Muhanga: Kubyara no gushyingira abajenosideri bakomeye byabakururiye ishyano

Umuyobozi wungirije w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga Nshimiyimana Gilbert atangaza ko gushyingira abajenosideri bakomeye no kuba hari benshi bavukaga muri Komini Nyabikenke mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama, byatije umurindi kwihutisha Jenoside muri icyo gice.

Bateguye indabo zo gushyira ku rwibutso rwa Nyabikenke
Bateguye indabo zo gushyira ku rwibutso rwa Nyabikenke

Ahereye ku ngero z’abahakuye abageni, Nshimiyimana agaragaza ko umucurabwenge wa Jenoside wa mbere mu Rwanda Bagosora Theoneste, yashatse umugore ukomoka i Nyabikenke ndetse na Leon Mugesera akaba yarashatse umugore ukomoka muri Ndiza.

Agaragaza ko kugira abo bakwe byatumye ibyo bigishaga abaturage ba Nyabikenke byumvikana, kuko bari abantu bakomeye mu Gihugu kandi bavugaga rikijyana bityo abaturage ntibazuyaze kubumvira.

Agira ati, “Bagosora yari umukwe wa hano i Kiyumba, hari n’abandi bajenosideri baje kuhakura abageni hano, barimo Leon Mugesera nawe wari ufite umugore ukomoka muri Ndiza, iryo ni ishyano Nyabikenke yagize ryo gushyingira Sekibi”.

Nshimiyimana kandi agaragaza ko mu mateka ya Ndiza, Abatutsi bishwe kubera imigambi mibisha yacuzwe n’abakomokaga muri Komini Nyabikenke barimo uwari Minisitiri w’Urubyiruko, Callixte Nzabonima, dore ko we yanashyizeho ikiguzi ku Bahutu babaga bishe Abatutsi benshi nk’uko bitangazwa mu buhamya bw’abaharokokeye.

Nshimiyimana avuga ko gushyingira no kubyara abajenoside ari ishyano kuri Nyabikenke
Nshimiyimana avuga ko gushyingira no kubyara abajenoside ari ishyano kuri Nyabikenke

Agira ati, “Nzaboniman Calixte yavukaga hirya aha muri Segiteri Gitovu, yari Perezida wa MRND muri Nyabikenye, yashishikarije Abahutu kwica Abatutsi bakabatondesha imirongo ku kibuga cya Paruwasi Kanyanza bakajya kubicira no kubaroha muri Nyabarongo”.

Imibare yerekano ko mu Batutsi basaga miliyoni bishwe mu Gihugu hose mu minsi 100 gusa, bigaragara ko nibura ku munsi hicwaga Abatutsi ibihumbi 10, Nyabikenke ikagira umwihariko wo kwica Abatutsi babaroshye muri Nyabarongo aho biciwe urw’agashinyaguro.

Agira ati, "Niyo mpamvu hano usanga ku Rwibutso hari imibiri mikeya ibarirwa muri 300 kuko abenshi batondeshejwe imirongo hirya no hino bajyanwa kurohwa muri Nyabarongo, bituma ubu nta mibiri myinshi yabonetse kuko yatwawe na Nyabarongo".

Nyabikenke kandi niyo yari ituyemo ikanayoborwa na Mbonyumutwa Dominique mu yahoze ari Susheferi ya Ndiza, uzwiho imvugo urushyi yakubitiwe mu Byimana rukumbikanira i Kanyanza muri Nyabikenke, Abatutsi bagatangira kwicwa mu 1959, uyu nawe akaba yarigishije ingengabitekerezo ya Parimehutu muri icyo gice, ku buryo n’abo bakwe b’abajenosideri baje bayikurikiye.

Kayitare avuga ko abicanyi b'i Nyabikenke bari bashyiriweho ibihembo
Kayitare avuga ko abicanyi b’i Nyabikenke bari bashyiriweho ibihembo

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko itariki ya 15, ari bwo abakomoka muri Komini Nyabikenke ubu ni mu Murenge wa Kiyumba bishweho, nyuma y’itariki ya 12 Mata 1994 aho Abatutsi barenga 300 bishwe bakajugunywa muri Nyabarongo.

Agira ati, "Kuri Nyabarongo hari hashyizwe ibiro by’ibarura ry’abishwe ngo abicanyi baze gukora raporo baze kubona igihembo cy’ikitwaga akazi bakoze, ibyo bihembo byatangwagwa n’umuyobozi".

Kayitare avuga ko kugeza ubu hari abamize ingangabitekerezo ya Jenoside bakigaragara cyangwa bihishashisha, bikagaragazwa n’abanga gutanga amakuru y’ahari imibiri y’abazize Jenoside ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Atanga urugero ku mubiri w’umubyeyi wabonetse ahantu hazwi bigizwemo uruhare n’umwe mu baturage, kandi hari abandi bari bafite amakuru, ibyo bikagira ingaruka ku gukomeza kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Agira ati, “Nk’ubu uyu mubyeyi abonetse nyuma y’imyaka 29, abantu bari bazi aho ari ariko bakanga gutanga amakuru, ni imbogamizi ikomeye ku kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, kuko kugeza ubu hari umukobwa we ufite ihungabana rikomeye, ku buryo ataragaruka iwabo kubera ibyamubayeho we na nyina aho bari bihishe bisa nk’ibiri kumubaho aka kanya”.

Nyirahabimana avuga ko hazakomeza gukorwa ubuvigizi ngo abarokotse Jenoside bafashwe
Nyirahabimana avuga ko hazakomeza gukorwa ubuvigizi ngo abarokotse Jenoside bafashwe

Abarokotse Jenoside muri Ndiza kandi bagaragaza ko bagihura n’ibibazo by’amikoro ngo bakomeze kwiyubaka, kuko imitungo yabo yangijwe muri Jenoside, indi igasahurwa bagasenyerwa bakicirwa ku buryo kubona imbaraga zo kwizamura bitoroshye.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko, Nyirahabimana Soline, wari waje kwifatanya n’abakomoka i Nyabikenke barokotse Jenoside avuga ko azakora ubuvugizi ku bibazo byagaragajwe na IBUKA kuko ibikenewe n’abarokotse Jenoside byose bikurikiranwa n’ubuyobozi.

Hashyinguwe umubiri w'umubyeyi wishwe muri Genocide yakorewe abatutsi
Hashyinguwe umubiri w’umubyeyi wishwe muri Genocide yakorewe abatutsi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bavandimwe mwacitse ku icumu ry’inkoramaraso za Habyarimana na CDR ye n’abagize umutima mwiza wo kurwana ku bahigwaga, nimukomere tubafashe mu mugongo. Nyagasani abashyigikire, kandi umuvumo we uzahore ku babavukije abanyu ngo baratsemba abo bataremye ingoma ibihumbi.

iganze yanditse ku itariki ya: 18-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka