RRA yiyemeje kuzamura imyumvire ku misoro ihereye mu mashuri

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro (RRA) cyiyemeje kuzamura imyumvire ku misoro, gihereye mu bigo by’amashuri yisumbuye na za kaminuza.

Ni muri urwo rwego iki kigo cyatangije gahunda yo gushinga amatsinda yitwa “ Inshuti z’imisoro” muri ayo mashuri.

Drocelle Mukashyaka umuyobozi wungirije ushinzwe abasora muri RRA
Drocelle Mukashyaka umuyobozi wungirije ushinzwe abasora muri RRA

Aya matsinda agamije kunyuzwamo uburere bw’ingenzi bugamije gutoza abanyeshuri umuco mwiza wo gusora, nk’uko Mukashyaka Drocelle komiseri wungirije ushinzwe abasora abitangaza.

Agira ati” Abana bakeneye kumva ubuzima bw’igihugu, ndetse no gukurira mu muco wo kumva impamvu z’imisoro’’.

Avuga kandi ko aya matsinda azafasha mu kongera umubare w’abasora neza mu bihe biri imbere. Anafasha kandi mu kurera abana bakunda igihugu biyemeza gukora ibyagiteza imbere.

Kwigisha abanyeshuri akamaro k'imisoro bizafasha kugira abasoreshwa beza mu gihe kizaza
Kwigisha abanyeshuri akamaro k’imisoro bizafasha kugira abasoreshwa beza mu gihe kizaza

Mazimpaka Andre umuyobozi wa “Inshuti z’imisoro” mu ishuri ryisumbuye rya Rwamagana, avuga ko bamaze kumva ko gusora atari umutwaro, ahubwo ari ukwikorera.

Ati” Tuzi neza ko umusoro ugarukira uwawutanze mu bikorwa akorerwa na leta.
Iyo tugeze iwacu tubikangurira ababyeyi n’abacuruzi, tubereka ibyiza byo gusora n’ingaruka zo kudasora.”

Ntirushwamaboko Emmanuel uyobora itsinda nk’iri mu ishuri ryisumbuye rya Kabare, avuga ko atarazi akamaro k’imisoro.

Ati ” Sinari nziko imisoro, ariyo ituma tubasha kwiga neza, hakaboneka ibitabo, abarimu bagahembwa, n’ibindi ”.

Tuzigisha uko dushoboye, kuko numvise ko imisoro ifite akamaro kanini.”

Abagize Itsinda " Inshuti z'imisoro" ryo mu ishuri ryisumbuye rya Kabare
Abagize Itsinda " Inshuti z’imisoro" ryo mu ishuri ryisumbuye rya Kabare

Kugeza ubu, mu mashuri yisumbuye na za kaminuza mu gihugu hose, hamaze gushingwa amatsinda " inshuti z’ imisoro” agera kuri 14.

RRA irateganya kongera umubare w’aya matsinda, kugirango mu bihe biri imbere,abanyarwanda bazacike burundu ku ingeso yo gukwepa no kunyereza imisoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibyo muvuga.mubanze.mumenye.ko.abo.banyeshuri.ababuze.uko.biga.nibo.besti.kUbera.imiso.ihanitse Kandi. baraturanye.niba.ababyeyi.bafunga.busunes.kubera.imisoro.abo.bana.baziga.nI bangahe.babanze.bamenye.ko.nabiga.ubu.muminsi.izaza.batazabishobOra. kuko.umubare.munini.wabanyarwanda.1.batunzwe.no.guhinga.2 batunzwe.no.gucuruza.urugero.nkubu.abanyarwanda.hafi.47/100 bacuruzaga.caguwa.abayihagaritse.barabizi.warangiza.ngo.abanyeshuri.bazabakundishq. umusoro.umusoro.ntacyo.warutwaye.ariko.nugire.amategeko.awugena.utanyunyuje.nutarukwiye.gUS Ora. ubu.bujura.bwateye.mugihugu.urebye.usanga.buri.guterwa.nibyemezo.reta.iFatirathra.aBaturage Nigute.reta.yacuruza.ikaba.numuyobozi.urugero.tax.ubwubatsi.farmasI. I Miranda. nibindi nukuri Tegan. amaso

muneza yanditse ku itariki ya: 16-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka