Bucura bwa Perezida Kagame mu Itorero ry’abiga hanze n’abiga mu Rwanda
Urubyiruko 430 rugizwe n’abanyeshuri b’Abanyarwanda biga mu mahanga ndetse n’abigaga mu Rwanda bagize amanota meza mu kizamini gisoza amashuri yisumbuye muri 2015, bibukijwe ko uko u Rwanda ruzamera biri mu maboko yabo.
Byagarutsweho n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Dr. Ntivuguruzwa Celestin, ubwo kuri uyu wa Kane tariki 30 Kamena 2016, yaganiraga n’uru rubyiruko rwitabiriye Itorero Indangamirwa ribaye ku nshuro ya cyenda.
Yagize ati “Muri iyi minsi mugiye kumara mu Itorero ry’Igihugu, muzatozwa gukunda igihugu, gukunda umurimo, kurangwa n’indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, ndetse no kugira umuco w’ubutore, muhora muzirikana ko uko u Rwanda ruzamera biri mu maboko yanyu.”
Iri torero riteganyijwe kuzamara ibyumweru bitatu, rizabera mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro, aho aba banyeshuri barimo abiga mu mahanga n’abiga mu Rwanda, bazigishwa amasomo y’uburere mboneragihugu, banahabwa andi masomo abasobanurira icyerekezo cy’igihugu.
Bamwe mu bana bitabiriye iri torero bagaragaje ko bafite inyota yo kumenya umuco n’indangagaciro za Kinyarwanda.
Mu byo batangaje bahurizaga ku kugaragaza ko banezejwe no kwitabira iri torero, kuko rizabafasha gukomera ku Bunyarwanda no gukomera ku muco wo gukunda igihugu no kucyitangira.
Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Rucagu Boniface, mu muhango wo gutangiza iri torero, yatangaje ko bahisemo guhuza abana biga hanze n’abiga mu gihugu kugira ngo bahure bamenyane, kandi basenyere umugozi umwe biga indangagaciro z’Ubunyarwanda.
Ati “Iyi gahunda imaze kubyara umusaruro ugaragara, kuko abana b’u Rwanda cyane cyane abiga hanze, batangiye guhagararira u Rwanda neza bagaragaza ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho, ndetse banabungabunga Indangagaciro Nyarwanda aho baba mu Mahanga.”
Kuva Itorero Indangamirwa ryatangira mu 2008, hamaze gutozwa ibyiciro umunani bigizwe n’Intore 1733.
Icyiciro cya cyenda cyatangiye uyu wa Kane, kikaba kigizwe n’abagera kuri 430. Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko igishimishije muri iri torero ari uko abahungu n’abakobwa banganya umubare.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|