Kutamenya gusoma no kwandika, imbogamizi ku bagororerwa Iwawa

Ubuyobozi bw’Ikigo kigisha imyuga kikanagorora urubyiruko rwangiritse cya Iwawa buratangaza ko kuba bamwe mu bajyayo baba batazi gusoma no kwandika bidindiza amasomo bahabwa.

Sebagabo ashimira umwe mu banyeshuri bigiye Iwawa gusoma no kwandika.
Sebagabo ashimira umwe mu banyeshuri bigiye Iwawa gusoma no kwandika.

Umuhuzabikorwa w’icyo Kigo, Niyongabo Nicolas, yabitangaje ku wa 26 Kanama 2016 ubwo bahaga impamyabumenyi zo gusoma no kwandika babarirwa muri 623 mu bihumbi 3 na 949 bagororerwaga Iwawa.

Agira ati “Umunyeshuri utazi gusoma no kwandika ntiyashobora kumenya amasomo y’imyuga atangirwa hano kuko bisaba gusoma no kwandika. Kuba hari abaza batabizi bidindiza amasomo dutanga.”

Yashimiye itorero rya ADEPR ryigishije abo batari bazi gusoma, kubara no kwandika ndetse rikanabafasha guhinduka binyuze mu masomo y’iyobokamana.

ADEPR ifitanye amasezerano na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT) mu kwigisha urubyiruko rutazi gusoma, kubara no kwandika.

Sebagabo Leonard, Umunyamabanga wa ADEPR, ahamagarira ababyeyi gushyira mu ishuri abana bakiri bato kuko mu Rwanda kwiga ari ubuntu aho kwiga ari bakuru.

Agira ati “Mu mbogamizi tugira mu kwigisha abantu batazi gusoma, kubara no kwandika ni uko abantu bakuru batinya kujya kwiga, nyamara turacyabona imibare y’urubyiruko rutazi gusoma no kwandika kandi kwiga mu Rwanda ari ubuntu.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka