Uburezi si ubwo mu ishuri gusa, buhera mu rugo - Mme Jeannette Kagame

Madame Jeannette Kagame avuga ko uburezi ku mwana buhera mu rugo kuko ku ishuri ahanini ari ugushyira imbaraga mu myigire ye kugira ngo atsinde.

Ifoto y'urwibuto irimo Madame Jeannette Kagame, Minisitiri w'Uburezi Dr Eugene Mutimura hamwe n'abandi bayobozi muri FAWE staff
Ifoto y’urwibuto irimo Madame Jeannette Kagame, Minisitiri w’Uburezi Dr Eugene Mutimura hamwe n’abandi bayobozi muri FAWE staff

Yabivugiye mu muhango wo kwizihiza isabukuru ya 20 y’umuryango FAWE, wita ku burezi bw’umwana w’umukobwa muri Afurika, wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Kamena 2018.

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye, bamwe mu bize n’abiga mu ishuri ryo mu Rwanda ryitiriwe uyo muryango ari ryo rya ‘FAWE Girls School’, abarikoramo ndetse n’abarikozemo kuva ryashingwa mu 1997.

Madame Jeannette Kagame avuga ko umubyeyi agira uruhare runini mu burezi bw’umwana yaba umukobwa cyangwa umuhungu kuko byose bihera mu rugo.

Yagize ati “Uburezi ntabwo ari ibyo umwana ahabwa ku ishuri gusa, intangiriro yabwo ni mu rugo. Umubyeyi cyangwa undi urera umwana ni we umutoza umuco n’uko agomba kwitwara, ibyo bikagira ingaruka ku myigire ye cyane ko ku ishuri ahanini we aba aharanira kwiga no gutsinda.”

Madame Jeanette Kagame yakase umugati wo kwizihiza isabukuru y'imaya 20 FAWE Rwanda imaze ishinzwe
Madame Jeanette Kagame yakase umugati wo kwizihiza isabukuru y’imaya 20 FAWE Rwanda imaze ishinzwe

Arongera ati “Ababyeyi rero bagomba gukomeza gushyira imbaraga mu burezi bw’abahungu n’abakobwa babo bityo bige neza”.

Yakomeje asaba abana b’abakobwa, nk’abayobozi b’ejo hazaza, kubyaza umusaruro amahirwe bafite, bavumbure ndetse bazamure n’indangagaciro z’umuyobozi babifashijwemo na FAWE.

Umwe mu ba mbere bize mu ishuri rya FAWE Girls School, Wibabara Gisele Fany, agaruka ku ndangagaciro yakuye muri iryo shuri.

Ati “Ikintu cya mbere nigishijwe ni ukwiha agaciro, nkamenya ko umukobwa na we ashoboye kandi ko yakora ibiteza imbere igihugu nka basaza be. Uretse amasomo, twigishwaga kumenya uko tugomba kwitwara hanze, byangiriye akamaro kanini mu buzima kuko n’ubu mbigenderaho”.

Madame Jeanette Kagame ageza ijambo ku bitabiriye iyi nama
Madame Jeanette Kagame ageza ijambo ku bitabiriye iyi nama

Umuyobozi wa FAWE mu Rwanda, Jennifer Mujuni, avuga ko intego y’uwo muryango ari guhindura imyumvire y’abatahaga agaciro uburezi bw’umwana w’umukobwa.

Ati “Intego nyamukuru ya FAWE ni uburezi bwimbitse bw’umwana w’umukobwa mu gihugu. Ni no guhindura imyumvire y’abumvaga ko umukobwa adakwiye kwiga cyangwa atakwiga amasomo akomeye nk’ubu enjeniyeri n’ibindi byavugwaga ko bigenewe abahungu gusa”.

Avuga kandi ko FAWE imaze gusohora abana basaba ibihumbi 20 bize mu mashuri yayo, muri bo abahungu bakaba ibihumbi bitandatu.

Jennifer Mujuni, umuyobozi mukuru wa FAWE ageza ijambo ku bitabiriye iyi nama
Jennifer Mujuni, umuyobozi mukuru wa FAWE ageza ijambo ku bitabiriye iyi nama

Umuyobozi wa FAWE muri Afurika, Martha Muhwezi, yavuze ko uyo muryango uzakomeza guteza imbere imyigire y’umwana w’umukobwa ariko udasize inyuma n’abahungu cyane ko ngo muri Afutika hakiri abana benshi batiga.

Yavuze ko imibare itangwa na UNESCO igaragaza ko ku isi abakobwa miliyoni 130 bari hagati y’imyaka 6 na 17 batiga, kandi ngo 1/2 cyabo ni abo mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Bamwe mu bari bitabiriye iyi nama
Bamwe mu bari bitabiriye iyi nama
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka