Burera: “School Feeding” ngo igiye kugabanya inda zitateguwe mu banyeshuri

Abanyeshuri biga mu kigo cy’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 cya Butete kiri mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, batangaza ko gahunda bashyiriweho yo kujya bagaburirwa ku ishuri ku manywa (School Feeding) igiye kubafasha mu myire yabo.

Abanyeshuri biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 (12YBE) basanzwe biga kuva mu gitondo sa moya kugeza sa munani za kumanywa, bagataha batariye. Abiga ku kigo cy’amashuri cya Butete bo ariko bagiye kujya bagaburirwa saa sita ubundi batahe nimugoroba saa kumi n’igice.

Tariki ya 16/06/2014, ubwo iyo gahunda yatangirizwaga mu karere ka Burera, mu rwego rw’intara y’amajyaruguru, abo banyeshuri bahawe ifunguro ry’umuceri n’ibishyimbo bivanzemo amashuri, aho buri munyeshuri yarurirwaga isahani ye, akajya kubirira mu ishuri.

Dr. Harebamungu Mathias atangiza gahunda ya School Feeding mu kigo cy'amashuri cya Butete.
Dr. Harebamungu Mathias atangiza gahunda ya School Feeding mu kigo cy’amashuri cya Butete.

Abanyeshuri biga muri iki kigo bavuga ko bavaga mu rugo iwabo saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, cyangwa mbere yaho, nta kintu bariye bakageza saa munani nta kintu barashyira mu gifu, bigatuma aho kwiga ahubwo biryamira gusa.

Bavuga ko gahunda bashyiriweho ya School Feeding igiye gutuma barushaho gukurikira amasomo badasinzira kandi ikazanatuma batongera gutoroka amasomo nka mbere, ngo izanatuma nta muntu wongera kubashuka ngo babe bajya mu ngeso mbi.

Ntegerejimana Wilson agira ati “Nka bashiki bacu bagiraga ibibarangaza bitewe n’inzara, bakubitana rero n’ibibashuka, bagakurizamo kugira inda zitunguranye (inda zitateguwe).

Abanyeshuri bahabwa ifunguro bakajya kuririra mu mashuri. Ifunguro bahabwa riguze amafaranga y'u Rwanda 300.
Abanyeshuri bahabwa ifunguro bakajya kuririra mu mashuri. Ifunguro bahabwa riguze amafaranga y’u Rwanda 300.

Abahungu bo hari igihe yagiraga gutya inzara yaba imwishe, agahita atoroka akajya kwiba kugira ngo wenda ejo azaze abone ka cyayi nko mu gitondo cyanwa saa sita kugira ngo akurikire amasomo neza, ariko ubwo iyi gahunda yaje ndakeka ko tugiye kujya twifata…”

Tuyisenge Radia Anet yungamo agira ati “Bizajya bituma umunyeshuri yiga neza, adatekereza ibyo hanze byo mu rugo cyangwa ngo wenda ndashonje…”.

Twifuzamahoro Aimable nawe agira ati “Urebye amasaha ya nimugoroba saa saba guhera ayo masaha mbese kugeza igihe dutahira, ntabwo wakurikiraga neza (amasomo) kuko igihe cyageraga ukaryama mu ntebe ku mpamvu z’uko waturutse mu rugo utafunguye mbese nta kintu kiri munda ari ‘empty (ubusa).”

Ababyeyi nabo bishimira iyi gahunda bavuga ko bagiranye inama n’ubuyobozi bw’ikigo cy’amashuri cya Butete, maze bumvikana ko buri mubyeyi wese azajya atanga umusanzu w’amafaranga ibihumbi 20 kuri buri mwana, buri gihembwe.

Bamwe mu babyeyi bari bitabiriye uwo muhango.
Bamwe mu babyeyi bari bitabiriye uwo muhango.

Aba babyeyi nabo bahamya ko abana babo bahuraga n’ibishuko byinshi kubera inzara. Ngo nk’abakobwa hari igihe batahaga bashonje, bakanyura mu dusantere bagahura n’ababashukisha amandazi, amafaranga cyangwa se n’ibindi biribwa, bikabaviramo gutwara inda zitateguwe.

Bongeraho bavuga ko gahunda ya “School Feeding” izatuma abo banyeshuri bagira gahunda, birinda ibishuko kuko bazaba bafite ibyo kurya ku ishuri.

Abarezi bo bahamya ko kwigisha umunyeshuri ushonje ari ingorane kuko adakurikira. Gusa ariko nabo bahamya ko ikibazo kinini bari bafite ari icy’abana b’abakobwa batwaraga inda zitateguwe bashutswe n’abacuruzi cyangwa abandi bantu babahaye ibyo kurya cyangwa amafaranga. Ngo ariko iyo gahunda bizeye ko ibyo byose izabikemura.

Buregeya Paul, umuyobozi w'ikigo cy'amashuri cya Butete avuga ko kugaburira abana ku ishuri babyumvikanyeho n'ababyeyi.
Buregeya Paul, umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Butete avuga ko kugaburira abana ku ishuri babyumvikanyeho n’ababyeyi.

Buregeya Paul, umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Butete, avuga ko kugaburira abana ku ishuri babyumvikanyeho n’ababyeyi b’abanyeshuri. Aho ngo bemeje ko buri munyeshuri azajya afata ifunguro rigize amafaranga 300 buri munsi.

Buregeya akomeza avuga ko abana b’impfubyi ndetse n’abatishoboye, bazafashwa nabo kubona iryo funguro ku bufatanye n’ubuyobozi bw’ikigo ndetse n’ubw’akarere ka Burera.

Dr. Harebamungu Mathias, umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, yasabye ababyeyi kwitabira iyo gahunda nta numwe usigaye inyuma. Ngo kuko na kera abanyeshuri bapfunyikaga ibiryo baza kurya ku ishuri.

Akomeza avuga ko kandi gahunda yo kugaburira abanyeshuri biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 izashoboka ngo kuburyo umwaka utaha wa 2015 izaba yakwiriye mu bigo byose byo mu gihugu.

Ifunguro bahawe rigizwe n'umuceri n'ibishyimbo bivanzemo amashu.
Ifunguro bahawe rigizwe n’umuceri n’ibishyimbo bivanzemo amashu.

Igitekerezo cya gahunda ya School Feeding cyaturutse mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu. Ngo akaba ariyo mpamvu igomba gushyirwa mu bikorwa uko bikwiye.

Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, yavuze ko iyo ntara, nk’ikigega cy’igihugu mu biribwa, izabera abandi urugero muri iyi gahunda ya School Feeding.

Gusa ariko asaba abayobozi b’ibigo kujya bagaburira abanyeshuri babo indyo yuzuye rimwe na rimwe bakabaha n’imyama. Aho yabasabye kugira umurima w’ikigo ndetse n’ubworozi bw’amatungo atandukanye bw’ikigo.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka