Ishuri ry’incuke bubakiwe rizaca ubuzererezi mu bana

Muganza baravuga ko ishuri ry’incuke begerejwe rizarinda abana babo ubuzererezi bagakura bakunze ishuri bityo ntihazabeho ikibazo cyo guta amashuri kigaragara ubu.

Ishuri ry’incuke ryuzuye mu murenge wa Muganza ku bufatanye bw’akarere na Action Aid kuri ubu ni ryo rya mbere ryubatswe muri aka karere ka Gisagara.

Ishuri begerejwe rizarinda abana babo ubuzererezi
Ishuri begerejwe rizarinda abana babo ubuzererezi

Ubusanzwe abana bajyaga mu ishuri bafite imyaka 7 ariko iri shuri rikazajya ryakira abana bafite kuva ku myaka 3.

Mukakimenyi Epiphanie avuga ko kubera imirimo umubyeyi aba agomba gukora irimo no guhinga, bituma abana batiga akenshi baba inzererezi, bakanakuza ingeso mbi zitandukanye kuko ntawe ubakurikirana.

Ati “Abana bo mu cyaro batangira kuzerera bakiri bato kuko ababyeyi baba bagomba guhinga ntibahorane nabo amasaha yose, ariko iri shuri rizadufasha mu burere bwabo”

Abatuye Muganza banahamya ko abana bazatangira gutozwa isuku bakiri bato bityo indwara ziterwa n’umwanda nk’amavunja nazo zikazagenda zicika.

Ababyeyi nabo kandi ngo bazaba babonye umwanya uhagije wo kwita ku mirimo yabo yadindiraga kubera kuba bari kuwe n’abana bato mu rugo.
Mbonimpa Alphonse umubyeyi wo muri uyu murenge yagize ati “Ababyeyi b’abagore bajyaga badindira mu mirimo yabo y’ubuhinzi n’isarura akenshi kubera kuba bari kumwe n’abana none ubu bazajya babasiga ku irerero bajye mu mirimo”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara nabwo bwemeza ko iri shuri ry’incuke rije nk’igisubizo ku bana batangiraga ubuzererezi ari bato, ariko kandi bakazaba banafite umutekano igihe bari ku ishuri.

Jerome Rutaburingoga umuyobozi w’Akarere ka Gisagara arasaba ababyeyi kwitabira kujyana abana mu ishuri, ndetse akanabasaba ubufatanye mu gukurikirana uburere bwabo igihe cyose.

Ati “Abana bazaba bafite umutekano, kandi nta buzererezi buzongera kubaho nk’uko wajyaga usanga abana ku mihanda ababyeyi bari mu mirimo”

Ishuri ry’incuke rya Muganza rizakira abana bari hagati ya 200 na m300. Buri mwana akajya atangirwa amafaranga ibihumbi 3000 ku gihembwe. Rifite agaciro ka miliyoni 90 568 810 y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka