Imbuto Foundation yahembye abakobwa bitwaye neza mu bizamini umwaka ushize

Ku cyumweru tariki 30/03/2014, Imbuto Foundation yahembye abana b’abakobwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye, babonye amanota ya mbere mu mwaka ushize w’amashuri. Ibi ngo bigamije kubafasha kuzasarura imbuto nziza zereye igihe, nk’uko Umukuru w’abadepite, Donatilla Mukabalisa yabibamenyesheje.

Mme Mukabalisa yagize ati: “Ntimuzategereze ibyo mwalimu abaha gusa, mugire amatsiko, mwiyigishe, mukore ubushakashatsi, mwirinde irari n’ibishuko, mwubahe imibiri yanyu maze muzasarure imbuto nziza kandi zereye igihe”; bisobanuye kuzaba ababyeyi bararangije amashuri, bashoboye kwibeshaho no guteza imbere igihugu ”.

Mme Mukabalisa n'abayobozi ba Imbuto Foundation, batanze ibihembo bigizwe n'ibikoresho by'ishuri ku bana b'abakobwa babaye indashyikirwa.
Mme Mukabalisa n’abayobozi ba Imbuto Foundation, batanze ibihembo bigizwe n’ibikoresho by’ishuri ku bana b’abakobwa babaye indashyikirwa.

Perezida w’Inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, niwe wahagarariye Mme Jeannette Kagame; watangije iki gikorwa cyo gushyigikira uburezi bw’abakobwa. Yabagiriye inama yo kwiga cyane cyane amasomo ajyanye n’ubumenyingiro ndetse na siyansi, mu rwego rwo kwirinda icyuho cyo kutubahiriza ihame ry’uburinganire, kikigaragara mu byiciro by’imirimo itandukanye.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba, akaba na Visi Perezida w’Inama y’ubutegetsi mu Imbuto Foundation, asaba ababyeyi kwirinda umuco wa kera wo kubuza abana b’abakobwa kwiga.

Abana b'abakobwa baje guhabwa ibihembo bya Imbuto Foundation.
Abana b’abakobwa baje guhabwa ibihembo bya Imbuto Foundation.

Abanyarwandakazi bararenga ½ cy’abatuye igihugu bose, nk’uko ibarura ry’ikigo cy’ibarurishamibare (NISR) ribigaragaza, bikaba bivuze ko kubuza umukobwa kwiga byakongera bikabije umubare w’abaturage b’injiji.

Guhemba abakobwa ngo byafasha kuzagira abayeyi bajijutse, bigatuma ingo ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange bitera imbere mu gihe kizaza, nk’uko Umuyobozi w’akarere ka Gasabo, Willy Ndizeye yabishimangiye.

Akarere ka Gasabo (mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ryigisha uburezi (KIE), niko kabereyemo igikorwa cyo guhemba abakobwa babaye indashyikirwa, bitewe n’uko ngo ari ko kagize umubare munini w’abakobwa batsinze ibizamini bya Leta.

Icyemezo cy'ishimwe gitangwa buri mwaka na Madamu Jeannette Kagame, ku banyeshuri b'abakobwa baba aba mbere mu bizamini bya Leta.
Icyemezo cy’ishimwe gitangwa buri mwaka na Madamu Jeannette Kagame, ku banyeshuri b’abakobwa baba aba mbere mu bizamini bya Leta.

Ibanga ryo gutsinda ngo ni ukugira ibintu bitandatu (mu magambo y’icyongereza byandikwa bitangijwe n’inyuguti ya P), aribyo intego, abantu mufatanya, igenamigambi, kwigomwa cyangwa kwihangana, gukora ikintu ugikunze no kwigirira icyizere, nk’uko uwagiriye inama abakobwa, Kayisime Nzaramba wungirije mu buyobozi bw’ishuri rikuru rya IPRC ryo mu majyaruguru, yabisobanuye.

Abana b’abakobwa bagaragaje ko mu mpamvu zigituma hari umubare munini muri bo ucikisha amashuri, harimo gutwara inda zidateguwe, ubukene mu miryango, ubujiji bw’ababyeyi butuma badashyigikira abana mu myigire cyangwa baha amahirwe abahungu gusa, ndetse n’umuhate muke. Imbuto Foundation yatangiye kujya ikora ubukangurambaga kuri izi mbogamizi zivugwa.

Abana b'abakobwa baje guhabwa ibihembo bya Imbuto Foundation, baherekejwe n'ababyeyi n'abarezi babo.
Abana b’abakobwa baje guhabwa ibihembo bya Imbuto Foundation, baherekejwe n’ababyeyi n’abarezi babo.

Muri uyu mwaka hahembwe abana b’abakobwa 416 barangije amashuri abanza (umwe wabaye uwa mbere muri buri murenge), 30 barangije icyiciro rusange (umwe wabaye uwa mbere muri buri karere, ndetse n’abarangije amashuri yisumbuye batanu (umwe wabaye uwa mbere muri buri ntara n’umujyi wa Kigali).

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka