Abana 122 bari mu nkambi ya Kiyanzi bagiye gushyirwa mu mashuri

Abana 122 b’Abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya bari mu nkambi ya Kiyanzi bazatuzwa mu karere ka Kirehe bagiye gutangizwa mu bigo by’amashuri bibegereye.

Akarere kari mu gikorwa cyo kubarura abana bagejeje igihe cyo kujya mu mashuri hamwe n’abari basanzwe biga mu gihugu cya Tanzaniya bataraza mu Rwanda; nk’uko bitangazwa n’umukozi w’akarere ka Kirehe ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Habineza Didas.

Uyu mukozi ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Kirehe akomeza avuga ko ubu igikorwa cyo gushyira abana mu mashuri n’aho bazigira cyamaze gutegurwa neza ubu hasigaye kubageza mu mashuri.

Bamwe mu bana baba mu nkambi ya Kiyanzi.
Bamwe mu bana baba mu nkambi ya Kiyanzi.

Akomeza avuga ko bateguye kubashyira mu mashuri ya Groupe Scolaire Kiyanzi, Groupe Scolaire Rusumo hamwe n’ishuri ribanza rya Nyankurazo akaba avuga ko ibi bizorohereza aba bana mu myigire kuko bazaba bari hafi y’aho ababyeyi babo batuye.

Iyi gahunda yo gushyira abana mu mashuri yafashwe ubwo abayobozi batandukanye barimo n’abayobozi b’uturere bazaga mu nkambi ya Kiyanzi gufata Abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya kugira ngo bajye gushaka uko babatuza ubu iki gikorwa kikaba kiri gukorwa mu turere twose.

Akarere ka Kirehe ngo kageze kure gategura uko aba banyarwanda bazabaho mu gihe bazavanwa mu nkambi ya Kiyanzi bagiye gutuzwa nk’abandi Banyarwanda naho abana babo bo bakaba baziga nta kibazo kuko ibikoresho byose Bihari.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka