Umubyeyi yahembye umwana we imodoka amushimira gutsinda ibizamini bya Leta

Manzi Aimée Praise yahembwe imodoka na se umubyara, amushimira gutsinda ibizamini bya Leta bisoza amashuli abanza mu mwaka wa 2016.

Manzi yerekena urufunguzo rw'imodoka yehembwe nk'umukobwa witwaye neza mu bizamini bisoza amashuli abanza muri 2016
Manzi yerekena urufunguzo rw’imodoka yehembwe nk’umukobwa witwaye neza mu bizamini bisoza amashuli abanza muri 2016

Uyu mwana w’umukobwa ufite imyaka 13 y’amavuko, wiga mu ishuri rya Wisdom School iri i Musanze, yahawe icyo gihembo mu muhango wateguwe n’icyo kigo wo gushimira abanyeshuri batsinze neza mu bizamini bya Leta, wabaye tariki ya 15 Mutarama 2017.

Rekeraho Emmanuel, se w’uwo mukobwa, yamushyikirije urufunguzo rw’imodoka ye bwite nk’ikimenyetso cyuko ayimuhaye kuko iyo yamwemereye atarayimugurira.

Akomeza avuga ko azamugurira imodoka nshya y’ivatiri ya Toyota, zimwe bakunze kwita "Gikumi".

Avuga ko iyo modoka azayigura bidatinze. Ariko ngo kubera ko umwana we adafite imyaka imwemerera gutwara imodoka, izajya iba mu rugo bamushakire umushoferi ajye amutwara.

Agira ati “Uyu muhigo nawuhize umwana yiga mu ishuri ry’incuke mvuga ko nakomeza kwiga akazagira amanota menshi nzamuha imodoka.

None ubu mu bizamini bisoza amashuli abanza muri 2016 yabaye umwana wa kabiri wagize amanota menshi ku rwego rw’Igihugu.”

Akomeza avuga ko umwana we yari afite umuhati wo kuzagira amanota menshi ku rwego rw’igihugu.

Ati “Kuba mu bana barenga ibihumbi ijana yatsinze ari umwana wa kabiri mu gihugu byaranejeje cyane mu mutima wanjye .

Akiri mu mashuri y’incuke icyo gihe namubwiye ko naramuka abaye uwa mbere ku rwego rw’igihugu nzamuha imodoka kandi icyo gihe nta modoka nari ntunze.

Uyu munsi wa none narazamutse ngeze ku rwego rwo hejuru niyo mpamvu nagombaga gusohoza uwo muhigo.”

Rekeraho n'umukobwa we yahembye imodoka amushimira ko yahize benshi mu bizamini bya Leta
Rekeraho n’umukobwa we yahembye imodoka amushimira ko yahize benshi mu bizamini bya Leta

Rekeraho avuga ko kandi yigishije umukobwa we gutwara imodoka kuburyo ngo yamaze no kubimenya. Nagira imyaka imwemerera gutwara imodoka ngo azajya yitwara.

Manzi Aimée n’umuryango we basanzwe batuye mu Karere ka Kamonyi.

Mu rwego rw’igihugu mu bizamini bisoza amashuri abanza, Manzi ari mu cyiciro cya mbere bivuze ko ari mu cyiciro cy’abanyeshuri bafite amanota ya mbere. Muri rusange afite amanota 5.

Yishimiye cyane igihembo yahawe, akomeza ahamagarira abana bagenzi be kwiga bashyizeho umwete kuko ariwo watumye atsinda neza.

Mu ishuli rya Wisdom School, Manzi Aimée yizeho, abana bose bahiga batsinze 100%; nk’uko bivugwa na Nduwayesu Elie, umuyobozi w’ikigo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

Uretse kubura icyo wahemba umwana uguhesheje ishema agatsinda neza ntacyo utamuha naho iyo wemereye umwana ibihembo iyo yabikoreye arabihabwa.

habinshuti yanditse ku itariki ya: 5-06-2018  →  Musubize

Mzee,warakosheje cyane kuko wibuke ko Doctorate ufite, wayibonye uyibiriye icyuya, kugeza ubwo waguze iyo modoka. Sibyiza rero uwo mwana utangiye kumwereka ko ubuzima bworoshye, kdi nawe uzineza ko bugoye. Nizere ko izimpanuro uziha agaciro.

Nzabandora yanditse ku itariki ya: 6-04-2017  →  Musubize

mana weee congs peuh

henriette yanditse ku itariki ya: 21-02-2017  →  Musubize

C’est tellement bizarre ! Umurengwe wica nk’inzara!! Icyo gihembo kitari ku rwego rw’uwo mwana azabona icyo kizamubyarira tu!!

Dieudonné Singirankabo yanditse ku itariki ya: 12-02-2017  →  Musubize

Uyu mubyeyi ni ngombwa gushimira umwana rwose. Ariko kumuha ibihembo bitari kuri niveau ye ni ukurengera,yari gutehura ibihembo umwana ahita yibonamo ukurikije imyaka afite kandi birahari byinshi.

BAHO yanditse ku itariki ya: 18-01-2017  →  Musubize

Aho kumujyana kwiga Green Hills kurayo ma cash ahisemo kumugurira imodoka reka uwo mushoferi uzamushakire azamutere inda anararangiza senior 3. Ababyeyi baragwira wasanga benewabo batanafite za mutuelles ngo leta izazibagurire? Inama nagira uwo mubyeyi nuko yashira muri assurance ayo mafaranga hanyuma uwo mwana akazayakoresha agiye muri kaminuza kuko ibihe biha ibindi??

stev yanditse ku itariki ya: 18-01-2017  →  Musubize

oooh! ubwondumiwe uwomubye ubwosako sheje imyaka13niyog uhemberaho imodoka gusa uwomwana acunjyeneza imubyey i atamushuka nibyo yarazi akabyibagirwa

elie yanditse ku itariki ya: 18-01-2017  →  Musubize

Ntakibazo kirimo guhemba umwana wakoze neza kuko bituma nábandi bagira ishyaka ryo kumwigana. Cyokora inama nagira uwo mubyeyi n’uko atashakira uwo mwana we umushoferi ahubwo ajye amwitwarira kugeza igihe azabonera urushya rwo gutwara imodoka.

Bijumba yanditse ku itariki ya: 17-01-2017  →  Musubize

Uwo mwana ko atemerewe gutwara imodoka se?

Mwenzangu yanditse ku itariki ya: 17-01-2017  →  Musubize

Ni byiza gushimira umwana igihe yakoze neza, ariko igihembo cy’imodoka ku mwana wa primaire simbona ko gikwiye.

gakuru yanditse ku itariki ya: 17-01-2017  →  Musubize

Ni byiza gushimira umwana igihe yakoze neza, ariko igihembo cy’imodoka ku mwana wa primaire simbona ko gikwiye.

gakuru yanditse ku itariki ya: 17-01-2017  →  Musubize

Haaaa,umurengwe.com,ubwo umwaka utaha abate mubanyuma kaniko byose bishoboka wazayimwambura?excitement.com

mob yanditse ku itariki ya: 16-01-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka