Uburengerazuba: 35% by’abakuze ntibazi gusoma no kwandika

Intara y’u Burengerazuba ituwe n’abaturage basaga 2,476,943 niyo iza ku mwanya wa mbere mu kugira abantu bakuru (guhera ku myaka 15 kuzamura) batazi gusoma no kwandika.

Itsinda ry'abashakashatsi bibumbiye muri IPAR
Itsinda ry’abashakashatsi bibumbiye muri IPAR

Umubare w’abatazi gusoma no kwandika muri iyi Ntara ungana na 35%, nk’uko bigaragazwa mu nyigo y’Ikigo cy’Ibarurishamibare(NISR) yo muri 2014.

Ni muri urwo rwego bamwe mu bashakashatsi bakomoka mu Rwanda n’abakomoka mu gihugu cy’u Bwongereza, bashyizeho gahunda yo kwigisha gusoma no kwandika abantu bakuru bose batuye muri iyi Ntara.

Uyu mwanzuro uzatangira ggushyirwa mu bikorwa mu kwezi kwa Kanama 2018, wavuye mu nama y’Abashakashatsi b’Ikigo gisesengura gahunda za Leta (IPAR), baturutse muri Kaminuza y’u Rwanda n’iya Aberdeen mu Bwongereza.

Ikigo IPAR cyahawe inkunga yo kwigisha abakuze mu Rwanda ingana n’amafaranga miliyari imwe ndetse na miliyoni 200, yatanzwe na Leta ya Scotland (imwe mu zigize u Bwongereza).

IPAR n’abafatanyabikorwa bayo bavuga ko bahereye ku ntara y’u Burengerazuba bitewe n’ubushobozi buke butabemerera kujya mu ntara zose icyarimwe.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri IPAR, Eugenie Kayitesi agaragaza impungenge z’uko Abanyarwanda bakuze bashobora gusigara inyuma mu iterambere kubera kutamenya gusoma no kwandika.

Yagize ati ”Igihugu cyacu kiratera imbere hashingiwe ku ikoranabuhanga kandi ntawarikoresha atazi byibura gusoma no kwandika”.

Kayitesi yakomeje agira ati“Hari Abanyarwanda bananirwa kugira serivise zimwe na zimwe bikorera kubera kutamenya gusoma, bikabasaba kujya gutanga amafaranga ku bandi kugira ngo babibakorere”.

Gahunda yo kwigisha abakuze mu ntara y’u Burengerazuba yatangiye gutegurwa mu kwezi k’Ukwakira 2017, ikazaba yarangiye mu kwezi kwa Werurwe k’umwaka wa 2022.

Ishami nderabarezi rya Kaminuza y’u Rwanda rivuga ko rizatoza abiga mu mashuri yigisha abarezi (TTCs) bagera ku bihumbi bitandatu, bakaba ari bo bazajya kwigisha gusoma no kwandika abantu bakuru b’i Burengerazuba.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe gahunda yo kwigisha abakuze, Prof Nzabalirwa Wenceslas agira ati”Tuzabigisha ibirenze gusoma no kwandika, kuko dushaka ko bajya gushyira mu bikorwa ibyo biga”.

Iyi gahunda yabimburiwe no gutegura gahunda y’amasomo azahabwa aba baturage, hakurikiraho guhugura abarimu bazabigisha. Amahugurwa y’abarimu azasoza muri Kanama 2018 hahita hatangira kwigisha aba baturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka