UNILAK yashyize ku isoko ry’umurimo abasaga 2100

Kaminuza y’Abadivantisiti b’Abalayiki (UNILAK) yahaye impamyabushobozi abarangije kuyigamo babarirwa muri 2143 mu mashami atandukanye.

UNILAK yatanze impamyabushobozi zisanga ibihumbi 2000 ku bayirangijemo
UNILAK yatanze impamyabushobozi zisanga ibihumbi 2000 ku bayirangijemo

Umuhango wo gutanga izi mpamyabushobozi wabaye ku wa kabiri tariki ya 20 Ukuboza 2016.

Abahawe impamyabushobozi ni 2070 mu kiciro cya kabiri cya kaminuza, harimo igitsina gore 1091n’igitsina gabo 979. Hatanzwe kandi impamyabushobozi 73 z’ikiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters), harimo ab’igitsina gore 28 n’ab’igitsina gabo 45.

Josph Rwabuhungu usanzwe ari umucuruzi, avuga ko ubumenyi yakuye muri kaminuza bugiye kumufasha gukora neza akazi ke kuko arangaije mu icungamari.

Agira ati “Nari nsanzwe ncuruza bitari iby’umwuga, bikangora gukora neza ibitabo by’icungamutungo, bityo simenye ibyinjiye n’ibyasohotse bigatuma ntamenya niba nunguka cyangwa mpomba.

Ubu rero ngiye kubikora neza ndusheho gutera imbere.”

Nyirabihogo Clotilde avuga ko kuba abonye impamyabushobozi yizeye kubona akazi ariko kandi ngo agamije kwikorera.

Agira ati “Nshimishijewe no kubona iyi mpamyabushobozi, ngiye kujya ku isoko ry’umurimo najye mfite icyo nerekana, nkaba nizeye kubona akazi usibye ko mfite gahunda yo kwikorera kuko ari byo byiza kurusha gukorera abandi.”

Abahawe impamyabushobozi bashishikarijwe gushakira ibisubizo sosiyete
Abahawe impamyabushobozi bashishikarijwe gushakira ibisubizo sosiyete

Dr Ngamije Jean, umuyobozi wa UNILAK, ahamagarira abarangije kugira icyo bahindura muri sosiyete batuyemo kuko ari byo byerekana ubumenyi bahawe.

Agira ati “Tubatezeho impinduka mu guteza imbere imiryango yanyu, Abanyarwanda n’igihugu muri rusange.

Iyo ntacyo uhinduye ngo ukivane ku rwego kiriho ukigeze k’urwisumbuye, uba warataye umwanya wiga kaminuza, mwebwe rero tubitezeho kuba urugero rwiza n’urumuri muri byose.”

Yongeraho ko kwiga bitarangiye, ahubwo ko ari ngombwa gukomeza ibindi byiciro mu rwego rwo kongera ubumenyi.

Abayobozi batandukanye bitabiriye uwo muhango
Abayobozi batandukanye bitabiriye uwo muhango

Senateri Prof. Laurent Nkusi na we wari witabiriye uwo muhango, yasabye abarangije kaminuza kwishakira ibisubizo nk’intore.

Agira ati “Mushingiye ku bumenyi mwavomye muri iyi kaminuza, mujye muzirikana ko intore itaganya ahubwo yishakira ibisubizo.

Mugomba kuba umusemburo wo gukemura ibibazo igihugu gifite kubera ubumenyi n’ubushake mufite nk’Abanyarwanda.”

UNILAK yatanze impamyabushobozi ku ncuro ya cyenda, ikaba imaze gusohora abanyeshuri 10.117 kuva yatangira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

University is achieving many goals including offering quality education in various fields of studies. As soon, it is going to be the country leading University. We will always appreciate it and be loyal to the university of our choice. I wish every one should prioritize being part of the community even if not a student. Blessed be every UNILAK community member and their friends and relatives.

NIYONZIMA Theogene yanditse ku itariki ya: 25-12-2016  →  Musubize

byiza cyane urwanda dukomeje kugwizabanyabwenge harimuwo fukorana " Clemantine""

ngenda yanditse ku itariki ya: 21-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka