Abanyeshuri ba Gashora Girls Academy baganirijwe ku mateka y’u Rwanda

Itsinda ry’abadepite 4 bayobowe na Honorable Kaboneka Francis bafashe akanya ko kuganiriza urubyiruko rw’abakobwa bo mu ishuri ryisumbuye rya Gashora Girls Academy of Science and Technology, riri mu karere ka bugesera ku mateka yaranzwe u Rwanda n’Abanyarwanda.

Ibi ngo ni mu rwego rwo kwegera ababatoye no kumva ibibazo byabo nka zimwe mu nshingano z’abagize inteko ishinga amategeko.

Honorable Kabonaka Francis aratangaza ko urubyiruko ruramutse rudasobanuriwe rutamenya amateka u Rwanda rwaciyemo, rutabasha no kumenya aho rugana.

Yagize ati “kuganiriza urubyiruko nk’uru bitanga umusaruro kuko bituma rumenya aho ruvuye n’aho rugana, noneho rukamenya icyo kwimika n’icyo kwamagana”.

Depite Kaboneka Francis watanze ikiganiro ku mateka.
Depite Kaboneka Francis watanze ikiganiro ku mateka.

Depite Kaboneka avuga ko aho igihugu kigana ari uru rubyiruko ruhabiganisha kugirango bahagere ni uko babanza kumenya igihugu aho cyavuye naho kigana, ibibazo cyahuye nabyo n’ibyiza noneho bakabishingiraho bakemura ibibazo igihugu cyaciyemo.

Ibyo biganiro byabaye kuri uyu wa 24/10/2013 byibanze ku mateka y’u Rwanda, mu gihe cy’ubukoroni, imvano y’amacakubiri yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse n’aho u Rwanda rugeze ubu rwiyubaka.

Abanyeshuri bakurikinye ibyo biganiro bavuga ko babyungukiyemo ubumenyi butuma basobanukirwa n’imiterere y’u Rwanda, n’inzira y’iterambere ruganamo, dore ko aribo bashobora kuzavamo abayobozi b’ejo hazaza nk’uko bivugwa na Umutesi Leatitia.

Ati “iyo tumenye amateka y’igihugu biradufasha nkatwe abayobozi bacyo b’ejo hazaza, bituma tumenya uko tuzakiyobora kandi neza”.

Abanyeshuri bahawe umwanya babaza ibibazo bari bafite ku mateka y'u Rwanda.
Abanyeshuri bahawe umwanya babaza ibibazo bari bafite ku mateka y’u Rwanda.

Abo banyeshuri bavuga ko bagomba kwigira ku makosa yakozwe n’abo hambere, bigatuma babasha gutegura ejo h’igihugu y’amakosa yakozwe adasubiwemo.

Muri ibyo biganiro hasesenguwe indangagaciro Abanyarwanda bashingiragaho bubaka ubumwe butajegajega, ndetse n’uko umukoroni yaje kwinjirira ubwo bumwe bakabuhungabanya, kandi abategetsi bo hambere barebera.

Kuba Abanyarwanda bahuje umuco n’ururimi ngo ayo ni amahirwe ataboneka henshi yakagombye kuba yarashingiweho mu gushimangira ubwo bumwe.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka