Uyu mubikira yagabiwe inka kubera kudatererana umunyeshuri utwite

Bisanzwe bizwi ko mu mashuri y’abihayimana mu Rwanda, batihanganira na busa umunyeshuri w’umukobwa watewe inda kuko ahita yirukanwa burundu.

Butera Charles ashimira sr Mukamukiga kudatererana umwuzukuru we atwite
Butera Charles ashimira sr Mukamukiga kudatererana umwuzukuru we atwite

Iyo bimenyekanye ko uwayimuteye ari umunyeshuri mugenzi we, na we arirukanwa burundu kuko iryo kosa rifatwa nk’ikizira kikaziririzwa mu mashuri y’abihayimana.

Gusa hari bamwe mu bihayimana badatererana abanyeshuri babo bahuye n’ikibazo cyo gusama inda zitateguwe,ahubwo bakababa hafi bakanabagira inama zo guhindura imyitwarire,bakiyitaho ndetse bakanita ku bana babo,bakanirinda kuzongera kugwa mu mutego

Umwe muri abo ni Sr Mukamukiga Marie de la Charité,uyobora ikigo cy’amashuri yisumbuye kizwi nka Groupe Scolaire Notre Dame de Lourde de Byimana cy’Abenebikira, giherereye mu Karere Ruhango.

Ku itariki ya 10 Kamena 2018, uwo mubikira yahawe inka n’iyayo ayihawe n’umubyeyi witwa Butera Charles amushimira kudatererana umwuzukuru we wigaga muri icyo kigo, akaza kugira ibyago byo gusama inda itateguwe.

Butera avuga ko uwo mubikira aho kwirukana burundu uwo mwana nk’uko byari bisanzwe mu mashuri y’Abihayimana, ngo yamwohereje mu rugo arabyara, amaze gukomera aza kumushakira irindi shuri umwana arakomeza ariga ubu yanarangije kaminuza.

Ati “ Yantumyeho nk’umubyeyi we arambwira ati umwana wawe turamukunda, ni umwana mwiza, ibyamubayeho ubyihanganire. Azagumya yige, ariko ntaziga aha. Nanjye koko mbyibajijeho nsanga ni ukuri, ntiyagombaga kuhaguma.”

“Icyankoze ku mutima nasanze uyu mubikira yaramaze kumenya ishuri ryigenga ryegereye aho dutuye ku Kicukiro (APADE), kandi ribamo ishami nk’iryo umwuzukuru wanjye yigagamo.”

“Yaje no kujya kuri iryo shuri gusabirayo umwanya umwuzukuru wanjye barimuha bigoranye, umwana akomeza ishuri yemererwa no gukora ibizamini bya Leta asoza amashuri yisumbuye.”

Hejuru y’ibyo kandi Butera avuga ko Sr Mukamukiga Marie de la Charité, atamushakiye ishuri ngo amushyiremo yigendere.

Ati” Muri Notre Dame de Lourde umwuzukuru wanjye yishyurirwaga n’ikigega cyita ku barokotse Jenoside (FARG) batishoboye.”

“Kuko umwuzukuru wanjye atari yirukanywe ahubwo Sr Mukamukiga yamushakiye ishuri ahandi, amafaranga ye y’ishuri yari acyoherezwa i Muhanga muri groupe Scolaire Notre Damme de Lourde.”

“Ayo mafaranga iyo yageraga kuri Sr Mukamukiga, nawe yahitaga ayohereza kuri APADE, kugira ngo amwishyurire ishuri yamushakiye.”

Umwuzukuru wa Butera ngo yaje gukora ibizamini bya Leta arabitsinda,ajya kwiga muri kaminuza arayirangiza,none ubu afite akazi keza kanamufasha kurihira umwana we ishuli ryiza,akanahesha ishema sekuru.

Butera ati “Kumukura mu bandi bana byari byo, ariko Sr de la Charité ntiyamwirukanye ngo avuge ngo wakoze ishyano mvira aha, ahubwo yaradufashije. Iyo ataza kubyitaho hari igihe aba atameze atya, hari n’igihe n’aka kuzurukuruza kanjye kari kuba katariho.”

Ibyo byose rero ngo ni byo byamuteye kugaruka gushimira Sr Mukamukiga, akamuha inka y’imbyeyi n’iyayo, akamuzanira n’umwuzukuruza we ngo amurebe.

Abari mu birori batangajwe n’uwo musaza wagize umutima wo kuza gushima. Hari n’ababyeyi bumvise amateka ya Carine n’impamvu yo gushima basuka amarira.

Umwe yagize ati “Ntarabyumva neza nabanje kwibaza ukuntu umuntu yaza gushimira uwamwirukaniye umwana,ariko naje gutekereza nsanga n’uriya Mubikira yagaragaje ububyeyi.

uyu musaza ntasanzwe. Ibyo ari byo byose si we wenyine wakorewe kuriya, ariko we yaje gushima.”

Umwenebikira wari waje mu birori ahagarariye Mama mukuru wabo,yashimiye mwalimu Butera cyane.

Yagize ati “Uko ababyeyi munyurwa n’umurimo tubakorera wo kurera abana dufatanije, bidutera imbaraga zo kwitanga kurushaho, tukumva turi kumwe n’abadushyigikiye.”

Sr Mukamukiga we uretse gushima nta kindi yabashije kuvuga, kuko ngo atari kubasha kuvugana ikiniga cy’ibyishimo igikorwa cya Mwarimu Butera cyamuteye.

Inka uwo muyobozi w’ishuri GSNDL yahawe,ntazayitahana iwabo. Ni iy’umuryango w’Abenebikira arimo, kuko igihawe umwe mu Aabikira kiba ari icy’umuryango babarizwamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

Soeur de la charité Nyagasani amuhe umugisha Kuko naho Ngeze mbikesha kuba yarandihiye secondaire. Izina Niryo muntu koko!! Charité =urukundo

Umukobwa yanditse ku itariki ya: 18-06-2018  →  Musubize

@ rukebesha,Muri ababafana b’amadini pe.nonese uyobewe ko turi mu isi? Kuba abihayimana bakosa byo birababaje ariko ntiwabaciraho iteka kuko bafite ibikorwa byinshi bifitiye abanyarwanda akamaro.urugero bafite amashuri ,amavuriro .....none mwebwe abayehova mufite iki uretse kwirwa mwubaka insengero gusa?

Kiki yanditse ku itariki ya: 15-06-2018  →  Musubize

Imana yonyine niyo mucamanza w’ukuri. Twe turi bande ngo ducire abandi imanza se ko tudashobora kureba mu mitima yabo. Ni ukugendera ku marangamutima gusa. Abakoze neza bazahembwa nk’uko uriya umubyeyi yahembye umubikira. Abagizi ba nabi nabo bazakomeza kwihisha ariko bafite nabo igihe bazahura n’ubutabera bw’Imana.
Buriya babyeyi bombi bakwiye gushimwa kubera kwita kuri uriya mwana w’umukobwa wahuye n’ingorane akiri muto. Imana ibahe imigisha yayo.

Alias yanditse ku itariki ya: 14-06-2018  →  Musubize

Sr de la Charité, uri umurezi ukaba n’umubyeyi mwiza. Twe abo wareze turabizi kandi turabihamya. Komeza ubere urugero abandi.

KF yanditse ku itariki ya: 14-06-2018  →  Musubize

Muravuga ngo "mu mashuri y’abihayimana mu Rwanda, ntibihanganira na busa umunyeshuri w’umukobwa watewe inda".Nubwo bitwa ngo bihaye imana,ibyo bakora byerekana ko atari abantu b’imana.Muribuka mu myaka ishize,abapadiri ibihumbi n’ibihumbi byo mu Burayi,Australia na USA bashinjwe ubusambanyi,ku buryo uyu Paapa yabisabiye imbabazi.Muribuka Abasenyeli 34 bo muli Chili,bose beguye kubera ubusambanyi mu kwezi gushize.Muribuka na none Cardinal wo muli Australia washinjwe n’abagore 20 yasambanyije.Birazwi ko abapadiri nyamwinshi basambana n’ababikira muli za Couvents.Iri jambo ngo "bihaye imana",ntimukarikoreshe.Ubu se muyobewe ibyo Pastors bakora hirya no hino.
Bitwaza Bible bakarya amafaranga y’abantu,utaretse no gusambanya abayoboke babo.
2 Timote 3:5,havuga ko "bafite ishusho yo kwera".

Rukebesha yanditse ku itariki ya: 14-06-2018  →  Musubize

@ Rukebesha, nugaragaza ikibazo jya utanga numuti wacyo. Tubite ngo iki? niba atari abihayimana?
ikindi kandi si bose batandukira inshingano zabo. Iki gitekerezo jye nkibonyemo ibyo nakwita bias against them

eliab Ladjab yanditse ku itariki ya: 14-06-2018  →  Musubize

Wowe witwa Eliab Ladjab,urabaza uko umuntu yakita abantu baryarya imana bagamije inyungu zabo.Dore igisubizo: Muli Abaroma 16:18,abiyita abihaye imana cyangwa abakozi b’imana ataribo,Bible ibita "abakozi b’inda zabo".Ndetse muli Matayo 6:15,YESU yabise "Ibirura byambara uruhu rw’intama".Ngo tuzabamenyera ku mbuto zabo.Ubu ushatse wese yigira pastor,bishop cyangwa apotre.Ahasigaye akarya amafranga y’abantu agahita akira nyamara yali umukene.Mu gihe Yesu yadusabye "gukorera imana ku buntu" (Matayo 10:8).

Rukebesha yanditse ku itariki ya: 14-06-2018  →  Musubize

Mubite abihaye idini kuko ni ryo bakorera.

Masabo yanditse ku itariki ya: 14-06-2018  →  Musubize

ubwo se ibyo uvuze bihuriyehe n;inkuru? ahubwo ugaragaje urwango ubanga, wowe uratunganye ko mbona uri umucamanza?

YVES yanditse ku itariki ya: 14-06-2018  →  Musubize

igitekerezo ntashyingiro gifite nubwo arigitekerezo cyawe
none c ibya bapadiri no gusambana kwabana bihuriyehe nibyo byose uvuze kwihimana ntibivuze ko uba ugeze aho utagikora icyaha
interuro yinkuru ishatse kuvuga ineza umubikira yagize no kudatererana umwa ngo amujugunye
ikindi ntabwo bavuze aho ba mutereye inda .Ese urumva ababikira aribo bateye uriya mwana inda?
ese icya kubabaje nuko uriya mubikira yashimiwe ineza yagiriye uriya mwana?

soeur warakoze cyane iyo utamwitaho wenda abayaratekereje nabi agakuramo iyo nda ikaba yari no kumwica cyangwa akaba yarahagaritse amashyuri ye ubu ari mbobo ma soeur ndagushimiye nko ngera gashimira nuriya mubyeyi wamenye ineza yu yu mubikira akamugabira

mvuyekure innocent yanditse ku itariki ya: 14-06-2018  →  Musubize

Wowe Yves,ndabona wikoma Rukebesha.Icyo yavuze,ni uburyarya bw’abantu biyita "abihaye imana".Ntabwo yavuze uliya mubikira ku giti cye.

Kamana yanditse ku itariki ya: 14-06-2018  →  Musubize

Abakoze ibyiza tubashime nabo ntitubereho kunenga gusa.uwo wihaye abihayimana abanenga se we yihaye nde cg iki? iyo mibare atanze y’abanyuranije n’amahame y’imana ko adatanze se imibare y’abihayimana by’ukuri?adufashe tuyimenye turebe niba koko niba ntabeza babarimo.

Theoneste yanditse ku itariki ya: 15-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka