Bahamya ko gukorera ku mihigo bizazamura ireme ry’uburezi

Akarere ka Karongi gatangaza ko gasanga uburyo bushya bwo gukorera ku mihigo ku barimu ndetse n’abayobozi babo bizatanga umusaruro mwiza.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, ushinzwe Amashuri Abanza n'Ayisumbuye, Olivier Rwamukwaya, avuga ko gukorera ku mihigo bizazamura ireme ry'uburezi.
Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Olivier Rwamukwaya, avuga ko gukorera ku mihigo bizazamura ireme ry’uburezi.

Ni nyuma y’uko Minisiteri y’Uburezi itangaje ko mu rwego rwo guha umwarimu amahirwe yo kuzamuka ku mushahara ndetse no kunoza ireme ry’uburezi, azajya akorera ku mihigo kimwe n’umyobozi we.

Ubwo yari muri ako karere, ku wa 17 Kanama 2016, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Olivier Rwamukwaya, yagize ati ″Bizongera umubare w’abana batsinda, bikureho abata ishuri kuko ni byo bya mbere bazaheraho bahiga.″

Umuyobozi ushinzwe Uburezi mu Karere ka Karongi, Hitumukiza Robert, avuga ko imihigo izatuma buri wese yikoresha atagombeye kubwirizwa kandi agaharanira kugera ku ntego yihaye.

Abarimu na bo bahamya ko imihigo izakuraho gukora akazi umuntu agamije gusa kwandikirwa umubyizi nk’uko bitangazwa na Martin Sebagabo, umwarimu mu ku Kigo cy’Amashuri Abanza cya Rubengera.

Ati ″Umuntu azerekana ibyo agomba kuzuza byanze bikunze, icyo gihe rero ntawe uzakora akazi yikiza, ahubwo azaharanira kuzuza ibyo yahigiye, ari byo uzasanga byagize umusaruro muzima.″

Abayobozi b'ibigo by'amashuri n'abashinzwe uburezi mu mirenge y'Akarere ka Karongi na bo bahamya ko imihigo izatuma bazamura ireme ry'uburezi.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abashinzwe uburezi mu mirenge y’Akarere ka Karongi na bo bahamya ko imihigo izatuma bazamura ireme ry’uburezi.

Mukamana Eugenie, Umubyeyi wo mu Murenge wa Bwishyura, na we yemeza ko icyo cyaba kimwe mu bisubizo bikomeye ku kibazo cy’ireme ry’uburezi ndetse n’abana bata ishuri.

Ati ″Diregiteri cyangwa mwarimu ntibashobora kwicara ngo biturize kandi barahigiye ko nta mwana wiga iwabo n’umwe uzava mu ishuri, bazamukurikira bamugarure. Kwigisha bagamije kugira amanota meza mu bizamini na byo birumvikana.″

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka