Cyabayaga: Batashye inzu ya mwalimu

Ubwo hatahwaga icumbi ry’abarimu bigisha kuri G.S Cyabayaga mu murenge wa Mimulimu karere ka Nyagatare kuri uyu wa 21 Gicurasi, abarimu bizeje ko umusaruro w’amasomo uziyongera ndetse n’ayo bakoreshaga mu bukode yakoreshe indi mishinga yabateza imbere.

Iyi nzu y’ibyumba umunani na bibiri by’uruganiriro yagenewe abarimu 8, yuzuye itwaye akayabo kari hagati y’amafaranga miliyoni 45 na 50 yubatswe ku bufatanye bwa Minisiteri y’uburezi n’ababyeyi batanze imisanzu y’amafaranga ndetse n’imiganda.

Andrew Kayitare wigisha kuri G.S Cyabayaga ariko akaba akomoka mu karere ka Ngoma yakodeshaga inzu y’ibihumbi 17 ku kwezi. Kimwe na mugenzi we Habimana Jean Claude wakodeshaga inzu y’ibihumbi 15 bavuga ko ayo batangaga ku bukode avuyeho ahubwo bagiye kuyabyaza indi mishinga yabateza imbere.

Uretse no kuba baziteza imbere kubera ko batandukanye n’ubukode ngo n’igihe bakoreshaga bava ku icumbi kugera ku ishuli cyari kirekire. Habimana Jean Claude avuga ko umusaruro ku myigire uzazamuka kubera ko begereye ishuli bityo no gukurikirana abanyeshuli bizoroha bityo n’imitsindire y’ibizamini bya Leta ikarushaho kwiyongera.

Inzu yagenewe abarimu bigisha kuri G.S Cyabayag mu karere ka Nyagatare.
Inzu yagenewe abarimu bigisha kuri G.S Cyabayag mu karere ka Nyagatare.

Uyu musaruro kandi niwo ugarukwaho na Kubwa Ruboneka Syliva umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mimuli usaba abarezi kuzuza inshingano zabo kuko icyakabaye urwitwazo cyavuyeho; kandi ngo kuba iyi nzu yuzuye no bizanafasha mu kubona abandi barimu kuko bafite aho bacumbika dore ko ubundi byabaga imbogamizi kubera ubukode.

Kuri we ngo hari abarimu bangaga kuza kwigisha Cyabayaga kubera ko ari kure byongeye no kubona inzu yo gukodesha bikaba bigoranye utibagiwe n’umushahara muto wa mwalimu.

Uyu muyobozi kandi akomeza ashishikariza ababyeyi gukomeza kugira uruhare mu myigire y’abana babo aho kubaharira Leta. Abarimu bagomba kuba muri iyi nzu ni abasore n’inkumi batarashaka. Gusa ariko nabo bakaba batuye kure y’aho ishuli ryubatse ku buryo batakora bataha. Kuri iki kiciro abarimu bibandwaho n’abo mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka