INILAK yatangije iteroro ry’igihugu ku biga muri iyi kaminuza
Kaminuza ya INILAK yatangije igikorwa cy’itorero ry’igihugu ku banyeshuri bose bahiga. Itorero ry’iyi kaminuza ryiswe “INTAGAMBURUZWA ZA INILAK,” rigamije kugarura indangagaciro z’Ubunyarwanda n’ubunyangamugayo mu banyeshuri.
Itorero ngo ni ikimenyetso cya cyera ku Banyarwanda kandi ikaba n’inzira imwe yo gufasha u Rwanda kongera gusubirana, nk’uko Brig. Gen. Emmanuel Bayingana, umuyobozi wungirije Intore nkuru ku rwego rw’igihugu yabitangaje ubwo yaritangizaga ku mugaragaro kuri iki cyumweru tariki 22/o6/2014.
Yagize ati “Itorero ry’igihugu niyo nzira yonyine yatuma u Rwanda ruva mu bibazo rurimo uyu munsi rukagera ku cyerekezo rwiyemeje. Nta yindi nzira wabona. Itorero ni irya cyera n’abakurambere bacu bararyifashishije igihugu kirakomera kiba cyiza cyane; aho abazungu barivanyeho Abanyarwanda baramaranye haba Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubu rero Itorero niryo rigiye kudufasha kugira ngo twongere twubake ubumwe bw’Abanyarwanda, bakunda igihugu, bakunda umurimo bakanawunoza nk’igihugu kimwe.”
Umuyobozi wungirije Intore nkuru ku rwego rw’igihugu yasobanuye amavu n’amavuko y’Itorero ry’igihugu uko Leta yongeye kurigarura muri gahunda kugira ngo ifashe Abanyarwanda kugira Ubunyarwanda. Yasabye abanyeshuri bagize “INTAGAMBURUZWA ZA INILAK,” ko iri torero ryatangijwe ryabagirira akamaro ku buryo umwaka Utaha umusaruro uzaba ugaragara.
Dr. Jean Ngamije, umuyobozi wa INILAK akaba n’intore nkuru muri iyi kaminuza, yatangaje ko bafite udushya twinshi bazerekana ubwo bazaba bizihiza isabukuru ya mbere iri torero rizaba rimaze ribayeho umwaka utaha igihe nk’iki.
Ati “Tugiye gutangira gutoza. Abarimu bose batangiye amahugurwa kugira ngo bamenye inshingano bafite, abanyeshuri nabo bayoboye abandi nabo bamaze gushyirwaho. Ubu rero tugiye kujya mu myitozo isanzwe y’intore. Ibyangombwa byose twamaze kubishyira ahabona.”
N’ubwo atatangaje icyo bazibandaho muri iki gihe cy’umwaka ugiye gutangira, ariko ngo ibyo bazakora byose bizaba biganisha ku ndanga gaciro Nyarwanda, nk’uko Dr. Ngamije yakomeje abitangaza.
Abanyeshuri nabo biteguye gusubukura aya masomo abenshi muri bo baherukaga bakirangiza amashuri yisumbuye, bakemeza ko buri Munyarwanda wese akwiye kuba intore kugira ngo amenye iyo agana, nk’uko byatangajwe na Denise Niwemutoni, uhagarariye abanyeshuri.
Itorero ryatangijwe n’umukuru w’igihugu, Perezida Paul Kagame, mu mashuri yose no mu bigo byose bya Leta mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda n’abakiri bato kumenya indangagaciro z’Ubunyarwanda.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Urutonde RW’ABANYESHURI 35 FARG YOHEREJE I NYANZA NTARWO DUFITE
mwaduhaye urutonde rw’abana 35 farg yohereje muri inilak
n,amashami ya INILAK NAYO AGEZWEMO ITORERO
twese nkabitisamuye twukmveko , cyane cyane urubyiruko , tuwmveko ejo hazaza hiki gihugu hari mumaboko yacu, akdni nitwe gitegerejo ibyiza byose, iterambere , dufite abayobozi beza baratwerekeza ibyiz abyo gukora natwe icyo dusabwa nukubishyira mubikorwa , kandi tugatahiriza umugozi doreko ariryo pfundo ryiterambere rirambye
itorero rufite byinshi riduhishiye birimo kugarura indangaciro nyarwanda zari zarazimye maze jenoside ikamara abanyarwanda
INILAK yakoze igikorwa kizima ahubwo nandi makaminuza arebereho kuko itorero rizamura umubano mwiza ndetse rikagira akamaro mu iterambere ry’igihugu.