Ruhango: 2016 uzarangira ikibazo cy’abana bata ishuri ngo cyarakemutse burundu

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwiyemeje ko, ku bufatanye n’ababyeyi, uyu mwaka wa 2016 uzasiga ikibazo cy’abana bata ishuri cyarabaye amateka.

Bamwe mu bana bata ishuri bajyanwe mu yindi mirimo.
Bamwe mu bana bata ishuri bajyanwe mu yindi mirimo.

Ababyeyi bahamya ko nyuma y’aho abayobozi bahagurukiye ikibazo cy’abana bata ishuri, na bo biyemeje kugira uruhare muri iyi gahunda bagaca ubuzererezi bw’abana mu mihanda.

Kangabe Agnes, numubyeyi utuye mu Kagari ka Tambwe mu Murenge wa Ruhango, avuga ko ubu iki bagihagurukiye, bakaba basigaye bashishikariza abana babo gukunda ishuri, babananira bakitabaza inzego z’ubuyobozi.

Ati “Iki kibazo ababyeyi natwe twakigize icyacu, mbere ahari ngira ngo byari ubujiji kuko umwana yangaga kwiga ukamwihorera akikorera imirimo.”

Akomeza agira ati “Ariko nyuma yo kudushishikariza gukundisha abana ishuri, ubu byaragabanutse ntabwo abana bagita ishuri gutyo, kuko nushatse kunaniza umubyeyi, amuhamagarira abayobozi”.

Umurenge umwe gusa wa Ruhango, uvugwamo abana bagera kuri 214 bari bavuye mu ishuri kuva muri 2015, ariko ngo ku bufatanye bw’abayobozi, ababyeyi n’abarezi, ababarirwa mu 187 bamaze kurisubizwamo.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, avuga ko iki kibazo kiri mu mirenge yose igize akarere, akavuga ko ubu bagihagurukiye ndetse akizeza ko uyu mwaka wa 2016 uzarangira nta mwana wataye ishuri, uzaba atararisubizwamo.

Ku gira ngo bigerweho abarimo kwifashisha ubukangurambaga. Abayobozi b’ibigo by’amashuri muri aka karere bishyira hamwe bagafata umunsi umwe bagusura ikigo runaka, bagakora igenzura bareba abana bavuye mu ishuri ndetse n’impamvu zatumye barivamo, bagatanga raporo mu nzego zitandukanye, kugira ngo zishakirwe umuti.

Muri rusange mu Karere ka Ruhango kuva muri 2015, abana babarirwa mu bihumbi 2 na 499 kuva muri 2015 bari bataye ishuri mu mashuri abanza, ariko kubera ingamba zirimo n’ubukangurambaga ababarirwa mu bihumbi 2 na 21 bamaze kurisubizwamo.

Mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye ho abari bararivuyemo ni 432, ariko na ho abagera kuri 282 ngo bamaze kurisubizwamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka