye itorero barimo Amani Balinda yemeza ko itorero rizabafasha gusigasira indangagaciro basigiwe n’abakurambere b’Abanyarwanda.

Docteur Sekibibi Ezechiel umuyobozi wa Kaminuza yigenga ya Kigali avuga ko kuba muri ULK ayobora hatangijwe itorero ry’igihugu bizunganira andi masomo n’uburere bukwiye bari basanzwe batoza abo barera.

Avuga ko itorero muri Kaminuza rigambiriye gukomeza kwigisha abanyeshuri indangagaciro zo gukunda igihugu ariko basanzwe batanga ubumenyi bwo kumenya Imana, bijyana n’izindi mpanuro enye zirimo kuba inyangamugayo, gukunda umurimo, guca ubugufi, no gukora umurimo unoze.

Mu bindi muri ULK bigisha harimo ibifasha abana kuba Abanyarwanda beza bakunda Imana n’abantu baharanira guteza imbere igihugu, kandi buri mwalimu asabwa kwigisha abanyeshuri gukoresha ubumenyi atanga muri Kaminuza kuzabukoresha neza ageze ku murimo; nk’uko Docteur Sekibibi akomeza abisobanura.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Icyo gikorwa nicyo kwishimirwa kuko abo banyeshuri aribo bayobozi bejo hazaza gusa bagomba kuzirikana impanuro Umukuru witorero ryigihugu abahaye kimwe na Rector wabo tutibagiwe na none impanuro nziza president wa ULK Professeur Docteur Rwigamba Barinda adasiba kubagira.
Ayo mahirwe babona bazirinde kuyapfusha ubusa.

kuri yanditse ku itariki ya: 4-04-2014  →  Musubize

Kuba Intore ntako bisa...ariko se RUCAGU agira ifoto imwe gusa????

Iraganya yanditse ku itariki ya: 4-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka