Karongi: Habarurwa ibihumbi 37 batazi gusoma no kwandika

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi butangaza ko bufite abaturage ibihumbi 37 batazi gusoma no kwandika, hakaba gukorwa ibishoboka bagakurwa mu bujiji.

Ibarura rusange ryo muri 2012, ryagaragaje ko Abanyarwanda bazi gusoma no kwandika ari 68.3%, ubu bakaba bageze ku kigereranyo cya 73% nk’uko Minisiteri y’uburezi ibigaragaza mu gihe Leta yihaye intego yo kuba bageze kuri 90% muri 2017.

Nyirahabimana Donathile avuga ko yabenzwe n'uwo bakundanaga kubera ko uwamwandikiraga amabaruwa yamuhimbiraga ibyo atamubwiye kubera kutamenya gusoma no kwandika.
Nyirahabimana Donathile avuga ko yabenzwe n’uwo bakundanaga kubera ko uwamwandikiraga amabaruwa yamuhimbiraga ibyo atamubwiye kubera kutamenya gusoma no kwandika.

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere, Hitumukiza Robert avuga ko bagiye kwifashisha urubyiruko ruvuye ku rugerero ndetse n’abagize inama y’igihugu y’abagore ku nzego zitandukanye mu kwigisha aba bantu.

Ati “Iriya mibare yagabanuka ku buryo bwihuse, simvuga ngo ni 100% ariko birashoboka kandi biri no mu mihigo y’Akarere. Turafatanya n’urubyiruko ndetse n’inama y’igihugu y’abagore yabitwemereye, ku mubare muto wigishijwe n’abantu bake mu myaka itanu, bitwereka ko abenshi bakwigisha benshi mu gihe gito. ”

Umuyobozi w’aka Karere Ndayisaba Francois we avuga ko ari umusanzu wa buri munya Karongi uzi gusoma no kwandika guharanira ko n’abandi babimenya kuko nawe yabimenye abikesheje abamwigishije.

Kuba ikibazo gishingiye cyane ku myumvire y’abagomba kwigishwa rimwe na rimwe banga kubyitabira, niyo mpamvu hemejwe gukaza ubukangurambaga bikagarukwaho ahahurira abantu benshi hose nko ku miganda, mu nsengero n’ahandi.

Munyankindi Augustin, umusaza w’imyaka 70, avuga ko hari byinshi bimugora kubera kutamenya gusoma no kwandika, ariko kandi agasanga kugana isomero ngo nabyo bidakwiye uwo mu myaka ye.

Ati”Ibintu byinshi birangora kubisobanuza kuko ntazi gusoma, iyo nza kugira imyaka mito nagana amasomero, ariko iyi yanjye si iyo kujya kwiga.”

Nyirahabimana Donathile w’imyaka 50, ukomoka mu Murenge wa Murambi, avuga ko kutamenya gusoma byaje gutuma uwo yizeraga wamufashaga mu gusoma amabaruwa yandikiwe n’uwamurambagizaga ndetse no kuyasubiza amutwara umugabo.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyi ntego igihugu kihaye, Akarere ka Karongi karasabwa kuba mu mezi atarenga icumi gasigaranye kamaze kwigisha abatazi gusoma no kwandika nibura ibihumbi 33.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka